Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018:Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko ureshya na 1.70 cm, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, Igisonga cya Kabiri cyabaye Irebe Natacha Ursule naho igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah.
Iradukunda Liliane upima ibiro 57 yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Umukobwa ugirwa Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.
Abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 35 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu. Aba bakobwa bari mu ngeri zinyuranye, harimo ab’inzobe, igikara ndetse n’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza banaberwa n’amafoto; ibi byose bigaharekezwa n’ubuhanga.
Amajonjora ku rwego rw’igihugu yatangiiriye i Musanze tariki 13 Mutarama 2018, akomeza tariki 14 Mutarama 2018 mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 yabereye i Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereza mu Karere ka Kayonza hanyuma bisorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Muri aba bakobwa baserukiye ibice bitandukanye by’igihugu hatowemo uwahize abandi ari Iradukunda Liliane wasimbuye Iradukunda Elsa wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Mu myiyereko yaranze ibi birori, abakobwa bose berekanye ko batojwe gutambuka no kwiyerekana neza; uwabahize yagaragaje umwihariko muri byose haba mu ntambuko, ubwenge bwanguhirwa no gusubiza ndetse ni we ufite ubwiza n’umuco bikwiye kuranga ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda nk’uko byemejwe n’akanama nkemurampaka.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.
Buri wese wakurikiranye iri rushanwa yari afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Iradukunda Elsa wo muri 2017.
Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015, Mutesi Jolly atorwa muri 2016 hanyuma Iradukunda Elsa arihabwa mu 2017.
Mu bakobwa batowe bose kuva Miss Rwanda yatangira gutorwa, mu gihugu hari babiri batatu gusa uhereye kuri Mutesi Jolly watowe muri 2016 ukagera kuri Iradukunda Liliane waryambitswe uyu munsi.
Uwera Dalila aba mu Bubiligi[guhera nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi] ni naho yashyingiwe, Bahati Grace atuye muri Amerika aho akora akazi ko kuvura amenyo, Mutesi Aurore na we aba muri USA ndetse na Akiwacu Colombe uba mu Bufaransa aho asigaye yerekana imideli.
Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.
Miss Sonia Rolland wari mu kanama nkemurampaka yagize ati “Byari bikomeye kuko gutanga amanota ku bwiza, ubuhanga n’umuco biragoye bisaba kwitonda.”
Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2018 ni Mutesi Jolly[Miss Rwanda 2016], Teddy Kaberuka, Isheja Sandrine, Rwabigwi Gilbert ndetse na Sonia Rolland[Nyampinga w’u Bufaransa 2000].
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa tanu n’iminota 35 nibwo Sonia Rolland wari uyoboye akanama nkemurampaka yatangaje ko umukobwa witwa Iradukunda Liliane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2018.
Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.
Abakobwa bose n’imyanya batsindiye:
Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 :
1. Uwase Ndahiro Liliane
2. Umunyana Shanitah
3. Irebe Natacha Ursule
4. Munyana Shemsa
5. Umuhoza Karen
6. Umuhire Rebecca
7. Ishimwe Noriella
8. Iradukunda Liliane
9. Uwase Fiona
10. Irakoze Vanessa
11. Umutoniwase Anastasie
12. Dushimimana Lydia
13. Ingabire Belinda
14. Ingabire Divine
15. Uwankunda Belinda
16. Umutoniwase Paula
17. Uwineza Solange
18. Mushambokazi Jordan
19. Nzakorerimana Gloria
20. Umutoni Charlotte
Iri rushanwa ritegurwa bigizwemo uruhare na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari nayo izatanga ibihembo bikuru byose Nyampinga azagenerwa.
UKO IGIKORWA KIRI KUGENDA UMUNOTA KU WUNDI:
1.Iradukunda Liliane
2. Ishimwe Noriella
3. Umunyana Shanitah
4. Dushimimana Lydia
5. Irebe Natacha Ursule
1. Uwase Ndahiro Liliane
2. Iradukunda Liliane
3. Ishimwe Noriella
4. Umunyana Shanitah
5. Irebe Natacha Ursule
6. Dushimimana Lydia
7. Umuhoza Karen
8. Umutoniwase Paula
9. Uwase Fiona
10. Ingabire Divine
Imana ireba umutima,ntabwo ireba uburanga,naho ibya ba miss bishingiye kubyisi nabadayimoni!Kuba uri umukozi w’Imana ukajya mu bya ba Nyampinga nukunayagwa zigahera.Kandi nukwitesha agaciro!!?