HomeNewsKurimbuka k'Umwakagara kuregereje vuba cyane!!!

Kurimbuka k’Umwakagara kuregereje vuba cyane!!!

1 May 2017Njyanwa mu iyerekwa mbona turimo gukina umupira kuri stade Amahoro(amacenga ya politike yo mu gihugu imbere) turi mu myidagaduro buri wese arangariye mu byishimo by’iyi si.Nuko haza umugabo ntabashije kumenya neza arampamagara aho narindi mu kibuga nkina nuko aranyongorera mu gutwi ati waruziko umwakagara Kagame yitabye Imana? Numva nguye mu kantu cyane, ariko kandi ahita ambwira ati maze wicecekere ntabwo inkuru iraba ikimenya bose!!!

 

Byari bimaze kumenya abantu bacye cyane mu gihe rubanda rw’umwami rwari ruhugiye mu by’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.   Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara azicwa mu buryo bw’ibanga rikomeye kandi kuzamenyekana bizamenywa na bantu bacye cyane ku buryo abazagira amahirwe yo kubimenya mbere ya bandi bazakiza ubugingo bwabo uko niko Uwiteka akubiriye kandi ni uko abivuga.

2 June 2017Nabonye umwakagara afite isaho nini agenda akomanga kuri buri duka (shop/boutique) abaka amafaranga yarangiza akayanaga muri ya saho ye. Ibyo yabikoraga iduka ku iduka!!! Ijambo ry’Uhoraho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho ubukene bukabije cyane mu gihugu,kandi Umwakagara azambura ubwoko bwanjye nabaturage utwabo kugirango ubuhanuzi bwahanuwe n’Umuhanuzi Ainesha busohoze mu gihe cyabwo uko niko Uwiteka abivuga.

Iryo duka ryari iry’umucuruzi w’umwega (yarokokeye IKABWAYI) akaba n’umuherwe cyane ndetse akaba ari n’umucikacumu kuko  ubwo inkotanyi zahabohozaga 02/06/1994 zikadukura mu menyo ya rubamba aho abahutu b’impunzi baturuka Nyacyonga bari baje kutumarira ku icumu baturutse muri stade ya Muhanga aho bari barahungiye inkotanyi.

Uwo mucuruzi rero acururiza mu mujyi w’i Muhanga (yitwa Nsabimana Venusite) hafi y’isoko neza neza bugufi ya Banque de Kigali Branch ya Muhanga. Akenshi ukunze kuvuga ubugome bw’abega ariko ntabwo wibeshya na gato kuko ari abagome bambaye umugoma!!Yahemukiye abacika cumu benshi cyane arabagambanira bicwa n’interahamwe ndetse muri gacaca agerageza kubafunguza kuko aribo bamuhishe mu ntambara y’1994 kandi sinatinya kuvuga ko abatutsi benshi bishwe icyo gihe yabigizemo uruhare ruikomeye cyane

3 June 2017:Njyanwa mu iyerekwa mbona nsohoka mu rugo rw’umuntu twari duturanye bya hafi wari n’inshuti ya papa (bari nk’abavandimwe kubera ubucuti bari bafitanye, barasangiraga, bagahorana cyane cyane nyuma y’amasaha y’akazi mu kagoroba).Inzu isobanura igihugu cyangwa isezerano(gusohoka mu gihugu) nuko nkata inyuma y’urugo mpita ngera ahantu hari umuringoti kunyura inzira za bugufi ariko bikaza bitoroshye namba cyangwa umukingo uringaniye hanyuma ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,hagarara ahongaho ugeze,Ako kanya ndahagarara.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,noneho rambura amaso yawe maze witegereze imbere yawe,ndambura amaso yanjye mpita mbona hasi ari umwijima mwisnhi cyane utsitse cyane.Kandi muri urwo runogo hari uguceceka kudasanzwe nta kintu na kimwe gikoma!!!!

Nkomeje kwitegereza hirya iburyo bwanjye ahagana mu nguni mbona umugabo muremure wicaye ufite uruhanga rusa n’urwa Data umbyara (nawe yari muremure kandi ari n’inzobe cyane).Ndebye neza amatwi n’igice kimwe cy’umusaya yasaga nawe nta shiti). Nakomeje kwitegereza akanya kanini nuko aza gukebuka neza ku buryo umusaya nywubona neza bitarimo amarangamutima nuko mpita mbona neza neza ni umwakagara!!

(Umwuka w’Inzika y’Inzigo)wahitanye umubyei wawe mu w’1994, ngira icyikango ku mutima. Aho hantu ntakabuza ni ahacecekerwa, hasaga neza n’ikuzimu. Ijwi ryongeye kumbwira ngo fata ikote ryawe rinini ukunze kwambara maze uryitere kuko ugiye guhura nimbeho nyinshi cyane ukuremo akawe karenge kuko Umwakagara aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Kandi ubigire vuba na bwangu kuklo dore imvura irakubye kandi yageze hasi kugirango itakunyagira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga. Niko mva aho niruka kibuno mpa amaguru ngenda ninjira mu nzu nshaka iryo kote ngo ndifate nanduruke nkize ubugingo bwanjye!

4 June 2017:Nerekwa  umwakagara ari kumwe na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu gisa nk’imishyikirano n’abategetsi b’i Burundi. Hanyuma Umwakagara yohereza Mushikiwabo hakurya mu Burundi mu nama y’imishyikirano akagenda agaruka amuha report y’uko bihagaze!! Numva umwakagara avuga ati ese buriya ibyo nagiye nkora byose ntibabibona? (gukorwa n’isoni no kwicuza byuje ubwoba bwinshi!!). Umwakagara yarahindukiye arambaza ati ese buriya ntawakoherezayo ingabo tukava mu magambo hanyuma rukambikana bigaca iyo byagaciye? Mu kuvuga atyo yahise aniha igisubizo ati: “Oya reka mbireke ntabwo byampira na gato”.

5 February 13rd, 2018:Njyanwa mu iyerekwa maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rimpangaho rirambwira riti,mwana w’’umuntu,ujya utekereza yuko ari nta cyintu cyahangamura Umwakagara,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo Umwakagara atazaba shobora kuba yabona nibura na office nkiyawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dore mwene Rutagambwa azatangaza abantu benshi cyane ku isi yabazima,kuko ngiye kumwihesherezaho icyubahiro aho abana b’abantu bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana yaremye ijuru nisi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga. Nuko menya neza ntahsidikanya yuko umukuru w’igihugu(Perezida wa Repubulika),agiye gucishwa bugufi n’Uwiteka Imana Nyir’ingabo ku rwego rwo hejuru bikomeye ndetse no gukorwa n’isoni n’ibimwaro (guhisha isura ye ngo batamumenya).

Wabonaga asa n’uwihebye yubitse umutwe adashaka guhuza amaso n’abantu nta n’amagambo agifite yo kuvuga ajunjamye cyane kubera ibitekerezo n’ibibazo byinshi cyane (byagaragaraga ku maso ye!!). Kandi yari yambaye costume yirabura!

6 February 21st, 2018:Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu kimodoka kinini cyane(umulimo) ndi kumwe na mushiki wanjye(Itorero rya Kristo). Icyo kimodoka cyagendaga nabi cyane ku buryo twese abari bakirimo twari twahahamutse bikomeye tutazi niba kiri butugeze iyo twajyaga,itorero ryo mur gakondo(Rwanda)aho bananiwe gukiranuka ahubwo bashyigikira umwuka wikinyoma sinjye warose umushoferi akora kuri feri.

Hanyuma twururuka icyo kimodoka(kuva mukigare) duha umwanya abari hanze y’icyo kimodoka bagiteze ngo bakomezanye nacyo, kandi bari benshi. Igihe icyo kimodoka cyari kitaragera aho gihagarara ngo tugipandure abandi bajyemo ndetse kinakomeze, nabonye umwakagara agenda asuhuza abaturage benshi bari bamukikije agenda azamura amaboko abapepera asa n’urimo kubaramutsa anabasezeraho icyarimwe.

Yasaga nugenda adafite umwanya munini wo kuguma aho. Ubwo twapanduye icyo kimodoka njye na mwene mama duciye inyuma ahantu hari akanya ko gucamo. Nta n’umuryango waruhari ucamo abantu ariko niho twanyuze dusohoka.(Gukirira ku katsi) Twabaye nkabaca mu mwanya wa parabrise y’inyuma (za parabrise begura umuntu agasohoka!) munsi ya parabrise hari boot. Ngayo nguko!!! Abantu bari benshi bashaka kucyinjiramo ndetse bamwe bacishaga ibintu mu madirishya ngo tubafatire umwanya kuko mu muryango wo kwinjira hari huzuye umubyigano n’umuvundo udasanzwe w’abantu.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibihe birahe kandi bikomeye cyane ubwo abantu benshi bazibuka ibitereko byasheshe.Kuko abantu bazahunga ar’uko Umwakagara yamaze gucibwa ibihanga,nyamara bizaba bikomeye cyane nubwo intambara itaba ilimo kuba itazaba ariyamoko kuko ari nta baturage bazarwana ahubwo buriwe se azakiza ubugingo bwe uko niko Uwiteka ababuriye kandi ni uko abivuga.

7 March 05th, 2018: Narose umwakagara ari ku igare(ubuyobozi bwo hasi bucirirtse)ahetse inkwi(Gusenga) nyinshi cyane ariko ageze mu mujyi rwa gati imbere y’inyumbako nini yari ifite ibaraza rinini rigera ku muhanda ririmo na za paves (ni nka parikingi y’imodoka zigenewe kuhahagarara), hanyuma inkwi zihuruduka kw’igare ziragwa kuko zari nyinshi cyane(naho abantu basenga amasengesho anganiki nta bwo Umwakagara yagirirwa imbabazi) kandi ziremereye!!

Ntabwo yarakiri mu muhanda wa kaburimbo(Kuva mu nzira yukuri,akinjira mu nzira y’ikinyoma) ahubwo ibyo byabereye nyine muri iyo parikingi. N’uko nibwo nahatungukaga hanyuma arambwira ngo ninjye kumurebera umugabo wari utuye aho hafi ngo kuko yaramukeneye cyane. Ndanyaruka ngana muri urwo rugo nsanga uwo mugabo ntahari.Azaakenera abo atashoboraga no kwegera ariko nta bwo bizamukundira kandi nta nicyo bazamumarira.

Madamu we niwe wambwiye ko adahari kandi uyu mudamu w’uwo mugabo umwakagara yarantumye kumurebera nasanze yicaye ku ngazi imbere y’umuryango arimo atonora ibitoki kugirango abiteke!! Icyaje kuntangaza n’uko nkimara gusohoka muri urwo rugo nahise mpura n’umwakagara atwaye rya gare kandi ahetse wa mugabo ku ntebe y’inyuma hamwe n’udukwi ducyeya uwo mugabo waruhetswe ku igare yarakikiye imbere y’ibibero bye hagati y’amaguru kandi utwo dukwi twari duhagaze dushinze (tudatambitse nk’uko ubusanzwe abantu batwara inkwi ku igare zitambitse)!! Ngayo nguko!!

8 April 01st, 2018:Njyanwa mu iyerekwa mbona  umwakagara ateretse imbabura hanze ahagana ku muhanda imbere neza yaho nari nshumbitse. Na none imbere ye hari umugore mwiza muremure w’inzobe wari wambaye ubusa hose (gukorwa n’isoni bikomeye). Icyaje kuntangaza n’uko isafuriya yariteretse ku mbabura nta kintu namba cyari kibereyemo

(Kwirari no kwihagararaho) kandi yakomeje gushirira cyane indiba ihinduka amakara ariko umwakagara akomeza kwicara imbere y’iziko nkaho ntacyabaye(Kwiyungamanya) ubona nta n’icyo bimubwiye. Uwo mugore yakomeje kubyinira imbere ye najye naje gusohoka njya hanze mpagarara ku giti cya cypress(ubutegetsi bushya)butegereje kwima ingoma, cyari iruhande gato n’uko wa mugore ndahamusanga turabyinana numva ndamwishimiye(Itorero ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo)) mu buryo bw’umubiri.

9 April 14th, 2018:Njyanwwa mu iyerekwa kuri stade amahoro hari umupira(Bisobanura Amacenga ya politike)cyangwa ubuzima busanzwe, ndetse n’abafana benshi cyane kuri stade yakubise yuzuye no hejuru. Nerekwa ndi mu bakinnyi nyirizina(Paticipante)mbona ko umupira wamaze gufata umurego ni ntera ikomeye cyane.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho rambura amaso yawe maze urebe mukirere ndambura amaso yanjye nditegereza mbona indege nini cyane y’umukara(umwuka wurupfu)mukirere cyo muri gakondo ya bakiranutsi.

Iyo ndege yariri mu gicu cy’inzitane kibuditse cyane gisa nk’aho kirimo kumanuka bucece. Abantu bari barangariye mu byishimo bahimbawe ku buryo ntawigeze agica iryera usibye njye wagiriwe buntu n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Bagenzi banjye bose bakomeje gukina umupira ndetse n’abafana barakomeza barafana karahava sinakubwira. Gusa njye numvise ncitse intege sinongera no kwiruka ishyaka nari mfite numva rirashize sinkishaka gukina, niko guhita nkanguka.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretswe kuko mu gihe cyategetswe n’Uwiteka bizagirira umumaro ubwoko bwanjye uko niko Uwiteka abivuga.

  1. April 22nd, 2018: Njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibikorerwa mu isi yabazima,mbona Umwakagara(Gen.Paul Kagame) yahindanye amenyo ye ari hanze yasamye biteye ubwoba (yaramaze kwicwa!), maze uwanyerekaga arambaza ati,mwana w’umuntu wabo wasobanukiwe ibyo weretswe? Maze ndasubiza nti oya Nyagasani nabibwirwa niki umugaragu wanyu mutabinsobanuriye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rimuzaho maze riramubwira riti,mwana w’umuntu,biriya weretswe dore uko bisobanurwa.Biriya weretswe bisobanura umwuka w’Inzikaa y’Inzigo,kuko umwuka wa “General Fred Gisa Rwigema” intwari y’imanzi yatabarutse izize akamama n’akagambane k’inkozi z’ikibi, uwo mwuka uje kwihorera kandi Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ntazabura no kumugororera kuko yitangiye ubwoko bwayo.

(7-9) Nibajije ko bisobanura ukwezi kwa karindwi (Nyakanga) kugeza mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri) aho ntashidikanya ko Gakondo y’Abakiranutsi izahura n’akaga, ibyago n’amakuba bitigeze kubaho muri iyi si y’abazima.

Ngendeye kubyo mwatangaje tariki ya 27/05/2018 kuri Egretnewss.com aho mwatubwiye ko “UKWEZI KWA KAMENA NTABWO KURI BUMENE AMARASO” ko ariko umunyabwenge Imana imuhaye amahirwe yo gucika inzira zikigendwa igihuru kitarabyara igihunyira. Ngendeye kuri iyo audio ndabihamya ntashidikanya.

Kuko niba hari umuntu nemera unyobora kugeza ubu ari Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA (God bless you!). Nkiri muri iryo yerekwa nabonye abana bato bakina imbere y’urusengero (church),(umwuka wera,ugiye kwisubirira mu bubiko bwawo kuko atajya akorera mukajagari no mukavuyo) nshaka kubafata agafoto ariko biranga kuko bahise biruka barancika bahita binjira mu rusengero.

Ndabakurikira mbona ko basanze mama wabo wari wicaye imbere mu rusengero. Hanyuma ndabasanga ndabegera nitegereje nsanga mama wa ba bana ni umupfakazi wa late General Gisa Fred Rwigema. Naramusanze mwicara iruhande dutangira kuganira. Icyaje kuntangaza nuko yanyeretse amafoto atandukanye yarafite muri album ye, hanyuma nza kubonamo ifoto ya General Faustin Kayumba Nyamwasa (Rwara rw’umugara rubundiye mu ishyamba ruzazura umugara igihuru kikabyara igihunyira), nuko ibi biranyobera bimbera inshoberamahanga!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ariya mafoto wabonye yarari muri Album yuriya mugore,nabantu bakoranye n’umwana w’umwega guca igihanga cya Gen.Gisa Fred Rwigema,kandi na Gen.Nyamwasa Kayumba uwo mugambi yarawurimo niyompamvu yaje kuba inshuti n’Umwakagara maze akamuzamura mu ntera akamugira inkramutima,kandi niyompamvu Rwara Rwumugara rubundiye Mu Ishyamba adashobora kugira icyo avuga kurupfu rwa Gen.Rwigema ahubwo akirirwa avuga urwa mugenzi we Col.Karegeya Patrick nawe wahitanye abantu benshi batagira ingabo.

Ariko nkuko ibyanditswe bibivuga,yuko uwicisha inkota nawe niyo azazira,niyompamvu yaba Umwakagara,cyangwa abo yaciye ibihanga,ndetse na Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba bose bazakorerwa ibyo bakoreye abandi ubwo nibwo butabera buturuka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments