Amakuru aturuka mu gihugu cya KOREA yamajyaruguru aravuga yuko icyo gihugu cyamaze gutanga intwaro zarutura zo kurwana intambara igiye kuzaba kubera ko umukuru w’igihugu Josepf Kabila yanze kuva gutangaza igihe aamtora azabera bikaba bivugwa yuko ashobora kutazava kubutegetsi mu gihe mandate ye izaba irangiye ku wa 20 Ukuboza(December)2016.
Bikaba bivugwa yuko yamaze kwitegurira intambara abifashijwemo na leta y’umwakagara abinyujije kuri Gen.James Kabarebe washyize uwo muhungu wa Kabila kubutegetsi dore ko babaye inshuti ubwo Kabarebe yamushyiraga mu ishuli rya gisirikare ubwo yayoboraga ingabo za Congo ku ngoma ya se Desire Kabila.
Nyuma ya mahuli yakoze igihe gito,Joseph Kabila yahise agaruka mu gihugu nyuma y’imyaka [2] akoze amahugurwa ya gisirikare yakoreye mu gihugu cy’Ubushinwa maze araza afasha Gen.James Kabarebe warumaze kudacana uwaka na se washakaga kumuca igihanga ubwo yari yanze gusubira mu Rwanda kubera ubutunzi yamaze kuhabona butavugwa.
Amakuru dufitiye gihamya avuga ko,Gen.Kabarebe ahembwa na leta ya Joseph Kabila buri kwezi amadollar agera kubihumbi $800 y’America buri kwezi.Byumvikana ko byagorana kugirango Kabila ave kubutegetsi kandi ataranageza imyaka [45] yamavuko.
Ikinyamakuru inyangeNews kimaze kubona ayo makuru cyahamagaye umwe mu banyamuryango bishyaka rya MLC abwira inyangeNews k obo ibyo kuba umukuru w’igihugu ashyigikiwe nurukiko rw’ikirenga rukaba rwaratangaje ku wa gatatu wiki cyumweru ko niharamuka hatabaye amatora ngo Kabila niwe uzakomeza gutegeka igihugu kuzageza igihe habereye amatora Jean Claude yabwiye InyangeNews ko ngo abaCongoman biteguye gukora intambara kandi ngo namaze kuyitegura.
Akarere k’Africa y’Uburasira zuba no munsi y’ubutayu bwa Sahara biragaragara yuko harimo hanuka urunturuntu ku buryo iigiye kuba n’Uwiteka wenyine ubizi kuko hagiye kuriduka umuriro utazabona abawuzimya !!!