Home News Kumvira Uhoraho Nyiringabo biruta ibitambo

Kumvira Uhoraho Nyiringabo biruta ibitambo

0

Mar 15, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri studio ya radio station inyangenews,ariko mbona studio ya mbere nakoreragamo yakuweho ahubwo mpabwa iyindi nshyanshya.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nibyo koko warangije imilimo yawe wasabwaga gukora,none Uhoraho Uwiteka Imana yawe kuko umwizera ukizera ijambo rye ryose uko arikubwira kandi ukaba utayoborwa nibibonekera amaso ya bantu,nawe akoze ibikomeye cyane kugirango umenye ko akiranuka kandi asohoza ijambo rye nkuko yarisezeranijwe abamwizera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon habaho ibirori bikomeye cyane bya Raila Amolo Odinga.Ariko mbona muri ibyo birori bamwe mubo bari bafatanije banze kujya kurahirira kuba abayobozi b’igihugu batemerewe kwinjira muri ibyo birori byumukuru w’igihugu cy’ibabylon.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kalonzo Musyoka,Musalia Mudavadi,Moses Wetangula bagiye gusaba ko babonana na Kenyatta nyamara nta cyo bizabamarira kuko bagambaniye intego yabo bari bihaye banga kujya kurahira hamwe na H.E Raila Amolo Odinga.

None dore bakozwe nisoni imbere yabanyagihugu cy’ibabylon ndetse ni mbere yamahanga nisi yose muri ruri rusange kuko batakomeje kugendera mu mugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Bizeye abantu kandi bagize inda ndende bikundira intonorano kurusha gukunda igihugu no kwemera gukorera abanyagihugu nkuko bari babyiyemeje none dore baciriweho iteka muri politike yo mu gihugu cy’ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bafata inkoko batangira guterekerera Umuhanuzi bamwoherezaho imyuka mibi kugirango baburizemo gahunda z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abega zohereje imyuka mibi ngo zirwanye gahunda yijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mu gihe ntarava mu iyerekwa mbona haje igisiga cyoherejwe nizo nkozi z’ibibi z’Abega,kiraza kigera mu mbuga(compound)y’Umuhanuzi kiramanuka kigera hasi kizanye imbaraga z’umwijima maze kigiye gusubira hejuru gihita kirayonga gishiraho maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho Uwiteka Imana yawe akurwaniriye intambara ikomeye cyane kuko imyuka mibi bari bohereje iciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

Njyanawa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona ko hamazwe gufungwa insengero zigera ku 1700 zabanyamadini maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini bemera Kristo ko yapfuye akazuka mubapfuye baciriweho iteka nubwami bw’Abega ariko idini rya Islamu ryo bagiye kuryemerera gusenga aho kubafungira imisigiti yabo ibyo babakoreye byari urwiyerururtso kandi mu isi y’umwuka nta cyo babangamiyeho ubwami bw’abega ariko itorero ry’Imana ryasenyaga imbaraga z’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Uburire abanyamadini uti,uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga,ntimutinye kandi ntimugire ubwoba ahubwo mukomeze gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko agiye gukora icyintu gishya muri gakondo ya bakiranutsi,kandi uzabyumvisha amatwi wese azaribwa azumva injereli muri we kuko bizaba biteye ubwoba cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ese ubugingo ntibukomeye cyane kurusha ibindi byose?Niko Uwiteka abaza!Dore Uwiteka abahaye akanya ko kwihana no kwigenzura kugirango mwihane ibyaha byanyu kandi mushake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ihagurukiye Umuhanuzi AINESHA,maze mbona uwo mwuka ungenda inyuma.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,ingoma ya abega irababaye cyane kandi igeze aharindimuka.

Bahora bagambirira uko barimbura ubugingo bwawe ariko Uwiteka nawe akababera inzitizi ikomeye cyane kuko Uhoraho Imana yawe ariwe waguhamagaye ngo umukorere umulimo ushyire imilimo yose ya abega ni nkozi z’ibibi ahabona uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bamaze gufunga insengero zabanyamadini ikigiye gukurikiraho,ni uko bagiye kuzajya bafata umuntu wese ufite bibiliya bakamuciraho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abababuriye.

Ibyo bitewe ni uko isezerano rya gakondo ya bakiranutsi risohoye dore rigeze mu irango ryo mu irembo rya gakondo ya bakiranutsi.

Abafite bibiliya bayikomereho kandi nibashaka kubambura ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,muzahitemo gupfa kuko aho gutinya uwica umubiri,ahubwo mwatinya uwica ubugingo uko niko Uhoraho Nyiringabo ababuriye.

Dore hasigaye igihe gitoya cyaneeee,kugirango ingoma ya Satani na abega irimburwe kandi icirweho iteka maze ababaye intwarane bazarindwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kugirango bazabe abatangabuhamya bw’ibyo Uwiteka Imana Nyiringabo yakoze muri gakondo ya bakiranutsi nimbere y’isi yose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona police yo mu gihugu cy’ibabylon ishami rya traffic bashinzwe ibinyabiziga mu muhanda bamburwa ububasha bwo kongera gufata abanyabiziga kuko bakabije kwaka inyoroshyo.

Maze mbona ko abayobozi ba police bitwa O/C’s ko aribo bahawe ububasha bwo guhana abakoze amakosa mu munzira nyabagendwa aho kugirango bazajye bahanwa na ba police bari mu mihanda hirya no hino mu gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ruswa yo gihugu cy’ibabylon imaze kubura yabaye nkeya none bahisemo kwigizayo abapolice bo hasi kugirango babashe kubona umusaruro utubutse ibyo babikoze mbere yuko Kenyatta atanga ubutegetsi no kugirango izajye igenzurwa na bantu bacye babone uko bayigabana niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umusaza usheshe akanguhe yurira igiti cyasaga naho cyari kimaze kuma amashami yacyo,mbona akigeze mu  bushorishori.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Raila Odinga agiye guhabwa ubutegetsi budafite umutungo w’igihugu,kandi dore yamaze kugera mu bushorishori bw’ubutegetsi bwa Kenyatta uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar