Gen.Nyamwasa agiye gushimutwa, naho Nyir’uRwanda bamutegeye murugendo agiye kugirira imahanga,akaba yagambaniwe numwe mubagize inteko y’ubwami (King Cabinet)
May 17, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwo nari ndimo kugendagenda ku nkengero z’ubutayu bugufiya ngo nirebere ibigiye gukorerwa umwakagara hamwe n’umwana w’umusita,nibwo nahuraga na wa mugore ushinzwe gutabara abagaragu b’Uhoraho (Abahanuzi) maze mubona amanuka mu butayu bugufiya nanjye ntambika ku mbibe z’ubwo butayu nuko niko kumbwira ati,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yarakuntumyeho ngo nkubwire ubwire Umuhanuzi mukuru wibyasezeranijwe yitegure kwakira ya mpano yasezeranijwe vuba bishoboka arayigezwaho maze abone uko azajya akorera Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Kandi urajye umuba hafi kuko ari wowe umenyereye uwo mwuga kugirango musohoze gukiranuka kose kandi ubwoko bw’Uhoraho butazagira icyo bwitwaza buvuga ko butamenyeshejwe akaba ariyo mpamvu bazitwaza kugirango basimbuke ubutabera bw’Uhoraho uko niko Uhoraho avuga.
Mpita nibuka yuko iryo sezerano yarihawe vuba cyane ku gice cya [31] cy’Ubuhanuzi twashoje mu minsi [15] maze mbonako ibyahanuwe koko bivuga ukuri ngo igihe nikegereza ibyahanuriwe abakiranutsi bizihuta cyane kugirango barokorwe imigambi yumubi kuko iminsi yabo itihutishijwe gutabarwa kwabo kwagorana
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ya gahunda wajyaga ukora buri wa gatatu uyihindure kuko umwanzi yamaze kugutegerayo dore kumunsi wejo bazohereza nyampinga wo mu bwoko bw’Abararo azaza yivugisha cyangwa yibarisha inkuru zitarizo kugirango ahamye neza yuko wagiye muri gahunda yawe kugirango za nkozi zikibi zabuze icyerekezo cyawe zibone uko zitunganya mugambi wabo mubisha uko niko Uhoraho avuga.
Kandi dore gahunda zawe zose ndazitunganije kugirango ubashe kwinjira muri gahunda y’Uhoraho yaguteguriye kuko ibyahanuwe wahanuye bivuga ko umwakagara asigaje iminota [5] gusa, kandi ibyahanuwe bivuga ko uzinjira mu masezerano hasigaye amaezi [3] ngo umwakagara akurwe ku ngoma aho niho bamwe bazamanuka nawe utambagira ikirere munda y’inyoni kugirango ibyahanuwe bibashe gusohora uko niko Uwiteka avuga.
Ubwami bw’uRwanda buhabwa umugisha n’Uhoraho
May 18, 2016 Ijambo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’uRwanda bwongeye guhabwa amahirwe yo kuyobora gakondo ya bakiranutsi nyuma y’igihe kirekire bakuwe kubuyobozi bw’igihugu maze umwuka w’ikinyoma wima ingoma.None imbabazi z’Uhoraho zongeye kubahundagaraho Uwiteka abagiriye ikizere nyuma yo kubageragereza mu butayu imyaka [56] uko niko Uhoraho avuga.
Mwana w’umuntu,dore ibyo ukwiye kumenya nibi,ni uko leta y’umwakagara ihangayitse cyane bikomeye kuba itazi icyerekezo cyawe kuko bakoze ibishoboka byose ngo bashobore kumenya ikirekezo cyawe ariko bibabera ingume.None bahagaritse umutima bikomeye kuko badafite umuntu ukugenza ngo amenye aho uherereye kubera wakoresheje ikoranabuhaga rikomeye ribabemerera kuba bashobora kuguTrackinga kugirango bamenye gahunda zawe kuko bakomeje guhura nibibazo bikomeye kubera batubaha Imana kandi bakaba badashaka ko bishyirwa ahagaragara akaba ariyompamvu balimo biga uburyo bundi bushya bakoresha kuko ubwo bakoresheje mbere wabutahuye bwose uko niko Uwiteka akubiriye.
Joyce Olang’u abatizwa n’Umuhanuzi AINESHA
Dore uwitwa Joyce Olang’u umunsi ahura na wuhaze ari madame wawe agiye ku kuzanira ibintu muri hotel ku murwa w’IBABYLON, nibwo bamwicaje hasi bamuha gahunda zose uko ziteye ndetse bamusezeranya intonorano nibwo yagambanye atangira kujya akugenza nawe agatanga gahunda nibwo umuhanuzi uba mu gihugu cy’Ububiligi yaguhanuriraga ko ya bonye inzoka ziza kunywa amazi meza ku iriba rya mazi apfutse!
Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe uti,usigaje igihe gito ukimuka mur’iyo nzu utuyemo kuko igihe wahawe kirangiye none haguruka ushakishe iyindi nzu yo kubamo kugirango uzatungurwa ubwo igihe cyawe kizaba kirangiye kugirango utazagwa muruzi urwita ikiziba uko niko Uhoraho avuga.
Nuko nerekwa inkozi zikibi [2]zigerageza kubikira uuhanuzi mukuru kugirango zimenye imigenzereze ye maze zibone uko zisohoza umugambi wazo,maze zituruka inyuma yurugo mu gihe Umuhanuzi mukuru we yari yamaze gusohoka zihageze zisanga yamaze kwimuka yagiye kwishyura aho azimukira murindi cumbi ubwo gahunda yazo ziburizwamo n’Uhoraho basigara bitotombera kuba buri gihe umugambi wabo utajya ushyirwa mubikorwa kuko ubulizwamo n’Uwiteka Imana ilinda abakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse!
Nongera kubona intabwa y’umutambyi mukuru yasigaye muri gakondo yabakiranutsi,mbona imbabazi z’Uhoraho ziyimanukira mbona ikuweho karande y’igisuzuguriro maze imyuka mibi yose yari ihambiriye ubugingo bwe,yose ikurwaho n’imbaraga z’Uhoraho ihinduka imbohere maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire ubwoko bwanjye yuko igihe cy’abakiranutsi nabambuwe amasezerano yabo cyasohoye nuko rero bitunganye kuko udatunganye ataazinjira muri ayo masezerano uko niko Uhorahonavuze.
Abashumba (Pastor’s) mu bugambanyi bw’intama z’Uwiteka
Njyanwa mu iyerekwa mbona leta y’umwakagara ihamagara aba Pastor baturutse mu gihugu cya Uganda,mbona bahawe inshingano zo kugigira intama bayoboye.Mbona bakoze uwo mulimo igihe kitari gitoya,ariko igihe cy’umwakagara cyo kuva ku ntebe ya bukunzi,mbona b’abashumba bongeye guhamgarwa mbona bajyanywe mu marembo y’ubutayu bugufiya bakiri mur’iyo nama mbona bamwe bakajya basohoka basa nababaye abasazi ariko atari byabisazi byiruka ahubwo ari byabisazi bibajunjika.
Bose mbona ko basa nabahumanijwe,maze inama irangiye mbona buri umwe aranyura ukwe intatane kugirango bitamenyekana ko bavuye mu nama ariko sibose bakoze ibyo,ahubwo bamwe mu ba Pastor bagize uruhare rwo guhumanya bagenzi babo bakekwaho kuba bashyigikiye impinduka murwagasabo nibo bahawe utuzi twa munyuza iyabugufi.
Nuko nitegereje cya kibaya cy’ubutayu buguifiya,mbona nacyo ubutayu bwacyo burasa nuburangira,ahubwo haguyemo imvura mbona ubwatsi hamwe na hamwe butangiye gutaho ariko mbona b’Abadayimoni bahahungiye bongeye guhura nakaga gakomeye cyane muri ubwo butayu bugufiya.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira bene so bari muri gakondo cyane abasengera munsengero z’abaPastor baturutse Uganda ubabwire uti,muririwe ntimuraye kuko mwagambaniwe none umunyabwenge niyifate areke kujya munsengero kuko ubu bimeze nabi kumenya umwanzi numukunzi kuko igihe cya gakondo yabakiranutsi cyamaze gusohora uko niko Uwiteka avuga.
Abanyamasengesho ba ADEPR mu butayu bugufiya!
Mbona abanyamasengesho ba ADEPR bahuye nakaga gakomeye binjizwa muri cya gihugu cy’ubutayu bugufiya mbona bamanuwemo vuba vuba bashinjwa kuba aribo banyirabayazana ubwo babituraga umujinya wuko babuze umuhanuzi bituma bajya gushwarirwa kuri bene data batigeze barangwa nicyaha na kimwe ku ngoma y’inkozi yikibi ahubwo gusa babaziza amasengesho kugez’ubu afatwa nkicyaha kubera kwanga gusenga umwakagara wigize akamana gatoya murwagasabo ariko akaba aziko ariwe mana ikomeye mu isi yabazima.
Kuko umutima we waramushutse yishyira hejuru kubera ubutunzi afite yibwira yuko yabubonye kubera imbaraga ze, n’ubwenge bwe,bituma yishyira hejuru yimanika mu cyari cyo ku ijuru hagati y’Inyenyeri z’ijuru ariko ndabwirwa ngo naho yajya mu bushori shori bwazo akarikamo hagati ntakabuza yuko Uhoraho atazabura kumuhanura akamukubita hasi kugirango amenye yuko Uhoraho ariwe munyembaraga mu isi no mu ijuru uko niko Uwiteka avuga.Iri yerekwa ryabaye insobane kuko rifatanye nubugingo bw’umuhanuzi ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,tegereza gatoya uraza kubisobanukirwa kuko Uwiteka adashimishwa nuko umuntu yaba mubujiji niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanurira abadamu basenya ingo za bandi bakoreseheje imibiri yabo,no guhumanya (Amarozi) bakigarurira abagabo batarababo ikigeretse kur’ibyo bakanga kwihana dore Uwiteka akoze umukwabu mu bagore abahungiye kure y’igihugu banze kwihana niko nabo kwihana kwabo kuzababera kure kugirango babashe kwihana bakize ubugingo bwabo.Kandi kubona Umuhanuzi uzabasengera bizabahenda cyane uko niko Uhoraho ababuriye!
Gen.James Kabarebe yaguze Gen.Nyamwasa!
Nongera guhishukirwa uwitwa Gen.James Kabarebe mbona agiye gukoresha amafaranga ye yose atunze ariko agashirwa ari uko afashe Gen.Nyamwasa nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nubwo RNC ikwanga ngo kuko ubahanurira ibyo badashaka dore Gen.James Kabarebe agiye gukoresha ubutunzi bwe kugirango abone Nyamwasa kandi namufata azamubagira inyama ibisiga imbere yabanyarwanda kugirango ibyiringiro bari bafite ko azabarokora bishire burundu.
Nuko mbona agize amahirwe yo kumufata maze amutwara imbere ya banyarwanda bose amukuramo imyenda atangira kumucagaguramo ibice bice kugirango nawe ubwe yizere ko yapfuye ndetse ribe isomo mubandi bageneral baba bifuza gugunga uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hasigariye Gen.Kayonga Charles burya bamwohereje mu Bushinwa kubera kumwikanga no kutamwizera,nawe niwe ugiye kuzakurikiraho akaba uko Gen.Nyamwasa Kayumba yabaye none shyira ahagaragara iyo migambi maze uzizera iryo jambo azakize ubugingo bwe uko nikoUwiteka avuga.
Gen.James Kabarebe
Njyanwa murindi yerekwa mbona inzu Gen.James kabarebe ajya yiciramo abandi ba General bagenzibe ndabwirwa ngo,abageneral ba RDF babe maso cyane kuko ingoma y’umwakagara igiye kubamarira ku icumu kugirango batazaba imbaraga zirwanya leta y’umwakagara bakazafata ubutegetsi kuko abarwanya leta RNC amahanga arabumva kuko imitegekere y’umwakagara ikomeje gutera isesemi amahanga kandi umwakagara nawe yabimenye none dore bagiye kwica ba General bose bakekwaho kuba bashyigikiye Gen.Kayumba Nyamwasa uko niko Uhoraho ababuriye.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane nerekwa kandi mbona abarwanya Umuhanuzi Majeshi Leon bakoresheje ikoranabuhanga mbona ko batsinzwe ahubwo mbona umukuru wabo abategetse kumureka maze ashakisha contact z’umuhanuzi kugirango amuhe intonorano maze areke kujya yandika amabanga yabo uko niko Uhoraho avuga.
Hagiye kwaduka undi muhanuzi!
Mbona hadutse undi muhanuzi wahunze gakondo yabakiranutsi kugirango aticwa n’umwakagara akaba amaze igihe yihishahisha za magigiri ambwira ko nawe ahanura kandi ko ibyo nahanuye nawe ari byo yahanuye namubonaga avugako ibyo yahanuye buvuga ko Nyir’uRwanda azongera kwima ingoma mbona nawe abishyize ahagaragara kurubuga ntabashije kwibuka izina ry’urubuga yashyizeho ubwo butumwa uwo muhanuzi akaba akomoka mu bwoko bw’abatutsi.
Ariko numva anteye amatsiko yo gushaka kureba no kumenya ibyo yahanuye niba koko yaba atumwe n’Uhoraho atari nyirakaziteramo nuko andangira urwo rubuga ariko ndarwibagirwa bituma numva ko nza gukora ubushakashatsi kugirango menye ibyo byahanuwe.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu munsi umwanzi yateje impanuka ikomeye kandi iyo mpanuka uraza kuba uyirimo none gahunda zose izisubike ntutarabuke ahubwo wiruhukire kugirango umwanzi akorwe nisoni kuko ahize ubugingo bwawe inshuro nyinshi ariko bukaba buhishanywe na Kristo mu Mana uko niko Uhoraho avuga.
Umwami w’uRwanda bagiye kumutegera murugendo!?
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,Mwana w’umuntu,dore nyir’uRwanda ateguye urugendo rwo kujya muyandi mahanga kandi urwo rugendo agiyemo umwakagara yarumenye none dore yohereje intasi izajya kumwirenza ariko Umwami w’uRwanda alinzwe n’Uhoraho ahubwo nibabigerageza uwo magigiri arahita afatwa atabwe muri yombi kandi Nyir’uRwanda azahita amujyana kugirango amenye ibyimvaho gahunda zose uko zari zateguwe!
Nuko iyo ntasi imaze gufatwa mbona abanyarwanda rubanda rwe yari yagiye guhura nabo no kubagezaho gahunda z’ubwami bugendera ku itegekonshinga mbona babyinnye indirimbo yitwa “KAMUCHERENGE”eeeeee mbega byiza weeee,nuko nanjye numva aho narindi nihishe nshatse kujya kubyina iyo Kamucerenge kugirango numve uko abanyarwanda rubanda rw’Umwami baryohewe, ariko mbuzwa nuko narindize iyo magigiri kugirango itaducika tutamenye amakuru y’imvaho uburyo ikorana na bamwe mu nteko y’ubwami bukorera mu buhungiro uko niko Uhoraho avuga.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mugambanyi wihishe mu nteko y’ubwami wahanuwe nubuhanuzi igihe cye kigie kugera kandi ntabwo azabasha kwihishira kuko Uhoraho yagambirie kumushyira ahagaragara kugirango ijambo ry’Uwiteka ribe ryuzuye!
None burira Nyir’uRwanda umubwire uti,urwo rugendo ugiye kugira umwe mubagize inteko yawe yamaze kugambana ariko ntuttinye ngo urusubike kuko ar’urw’umugisha nutajyenda ntabwo uzamenya abakugambanira kuko jambo ry’Uwiteka ririnze ibirenge byawe nuko ugende uzi neza ko watezwe ariko umutego urashibukana nyirawo uko niko Uhoraho avuga kuko ugiye kumenya umwanzi wawe wakwihishemo kugirango wemere yuko umuhanuzi yari hagati muri mwe.
Bagiye kwica Gen.Nyamwasa Kayumba babigire ibanga rikomeye cyane!!!
Dec 3, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibitaboneshwa amaso ya bantu,mbona inkozi z’ikibi zigambrira kugirira nabi umuntu,w’Imana.Nerekwa umugabo n’umugore bajyanwa mu butayu bugufiya,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi ahagurukiye bene data,kugirango abakoze isoni.Nuko rero baburire kugirango bamenye uko bimeze kugirango babashe guhangana nawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kwerekwa umugabo azana “IMPUNGURE” (ibigeragezo byihuse) abizanira umufasha we,ijambo ry’Uhorao rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera bene so,kuko umwanzi abamereye nabi,kuko arushejeho kubahagurukira niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nerekwa imyuka [4] yamaze kubinjirana mu nzu,kugirango ibagirire nabi.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iyo myuka [4] irahiga ya NYENYERI (STAR) iherutse kuza ikagwa hejuru y’igisenge cyanyu, kuko yoherejwe n’Uwiteka,none imyuka mibi yo mugace cyagwa akarere uherereyemo,ntacyo ibasha gukora kuko umunyembaraga wa YAKOBO yamaze kuhagaera niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero kora amasengesho kugirango mwirukane iyo myuka mibi uko ari (4) kugirango haboneke amahoro niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore (Abarozi-Kazi) bakina film idasobanutse,kandi bayikina bari bambaye ubusa! Mbona bageze aho bamanukira murwobo rulerule rurimo amazi hasi cyane.Uko bamanukaga ninako ya mazi ari murwobo yagendaga aba macye,mbona bageze hasi ku ndiba y’urunogo bikubita hasi barapfa!!!
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubonye ko,inkozi z’ibibi zari za guhagurukiye,zikozwe nisoni?Nuko rero ube maso cyane kuko nubundi dore baje gushakisha akuma kamashayarazi ngo bagakuremo hataboneka urumuli kuko Umwami agiye kwima ingoma uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa ninjira mur’iyo nzu,nsangamo umusaza wiryamishije arisinziriza ategereje kureba yuko imitego yatezwe yose,iribuze kudushibukana!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urarebe neza cyane kuko ishyamba riryeru,kuko bagiye gukoresha uburiganya bakabaha imigati ya boze (expired) bitwaje ko,batanze umugisha.Nyamara ibyo batanze,ntabwo ar’umugisha ahubwo;numuvumo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda witegereze iyo migati maze urebe uko imeze,ndagenda nditegereza mbona harimo imigati [2] aho bari bayishyize mu bubiko ariko ibuzeho kuruhande.Mfata iyo bategesheje yose bahumanije nyikuramo bareba mbona birababaje.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu iyima ry’Umwami ugiye gusimbura NDAHINDURWA Kigeli V.Hagiye gukoreshwa uburiganya ndetse bazakoresha na marozi kugirango barebe yuko bahitana uwo Mwami ugiye kwima ingoma niko Uwiteka avuga.
Nuko negera wa mugabo wari yigwandikishije yisinzirije ndamukangura maze imitego bari bateze iburiramo! Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uranesheje kuko bitashoboka yuko inkozi z’ibibi zariganya umwuka w’Imana ishobora byose,kandi ntaho bashobora kwihisha kuko ijisho ry’Uwiteka riba rireba kandi ryitegereza cyane hirya no hino aho inkozi z’ibibi zishobora guturuka zije kugirira nabi ubwoko bw’Uhoraho n’umugaragu wayo,maze Malaika w’uwiteka akihutira gutanga amakuru kugirango umwana w’umuntu abone uko abyifatamo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga!
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze riambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi w’inkozi y’ikibi amerewe nabi cyane,none agiye gukroesha ubushobozi bwe bwose kuko amaze kuzahara bidasubirwaho,kandi ahagaritse umutima cyane,kuko igihe kiregereje ngo akurwe ku ngoma nk’uko ijambo ry’uwiteka Nyiringabo ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,umugargu w’Uwiteka Imana YEHOVA niko avuze!
Igihe cye cyo gukurwaho,ninacyo gihe Uhoraho azagukiza ikigoyi cy’umurimbuzi,kuko agiye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane ariko azasanga Uwiteka nawe yamaze gushyiramo imbaraga zo gukiza ubugingo bwawe kuko azi imigambi ye yose uko arimo kuyitegura kugirango arimbure ubugingo bwa benshi cyane ariko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ababereye maso niko Uhoraho YEHOVA avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo umaze gukora amayeri akomeye yo gutanga ikirego gusohora arrest warranty kugirango baguhigire hasi hejuru.Ibyo Umwakagara agiye kubikora kubera ko,umaze kumushegesha cyane none menya uko ugenza hakri kare niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ariko nubwo agiye gukoresha ikinyoma ni mbaraga ntabwo bizamuhira kuko ari nta cyaha akurega,kandi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akaba yaraguhaye ubwihisho nubuhungiro bukomeye cyane kugirango avuguruze imikorere y’Umwana w’umuntu niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Uwo ni umujinya n’Inzika ikomeye cyane igiye guturuka murubanza rugiye gucibwa rwaho umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa!Umwakagara namara guseba no gukorwa nisoni,nibwo azahita ashakisha icyo yakurega yibwira yuko hari icyo byamuafasha ariko nta kimwe bizamurira niko Uwiteka avuga!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tega amatwi wumve imigambi yumubisha uko barimo kugambanira Gen.Kayumba Nyamwasa.Nuko ntega amatwi ntuje cyane,maze numva abaganira bati,reka duhitane Gen.Nyamwasa kandi tubikore mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane,twemere dutange ibyo dusabwa byose,kugirango umugambi wacu ushyirwe mu bikorwa,kuko ruriya rubza rw’indege ruzadukoraho!
Abandi numva ko batanze igitekerezo gisa ni cyo bari bamaze gutanga,ariko bongeraho yuko,bakwiye kumukorera “KIDNAPING”agashimutwa mu buryo bwibanga rikomeye akicwa ahasigaye amakuru amwerekeyeho yose akaburizwamo kugrango imiryango mpuzamahanga itazadusakuriza bikadutera ibibazo kuko ubuhamya tanze igihe azaba adahari ngo abwemeze buzahinduka impfabusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abihishuye!
Ariko urubanza nirutangira akiriho,azadushinja kandi ntabwo tuzarusimbuka.Ikindi nta nubwo igihugu cy’Ubufaransa gishobora kubidufashamo igihe cyose umutanga buhamya azaba akiriho.Kuko yarumwe muri twe,kandi ijambo rifite agaciro gakomeye muri ruriya rubanza byanze bikunze rizadukoraho niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Nerekwa za magigiri zishaka impunzi z’abahutu,zihabwa umugambi wo guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon,maze mbona zikkora ibishoboka byose ngo,zimuhitane ariko birananirana.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,vuma kandi ucireho iteka abagiye guhabwa umugambi mubisha wo guhiga ubugingo bwawe kugirango umvumo ubatange imbere ntibazigere bagira ihirwe ryo gusohoza umugambi mubi mubisha wabo aho kugirango bazaguce igihanga,ahubwo bizabagaruke niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Uwiteka Mana yanjye,ndashima urukundo unkunda,nuko wita kumurimo wawe,kandi ubugingo bwanjye bukaba bufite agaciro gakomeye cyane,kuruta ibintu byose mu isi ya bazima.Nongeye kuvuma za magigiri,na bahutu bakomeje umugambi wo kumena amaraso y’inzira karengane,kandi bakaba bahiga ubugingo bw’umugaragu wawe.Bataragera kumugambi wabo,ndawuburizamo mu izina rya data umwana na mwuka wera.
Ndabahuhisha umuyaga bagende batagira icyerekezo,kandi amaraso ya bera bamaze kumena,abagaruke mbere yuko bacirwa imanza zitabera,azageze ku gisekuruza cy’ibihe igihumbi[1000] kugirango batazongera kwibukwa mu isi ya bazima niko Umuhanuzi ategetse!
Ndaburizamo ibirego byose bagiye guhimba,ndatatanya uburiganya bwabo bwose,buburizwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana nzima,kandi ubime ubwenge no gutekereza kwiza,kandi imigambi yabo ihuhwe n’umuyaga wekeza ikusi,kuzageza igihe cyategetswe,kugirango umugaragu wawe azasohoze mu mugambi wawe amahoro niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Reka imbaraga zabo zitwarwe na serwakira,kandi gutekereza kwabo guhindurwe nubugoryi,imbaraga zabo zihinduke umubabaro,kugira nabi kwabo,kubabere umuvumo kugirango bazamenye yuko Uwiteka ajya aca zitabera kandi ko ajya yita kubakiranutsi kugrango tuzabone ishimwe tuzavuga mu iteraniro ry’abakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa abo bahutu bacirwaho iteka,kandi ntibaba bagifite amahirwe yo kongera kwihana,ahubwo mbona bakutse amenyo yose(gucirwaho iteka) ntibaba bagishobora gufungura amafunguro,ndetse mbona baterwa nubutindi bukomeye cyane mu isi ya bazima,Uwiteka abakuraho igikundiro yashyize ku bantu kugirango uzababona wese atazigera abagirira impuhwe.Mbona bavumwe wa muvumo wa CAIN,bagenda bahuhwa numuyaga bayoborwa n’umuvumo ntawamenye irengero ryabo niko Uwiteka avuga.





