HomeInte'lKumara abacika cumu,bitumye genocide yamburwa mudali!

Kumara abacika cumu,bitumye genocide yamburwa mudali!

Icyerekezo cyo gukuraho Umwakagara kirarimbanije,Umwakagara amaze kwemeza yuko azahindura itegekonshinga akaramba kubutegetsi,amahanga yaramwihoreye kuko nubundi bari babyiteze babanje kumutega agatego bamukorera film mbarankuru yiswe Untold story Part l and Part ll berekana ukuri kose bashyira hanze ibyari amabanga maze bagaragaza ikinyoma cya FPR yirirwa ibeshya yuko yahagaritse genocide ko ari bo bayikoze.

Nubwo bakoze gutyo,nta cyo byabwiye Umwakagara ngo abe yagira icyo atekereza muri we,ahubwo yakomeje umugambi wo kugundira ubutegetsi.Nyamara se America yari yamwereye ubuhungiro kugirango atazatabwa muri yombi kubera ibyaha ashinjwa.

Bamaze gushyira hanze iyo film mbarankuru,wagirango bakojeje agate mu ntozi,yahise abikorera icyo,kandi anemeza ko,ari we wishe nyakwigendera Col.Karegeya Patrick aho yavuze ngo,ntawuzagambanira u Rwanda ngo abikire!Nundi usigaye (Gen.Nyamwasa Kayumba) “its amatter of time”.

Bivuze ngo ntabwo yigeze ahakana ko atari we wamuciye igihanga,ndetse nindege yuwahoze ari umukuru w’uRwanda,Gen.Habyarimana Yuvenal nayo avuga muri iyo film mbarankuru ngo “I DON’T CARE”hari naho yavuze ngo mu ndege harimo iki? Mu byukuru u Rwanda rwategetswe numusazi!

Ibyo byose niko ibihugu bikomeye byafashije FPR gufata ubutegetsi byagendaga byicuza impamvu byafashije umuntu wumusazi!utegekesha igitugu nubwicanyi bugeretse kwica abavuga rumwe nawe.

Bagerageje kumufasha bemeza yuko genocide yakorewe mu Rwanda ari genocide yakorewe abatutsi,maze Umwakagara azamura urutugu yibwira yuko ngo rushobora gusumba ijosi!Ariko siko byari bimeze kuko uko Imana yaremye ingingo z’umubiri ninako zubahana ndetse buri rugingo rukora umurimo waryo.

Ntabwo amahanga yakomeza gushyigikira umuntu udashyigikiye demokarasi,kuko demokarasi niryo rembo rifasha abaturage kwishyira bakizana binyuze mukubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.Iby’uburenganzira bwikiremwa muntu,ntabwo Umwakagara yigeze abikozwa!Urumva yuko kuba anamaze imyaka [23] ubwabyo n’ubuntu yagiriwe,ariko reka tuvuge ko byari ubuhanuzi kandi ntagishobora guhagarika ubuhanuzi!

Umwakagara amaze kumenya yuko repubulika abereye umuyobozi itemewe namategeko,ahubwo yuko ubwami bw’uRwanda ari bwo bwamewe muri ONU ndetse bukaba ari ubwami bwemewe namategeko ariko repubulika y’uRwanda muri ONU ikaba yaribayeho kubwigitugu cy’Ababiligi dore intambara ya FPR imaze gufata intara zimwe za Byumba,Ruhengeri no mu mutara ubwami bw’Ababiligi baraje bahura na Kagame bamubaza nimba azagarura ubwami bw’uRwanda ko batazamushyigikira ibyo babikoze babinyujie muri organization ya  Mé decin sans frontier.

Maze Umwakagara abahakanira yuko atazagarura ubwami bw’uRwanda,nibwo igihe kigeze ubwami butangiye gushyira ahagaragara cya repubulika y’uRwanda itemewe namategeko kugeze ubu,ikaba iriho ku kinyoma cyababiligi,ubwo Umwami Kigeli V ndahindurwa yarakubutse mu gihugu cy’Ubwongereza amaze kumvikana na Bongereza ko bagiye kumucyura mu rwagasabo.Umwakagara yakoze ibishoboka byose amuca igihanga abinyujije mu bavandimwe be bemeye kurya intonorano (Abahindiro) bayobowe na mahuma EZRA MPYISI.

Nibwo bamuciye igihanga taliki ya 16 ukwakira,2016 Umwakagara akora ibishoboka byose ngo atware umugogo awujyane kuwushahura ngo niko imandwa zari zamutegetse.Arawujyana aba atwihereye uburyo bwo kwimika undi Mwami.Za magigiri zamubwiye yuko ngo umwiru mukuru Boniface Benzinge adashobora kwimika undi Mwami adafite umugogo w’Umwami Kigeli V ndahindurwa.Ariko bibagirwa ko,na Ndahindurwa yimitswe mbere yuko mutara lll Rudahigwa mbere yuko ajya IBUZUMBURA yasize yimitsw Umwami Kigeli V ndahindurwa kuko yarazi yuko atari bugaruke.

Ndetse na Mutara nawe yimye ingoma Umwami Musinga YUHI nawe akiriho,ubanza amateka natacyo yabigishije,bapfa kurwanira ubutegetsi batanazi amateka y’igihugu nubwo bagerageje kuyasibanganya ariko byaranze birabananira.

FPR imaze gufata ubutegetsi yashatse kwita genocide yuko ari itsemba bwoko nitsembatsemba,ONU irabyanga,babyita genocide yakorewe abatutsi,iryo zina ryahaye Umwakagara na FPR,uburyo bwiza bwo kwicururiza amagupfa ya batutsi na bahutu bishwe mu ntambara batagira kivurira.Uje gusura u Rwanda yareba amagufa ya banyarwanda agahita asinya check yihuta cash zigashyirwa mu mufuka w’Umwakagara wagirango niwe wacitse kucumu.

Abacika cumu bamaze gutahura ikinyoma cya FPR n’Umwakagara hamwe na Nyiramongo,nibwo Umwakagara yahise yica abacika cumu bakuru barimo J.Mucyo hamwe na Rwigara Assinapol maze abacika cumu basigara bifashe bupfyubyi!Ibyo ntabwo byari bihagije ahubwo bahise bakurukiza guca igihanga Umwami w’uRwanda Kigeli V ndahindurwa amahanga arebera nayo aricecekera.

None se genocide yakwitwa ko yakorewe abatutsi gute,kandi abacitse ku icumu bose yaramaze kubarangiza?Ibyo ntabwo bamuhagije yongeye gusenya inzu ya Rwigara yubatswe imyaka [26] bavuga ko ngo yayubakiye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.ndetse na Foundation baraysenya batwara amabuye bajya kuyubakisha amazu yabo.

None birangiye ya genocide ya korewe abatutsi,ihindutse genocide yakorewe mu Rwanda.Rwose amahanga akomeje kwitwara neza bikomeye cyane byibuze abahutu nabo bazajya bibona muriyo genocide yaba abiciwe muri Congo,cyangwa abiciwe mu Rwanda tuzajya twibukira hamwe uburyo twahuye nuruva gusenya tugategekwa na bategetsi babi wagirango ntibari abanyarwanda.

Ubuhanuzi icyo bwavuze ninacyo buzakora Umwakagara asigaye hagati nkururimi,buriya kuba bakuyeho ijambo genocide yakorewe abatutsi nukugirango abambari b’Umwakagara batazabona icyo bazireguza mu nkiko zibategereje ndetse amakuru avuga yuko zamaze gushingwa mu ibanga niho Gen.James Kabarebe na Nyiramongi nabasaza be bazafungirwa.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments