Home Inte'l Kuki Umwakagara atarashwe nabatavuga rumwe nawe mbere y’inkinamico yiswe amatora y’umukuru w’igihugu...

Kuki Umwakagara atarashwe nabatavuga rumwe nawe mbere y’inkinamico yiswe amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kanama 04,2017?

0

Ikinyamakuru inyangeNews mbere yuko gikora isesengura,reka tubanze twisegure kubasomyi bacu,na banyarwanda muri rusange.Turashaka kubwira abanyarwanda na banyamahanga bose yuko muri gakondo ya bakiranutsi nta cyintu na kimwe gishobora gukorwa itaravuzwe ni jambo ry’ubuhanuzi.

Bishatse kuvuga yuko ikintu cyose haba mu buzima bw’igihugu bwa buri munsi,cyangwa muri politike y’igihugu,idini cyangwa abikorera ku giti cyabo,nta cyintu nakimwe bashobora gukora kitarabanje kuvugwa cyangwa kwandikwa mu ijambo ry’ubuhanuzi.

Kugeza magingo aya,abanyarwanda bigishijwe ijambo ry’ubuhanuzi rimaze imyaka [8] ryigishwa ku kinyamakuru inyangeNews.com,hamwe ninyigisho zitandukanye kugirango mubashe kumenya ubushake bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ubu rero mu maze kumenya icyo Umwami ashaka,kubigiye kubabaho mwisi ya bazima.Kandi nta bwo mukwiye kugira ubwoba nkaho mudafite Imana ho umucunguzi wanyu,kuko iyabivuze no kubikora ntizabura kubikora.

Ngirango mwumvise yuko Gen.Nyamwasa yamaze gufata icyemezo cy’ubukangura mbaga,aho ihuriro rigiye gukangurira abanyarwanda gukorera hamwe bakagakuraho Umwakagara ukomeje kuzengereza abanyarwanda bose muri rusange.

Kwegera abanyarwanda batandukanye babumvisha ibyo bagiye gukora nibyiza cyane,ariko ikibazo niki,akawamugani uvuga ngo,ntawutinya ishyamba,ahubwo atinya icyo yahuriyemo naryo!Mu rugamba rwa APR/RPF rwatangiye muri 1990 murazi neza ingingo bise eight progaramme of rpf zari zikubiyemo ko bazaca ubuhunzi burundu.

Ariko abanyarwanda batunguwe ndetse batangazwa ni uko nyuma yuko FPR yigaruriye igihugu ku ngufu za gisirikare,batangiye kwica abanyarwanda benshi bazi ubwenge ndetse bagaragara nkabazagira icyo bazatwerera mu buzima bw’igihugu bwa buri munsi.Aho niho intambara yakomereje nyuma yo kwivugana Gen.Gisa rwigema Fred,hamwe nizindi ntwali nyinshi Umwakagara yishe afatanije nabasangira ngendo be.

Hahunze impunzi nyinshi ziruta izahunze 1959, 1968, 1973, 1994, kandi ari nako ubutegetsi bubasanga aho bahungiye bukabica.Nyamara ibyo byari binyuranye n’ingingo [8] za fpr.Ndetse byari binatandukanye nuko abanyarwanda babyizeraga.yishe abahutu muri DRCongo,akomereza kubanyarwanda bo mu bwoko bwa batutsi harimo nabamufashije kujya kubutegetsi cyangwa ku ngoma.

Byari bikwiye ko yica abatutsi bamushyize kubutegetsi kuko nabo nibo yakoreshaga kwica abanyarwanda bakekwaga kuba arabanyembaraga bashobora kuzahindura ubuzima bw’igihugu bwari bumaze kujya mu maboko y’umunyagitugu (Umwakagara) nibwo na babandi bamufashije kwirenza abo adashaka yabonye ko bazamurusha imbaraga maze nabo arabahinduka ubu tukaba turi hamwe mu buhungiro twese ariko tukaba tudashobora guhuza ibitekerezo bitewe nibyo badukoreye kugeza uyu munsi bataradusabira imbabazi!

Rero byaba bibabaje nimba abanyarwanda bamwe bashobora kumva ko,baba barusha abandi kuba abanyarwanda,cyangwa kumva ko,bashobora kuba bafite imbaraga zo gukuraho Umwakagara maze abandi banyarwanda bakabajya inyuma buhuma bakongera kudutegesha igitugu nk’icyumwakagara.

Icyinteye kuvuga ibi,ni uko abarwanya leta ya Kigali,nta bwo basenyera umugozi umwe,biramutse bibayeho,byaba bitewe ni uko ikinyoma cya (REP) y’ikinyoma cyamaze kujya ahagaragara bigatuma bashaka kwishyira hamwe usibye ko bitazapfa kuborohera kugirango barebe ko batsinsura umwana w’umwega.

Tekereza nawe kuba leta ya Kigali yaranze ko Padiri Nahimana Thomas yarangiwe kujya kwiyamamariza kumwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mukwezi gushize kwa kanama taliki ya 04, 2017.Yagarukiwe mu gihugu cya Kenya asubira mu gihugu cya FRANCE.

Amaze kugerayo,yahise ashinga leta ikorera mu buhungiro maze abanyarwanda bibabera amayobera.Naho umwana w’UMUSITA yari yamaze kugirana amasezerano n’igihugu cya FRANCE binyuze mu mushinga w’isoko rya mavuta yabahaye maze abemerera yuko agiye gukoresha Gen.Nyamwasa bakamwihera aye ahasigaye Nyamwasa agasigara arindagira maze ubutegetsi bugahabwa abahutu bayobowe na Padiri NAHIMANA THOMAS.

Uwo mugambi waburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abinyujije ku kinyamakuru inyangeNews aho Gen.Yari yagiranye amasezerano n’ubwami bw’uRwanda abubeshya ko bari kumwe kandi ko agiye guhangana n’Umwakagara maze ubwami bukazamugenera nk’umuntu ufite umutwe wa politike ndetse bikaba binavugwa ko yaba afite umutwe w’ingabo witoreza muri Afrika y’Epfo.

Gen.Museven amaze kubona ko Umuhanuzi Majeshi Leon yamaze guhishura uwo mugambi wuburiganya,amakuru avuga ko ngo na Gen.Nyamwasa yahise yahise abihuza na leta ya Padiri NAHIMANA Thomas asanga byaba bifte aho bihuriye maze ahita abishingukamo.

Uhereye icyo gihe nta bwo hongeye kumvikana amakuru na gahunda za NAHIMANA Thomas nubwo yari yashinze government we akaba yari yagizwe perezida,naho AKISHURI akaba yari yagizwe ministiri w’intebe.Na nubu bakaba bakomeje kuba bagifite icyizere cy’uko leta yabo izagira icyo igeraho usibye ko bikiri kure nk’ukwezi.

Ntabwo bizwi nimba hagati ya Thomas na Nyamwasa bazagirana amasezerano yubufatanye bwo gukorera hamwe kuko umwe ahagarariye abahutu naho undi agahagarira abatutsi.Ariko bose bakaba bemera (Rep) yikinyoma itemewe namategeko mu muryango wabibumbye kuko bizwi neza yuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa ariwe washatse ubwigenge nubwo byise ko (Rep) ya perezida KAYIBANDA aliyo yashatse ubwigenge kandi batarahawe urwandiko rubemerera ko bahawe ubwigenge kuko ataribo babusabye ahubwo bwasabwe n’Umwami w’uRwanda wahitanywe na bega hamwe nabahinduro.

Kayibanda yabwiwe mu magambo ko uRwanda ruhawe ubwigenge ariko nta barua bigeze bahabwa ikinyamkuru inyangeNews tukaba tuyifitiye kopi twayihawe n’Umwami w’uRwanda mbere yuko atanga hakima undi Mwami YUHI VI wamusimbuye.

Iki kinyoma cya (Rep) kivanzemo ubwicanyi bukomeye cyane,kizarangira ryali nimba abanyarwanda badafashe iyambere ngo bange icyo kinyoma?!Ubu se genocide yakorewe mu Rwanda izabazwa nde?Abanyarwanda bishwe bazabazwa nde?abagiye kwicwa kubera kurwanira ubutegetsi bazabazwa nde?

Gen.Kayumba Nyamwasa azi neza ibyo twakorewe mu gisirikare yari ayoboye kuko niwe washinze kiriya gisirikare hamwe ni nzego za magigiri.ntawakwirengagiza ibyo yakorewe ariko kandi na none nta bwo byatuma abanyarwanda cyane urubyiruko bamujya inyuma ngo akureho Umwakagara atabanje kubwira abanyarwanda impamvu yemeye kudukorera birya byose twakorewe kwica abasore bari barize,kwica abasore b’abanyarwanda bari baturutse imihanda yose twavugamo nk’IBURUNDI,mu Rwanda,Tanzania Congo babaziza ko bize amashuri yabo.

Ibyo byose nta bwo twabyibagiwe kuko imyaka [20] nimicye cyane kugirango twibagirwe ibyo twakorewe kandi twari twagiye gutabara ngo tubone igihugu ahubwo igihugu bakagifata nkaho arakarima kabamwe,ubwo ndavuga abanyarwanda baturutse Uganda dore ko ari nabo bafunze nkuko Nyamwasa abivuga bari kurwego rwa Colneri,naho abandi banyarwanda bakaba barabaye abagaragu babo.

Abahutu niki Gen.Nyamwasa yababwira kubijyanye nubutabera bw’ibyababayeho igihe cyose ya yoboraga ingabo ni gihe yari umukuru w’iperereza mu gihugu cy’uRwanda.Ikindi cya [2] niki Gen.Nyamwasa yaba agiye guhindura mu mikorere yaranze FPR,kandi yarayirimo kuko FPR itagize imikorere mibi nyuma yuko ahunze,ahubwo na mbere yahoo akiri mu butegetsi bwa FPR,hagiye hagaragaramo imikorere itarashimishije abanyarwanda.

Iki nikiganiro ikinyamakuru inyangeNews yagiranye nabarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu mu gihugu cya Kenya ahitwa WAIDHAKA.Ikindi kibazo babajije Gen.Nyamwasa ngo niba muri [P5] avuga haba hatarimo abanyarwanda bose kandi akaba agiye gutera igihugu ngo akureho Umwakagara byaba bitumariye iki kandi abanyarwanda bose batamwibonamo?

Bavuze ko ibyo bisobanura igitugu nubundi kuko yibwira ko ntawundi munyarwnda waba afit ubushobozi nkubwe ngo abe yakuraho Umwakagara.Bivuze ngo,azagena akureho Umwakagara ariko ntazatinda kubona ko yibeshya kuko abanyarwanda azaba yarasize inyuma bashobora kwishyira hamwe nabo bazishyira hamwe bamurwanye ku buryo intambara zitazigera zirangira mu gihugu cyacu.

Basabye kandi ko abnyarwanda bose bakwiye kumwibonamo kugirango igihugu kigira amahoro,ariko nimba igice kimwe ari cyo kimwibonamo,ubwo bivuze ko nubundi aragatsiko kabanyarwnda kongeye kwishyira hamwe nkuko FPR yishyize hamwe igendeye ku bibazo abanyarwanda bo mu bwoko bwa batutsi bagize mu w’1959 maze bababeshya ko ngo babacyuye naho bagirango babahindure ibikoresho bifatire ubutgetsi.

Ikindi bavuze ni uko abahutu bahunze mu w’1994 bakurikiranywe nubutegetsi bwa FPR bakicwa,nubwo Gen.Nyamwasa yisobanura ko ntaruhare yabigizemo yabujije Umwakagara  akanga kumwumva.Ariko se ko muri film mbara nkuru yiswe UNTOLD STORY Gen.Nyamwasa avugamo ko mu ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana ngo atari mu nama yihanurwa ryiyo ndege.

https://www.youtube.com/watch?v=A4DKBgJlif8&t=10s

Ariko LT.ALOYS RUYENZI aganira nikinyamakuru inyangeNews mu mwaka wa 2011 yabwiye inyangeNewss.com ko mu nama yihanurwa ry’indege yuwahoze ar’umukuru w’igihugu Gen.Habyarimana ngo Gen.Nyamwasa yari mu nama hamwe na Col.Lizinde Theoneste,Gen.Nziza Jackson na Gen.Kagame Paul ngo akaba yarabakoreraga ubulinzi cyangwa abarindira umutekano.

Aya makuru amaze kuyabwira umunyamakuru Majeshi Leon,yisanze yamennye ibanga bituma bategura umugambi wo guhitana uwo munyamakuru ibyari gukorana bampa amakuru ngo mbandikire bihindukamo ubugambanyi kuko bitari gushoboka ko ikinyamakuru inyangeNews gitegekwa na RNC ngo ni uko batanze ama euro runaka kugirango tubatangarize inkuru bashaka ko zitangazwa.

https://www.youtube.com/watch?v=L5pAg5uwr9E

Iki nikibazo gisa ni cya PTE.NYAGASAZA Innocent FRUIT magigiri wa bega akaba yaraturutse mu gihugu cy’Uburundi,aho nawe yameneye ibanga ry’ukuntu umuryango wa KANANURA umubano,KANANURA ASSOCIATION iharanira ubutegetsi bwa bega,numubano wa KAMUHANGIRE ASSOCIATION iharanira ubutegetsi bwa basita muri Uganda.Amaze kumenera iryo banga byabaye impamvu ituma bangambanira kugirango bancishe igihanga maze Uwiteka akinga akaboko.

Ibi nta bwo byahagaze na nubu bakomeje kumpiga yaba RPF cyangwa RNC,imikorere yabo ntaho itandukaniye kandi nubu nanditse iyi nyandiko ndabizi neza yuko RNC inciye urwaho ntibabura kunca igihanga yaba RNC cyangwa FPR kuko bose arabanyakinyoma.

Kuko Gen.Nyamwasa adasobanura urupfu rwa Gen.Gisa Fred kandi abizi neza yuko abanyarwanda bakeneye kumenya ukuri ku byabaye kugirango nibura bitazongera kubaho.Ese Gen.Nyamwasa kuki atavuga ko yemeraa ubwami cyangwa ko abuhaka ngo abwira abanyarwanda ko kuri we ubwami atabwemera cyangwa ngo avuge ko abwemera kugirango abanyarwanda bemera ubwami babashe kumenya icyerekezo cya RNC ku bwami bw’uRwanda?Ahubwo uzasanga ahabwa interview na SERGE umucika cumu w’umuhutu wo mu mashyamba ya Congo,ngo ni uko mama we yari umututsi kazi!

Bakamubwira ibyo ari bubabaze kugirango batimena inda!Ese kuki batatumiye radio mpuzamahanga nka bbc,cyangwa ijwi ry’America ngo babaze ibibazo bishingiye kumateka y’igihugu ahubwo bagahitamo gukoresha radio itahuka ivugira kuri internet dore ko abantu benshi batabasha kuyumva ko ariko bbc gahunza cyangwa ijwi ry’America nta muturage udashobora kuyumva.

Nta bwo ubumwe nubwiyunge bwagerwaho mu gihe hari ikinyoma gikomeje guhishwa abanyarwanda gishingiye ku inyungu za bamwe bishakira ubutegetsi budashingiye kuri rubanda ahubwo bushingiye ku kinyoma.FPR yakoresheje ikinyoma cyari gishingiye kugukunda igihugu aho abanyarwanda bahunze bashakaga gutaha ariko museven aza kuduhemukira akoresheje kagame nkuko za magigiri zibivuga iyo zishaka kwigarurira abanyamakuru bashaka kubaca igihanga bakitwaza kuba amakuru rimwe na rimwe aba arukuri kugirango bibageze kuwo bashaka guca igihanga kuko aba(Rep) bizerera mukwiza abanyabwenge kuko aribo bahumura rubanda baba bari murujijo rwa politike cyangwa se ibyo twakwita “RAPSODY OF REALITIES” bisobanura urusobe rwibidukikije cyangwa biriho kuba mu buzima bwacu bwa burimunsi yaba muri politike yahindutse POLITRIX.

Mu gusoza reka tuvuge ngo,Gen.Nyamwasa niba adasobanuriye abanyarwanda baba batemera RNC,ngo bayiyoboke,bivuze ko namara kugera kubutegetsi azatangira kubahiga no kubaca ibihanga abita ibipinga ko barwanya uRwanda kandi azi neza ibyo yakorewe ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cya Afrika y’Epfo!

Ndibwira ko abanyarwanda bakeneye amahoro kurusha uko abanyepolitike babitekereza,kandi uRwanda ruruta Gen.Nyamwasa ndetse n’Umwakagara waruhinduye akarima ke,nta bwo Uwiteka Imana Nyiringabo azemerera umuntu uwari we wese yaba Kayumba cyangwa Kagame kongera kudutegekesha igitugu nta bwo bizashoboka kuko nta munyarwanda utazi igisirikare.

Ninde col.Waturutse Tanzani,cyangwa DRCongo Kenya,mu Rwanda usibye abavuye Uganda n’Ubrundi kuko bashyingiranye?Abasirikare bafunzwe bose nabavandimwe bose bavanye Uganda.Ninde munyarwanda abo bita SOPECYA baturutse mu Rwanda baza gufasha inkotanyi ubwo bari batabaye nkabandi bibwira ko baje gufasha bene wabo bahungiye mu mahanga bahawe ipeti nibura coneri kuko General yo ifite banyirayo?

Ninde muhutu waje gutabara kurugamba waba yarahawe ipeti rya Colneri ko nabo bagiye bakurikira abatutsi batari bishimiye ingoma ya bakiga baba barahawe ipeti kandi ko Gen.Nyamwasa ariwe watangaga amapeti kuko mbere yo guhabwa ipeti inzego ziperereza nizo zibanza kugenzura izina rya buri wese nimba akwiye guhabwa ipeti maze liste ikanjyanwa muri presidance ikabona gutangazwa ko abasirikare runaka bazamuwe mu ntera

Igihe tugezemo nta bwo ikinyoma kizongera guhabwa intebe,kuko namahanga ntabwo ar’injiji cyane ku buryo batazi icyo abaturage bashaka.Ndibwira yuko mbere yuko RNC ikora ubukangurambaga yakabanje kugenzura ibi bitekerezo byose byaba ibyo twanditse cyangwa ibyo twakuye mu banyarwanda bimpunzi bahungiye mu gihugu cya Kenya kuko aribo twabashije kubona ariko kandi babihuriyeho nabandi banyarwanda bose.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar