Dec 19, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona murusengero rwa Kiliziya Gatolika,”ABABIKIRA” (Abayobozi ba Kiliziya) binjiza inka muri kiliziya yabo.Izo nka (Abadayimoni) bamaraga kuzinjiza bagahita bazikoreraho imihango ya gipagani ngo abo bazimu baterekeraga babafashe kugarura abakiliya babo bataye kiliziya bakigira mu yandi madini,aho gukomeza kuba abanyamuryango ba Kiliziya Gatolika.
Ubwo mbona undi mugore uturutse hanze yurusengero rwa Kiliziya,aza afite umwana w’umuhungu (umwuka w’Imana) naho umugore (Itorero rya Kristo) araza ansaga imbere ya Kiliziya ahita ampereza wa mwana w’umuhungu,ariko yari yitumye ndamumuha ngo amutunganye,mbona afashe ya myanda ya wa mwana ayijugunye muri rwa rusengero rwa Kiliziya Gatolika ubundi ruzwi nka BABYLON mu byahishuwe.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya myanda ubonye yuriya mwana w’umuhungu,niyoguhamanya iriya mihango barimo gutegurira abantu b’Imana kugirango babagire imbata zabo,ntibazigere bahumuka amaso kuko Kiliziya imaze gutakaza abantu benshi cyane kuko abantu bamaze guca akenga kandi Kiliziya ikaba yaragaragaye mu bikorwa by’ubutinganyi,nubuhehesi byaje gutuma abantu benshi cyane bayikuraho ikizere none umutungo wabo umaze kugabanuka cyane ku buryo buteye impungege nicyo gitumye biyambaje imbaraga z’umwijima kugirango kugirango barebe yuko zabafasha kugarura abahoze mur’iryo sengero kugirango bazahure ubutunzi bwabo bushingiye mu maboko ya banyamuryango babo (Customer’s).
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo nibyabindi wanditse mu ijambo ry’Ubuhanuzi ryavugaga uko kiliziya izirukana abacunga mali bayo,na bakozi bamwe na bamwe kubera igihombo gikomeye cyane bazahura nacyo ku isi yose!Kubera imbaraga zabo zishingiye kugucuruza ijambo ry’Imana.
Nibamara kubona ntagaruriro rya byo,bazahita bagabanya abakozi babo ku isi hose kugirango barebe yuko bakongera kwisuganya kugirango barebe yuko ubutunzi bwabo bwakongera gutera imbere byibuze bakazasubira kurwego bahozeho.Ariko bararuhira ubusa,kuko bisa no gushinga umuhunda kirenge,kuko ijambo ry’Uwiteka ryabavuzeho kandi rizasohoza umurimo waryo kuzageza urangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka akoresheje umwe mu bamwumvira,mbona mfashe imbata (umudayimoni) wo gutoteza,abahamagawe kuva cyera kuyikorera,nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi umwanzi aatsindiwe ku karubanda ahagaragara kugirango bimenyekane yuko ari we Mana Uwiteka Nyiringabo uko niko avuga.
Dec 20, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Pastor WILLIAM Budederi wagiye muri America kwiga akanabayo,agiye kurarurwa muri Africa mu gihugu cy’IBABYLON.Nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze niko bizagenda,nuko nerekwa ageze mu gihugu IBABYLON(Kenya) mbona yihuje nabanyamurenge bene wabo bashinze idini muri icyo gihugu kugirango barebere hamwe uburryo bashinga idini ari na byo bita umurimo w’Imana ariko s’umulimo wayo ahubwo ni umulomo wabo bihangiye ngo bigire nkabicasha bugufi bihe gusenga ariko nta cyo bazageraho(Galatians 2:16-23) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON hazaba amatora y’umukuru w’igihugu,ariko uri kubutegetsi azashaka kwiba amatora ariko nta bwo bizakunda.Kuko ijambo ry’Uhoraho rya mwirukanye ku ngoma kubera kwishyira hejuru niko Uwiteka avuga.
Dec 21, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya bana b’abantu,mbona ibikorerwa mu isi ya bazima.Nitegereza imiruho abantu baruhira mu isi ya bazima.Maze nibaza icyo abantu baruhira kandi bazabisiga mu isi batazajyana nabyo!Nkomeza kwerekwa inkozi z’ibibi ibyo zikora bigenda bibapfana kuko igihe cyabo cyategetswe n’Uwiteka Imana cyarangiye,icyo bari baragenewe n’Uhoraho kugirango batazabona icyo bireguza imbere y’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu ntabwo byoroshye dore barubikiriye ndetse bahagaze imihanda yose aherekeye iburasirazuba bw’IBABYLON,none banza utuze,ubareke ube ubahaye umwitaingirizwa kuko bagendera ku gishushanyo cyo cya telephone yawe kubera guhamagara abanyaBABYLON uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa umwuka wa badayimoni,mu bwoko bw’inka(umudayimoni) ugereranije mbona Uhoraho yahoreza Malaika we,araza ayica umutwe ubwo bari bategeye mu nzira nyambagendwa ya “KABURIMBO”inzira y’ukuli.Nkomeza kwitegereza urupfu rwabo bazimu b’Umwakagara bari bamaze guterekerezwa,maze bamubwira yuko ngo”Umuhanuzi,ari bunyure mu muhanda runaka”,mube ariho mu mutegera maze tubone igitambo gisimbura Umwami Ndahindurwa,kandi kirangiza umwaka wacu wa nyuma wo gutegeka mu bwami bw’Abadayimoni niko Uwiteka agize!
Ako kanya mu gihe nkitangariye ibyo Malaika w’Uwiteka alimo gukora,mbona imodoka yo mu bwoko bwa bus(ubuyobozi) mbona haje abagore baraje bicaye imbere kumwanya wa driver,birekeza mu murwa mukuru w’IBABYLON,witwa SHUSHAN,abo bagore bari [3] abarozi-Kazi(Abagambanyi,cyangwa abicanyi).
Ndabwirwa ngo abo ubonye nta kindi kibajyanye mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,kitari uguhiga wowe,none hindura gahunda warufite kugirango utagwa mu maboko y’umwanzi(Umwakagara) kuko dore igihe cye kirahumuje kandi kigeze ku iherezo uko niko Uwiteka Nyiringabo YEHOVA niko avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira cyane,dore ko,imikino irimo gukinwa hagati y’Umwakagara vs Umuhanuzi,bimeze nka Film,nuko nkomeza kwitegereza imikino irimo gukorwa yo guhiga Umuhanuzi bamaze guhindura imali ishyushye,nsanga nabyo ar’ukwiruka inyuma y’Umuyaga kandi baruhira ubusa kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yagwa inyuma ya gakondo ya bakiranutsi niko Uhoraho avuga.
Imilimo yo mu butayu!!!
Ishimwe ry’Uwiteka Imana Nyiringabo kubw’imilimo myiza ikomeye yakoze kuri bene data,babicishije kuri e-mail y’Umuhanuzi basabye gusengerwa umwaka ushize wa 2015 ugushyingo,maze bakora ibisabwa n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi barasengerwa kuri telephone maze umwaka wa 2016 umudamu arasama.
Maze uhereye ubwo umwanzi yatangiye gutoteza urwo rusoro rwali rukiri munda ya nyina.Ariko kuko Uwiteka yari yaramuvuzeho,ntabwo byakunze yuko umwanzi agera kumugambi we.Nibwo umwanzi yahagurukije imizi nimiganda,uwakabaye sekuru atangira guhiga nyinza w’umwana agitwite.
Aho bari bacumbitse Uwiteka ahishura yuko nyirinzu nawe ar’inkozi y’ikibi kandi ashaka gutamba umwana na nyina,dore yaramaze gutamba undi mukiliya we wakodeshaga imwe mu nzu ze.
Uhoraho yakoze ibikomeye afata umwana na nyina abajyana kubahisha mu butayu bugufiya kugeza igihe cyategetswe n’Uwiteka gisohoje umulimo wacyo.Nibwo taliki ya 15 ugushyingo umwana w’Umuhanuzi kazi,yavutse!avukana ibilo 2, ½ kandi igitangaje uwo mwana yavutse areba nk’abantu bakuru bisanzwe.Ikindi gitangaje ni uko avuka Imana yazanye abagaga baraza bahagarara iruhande rwa nyina nta kindi baje gukora ariko Imana yagirango iburizemo umugambi wa “ILLUMINATI” bicira abana batoya bavukana impano z’Imana bakabicabakiri mu bitaro iyo batashoboye kubica ngo bahitane na banyina.
Iyi nimwe mu milimo ikomeye Imana yakoreye mu gihugu cy’IBABYLON,gusengera umuntu kuri telephone agasama akabyara umwana w’isezerano.Guhigwa na Satani,ni bimwe mu bigaragaza yuko umwana Uwiteka amufiteho umugambi ukomeye!Iyo aza kuba adafite ababyeyi bamenye gushaka mu maso h’Uwiteka,ubanza byari kuba ibindi.Ariko kuko Imana yari imufiteho umugambi kandi ikaba itajye ineshwa,nicyo cyatumye bikoreka.
Kuba amazina ya babyeyi nay’umwana atashyizwe ahagaragara nibimwe mu bilinda umutekano wabo,kuko umwanzi adashobora ku guhiga atazi amazina yawe,cyangwa aya babyeyi bawe,kuko nawe akurikira umwirondoro wawe.Iyo ufite intambara zo mu bwoko bumeze gutyo,ufunga communication zose zishoboka ku buryo yaba abavandimwe bamwe cyangwa ababyeyi bawe bose mutongera kuvugana kuko uko ibanga riri hagati yawe n’Imana,siko abandi babigenza.Niwowe ukwiye kwirindira umutekano ntawundi wawukurindira!!!
Mu myaka 20 yrs iri mbere turaba dufite Umuhanuzi kazi,uzakoreshwa ibikomeye mu isi ya bazima.Uyu mwana afite ubwenge budasanzwe,ubu yujuje ukwezi n’iminsi [5];n’umwana ugira isuku cyane,asinzira yerekwa,ibyo ubibonera mu tuntu aba akora asinziriye uko aba akora intoki,ababyeyi be bashobora kutabisobanukirwa ibyo aba akora,ariko jye naramwitegereje mbasha guhishukirwa ibyo aba yibreyemo.Reka rero ishimwe ni cyubahiro bibe ibye iteka ryose amen.Umwana wavukiye mu butayu.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bigoye gusobanukirwa ubwenge bwa muntu,cyeretse abisobanuriwe n’umwuka w’Uhoraho.Mbona ishusho y’inyoni itagira amaso,ariko ikajya iguruka iyobowe n’umwuka ihumeka,ndasobanurirwa ngo,uwo ni umwuka w’ubuyobe ushinzwe kuyobya abari mu isi ya bazima.
Mbona inyamaswa isa ni MBOGO,mbona isa nuramagwe,mbona indi irebesha ijisho rimwe ariko uruhanga rwayo isa n’IMBOGO,mbona indi isa ni nka y’yinkungu iyagira amahembe,mbona nizindi nyinshi ndashobora kuvuga ishusho yazo kuko ntarigera mbona amashusho yazo,cyangwa ngo mbone uko nazigereranya.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo byose ubonye ni myuka iyobya abari mu isi,ikorera mu butegetsi bw’igitugu bushinzwe gusohoza imigambi y’umwanzi ku bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu yo myuka rero wabonye,uko ari [7];yose niko iciriweho iteka.Harimo ubutegetsi bwashinzwe na Satani hamwe ni nkozi z’ikibi,harimo inkozi z’ikibi zo mu bwoko bw’Abarozi nabakonikoni bashinzwe kuyobya abari mu isi ya bazma,harimo nindi myuka yo mu bundi bwoko buhishwe ishinzwe uburiganya no guteza ibyago mu isi yabazima yose uko ishinzwe iyo milimo yose,niko iciriweho iteka mu isi ya bazima niko Uwiteka nyiringabo avuga.
Umwuka w’inyamaswa itagira amahembe(Inkungu); umwuka ukoresha uburiganya gusa utagira imbaraga,ukaba ushinzwe kuriganya abantu ukoresheje ubwenge bw’abadayimoni ari nabwo bwariganije EVA muri EDEN GARDEN.Umwuka w’inyamaswa y’Ijisho rimwe,ni umwuka urebera ku jisho ibintu byose ubikora ukoreye igitsure kubera muri wo ushhinzwe gukorera ijisho iyo ubonye urangaye uhita ukunyura muri humye,maze ugakora ibidakwiriye harimo kwangiza byinshi mu mibereho ya bantu.
Umwuka w’Imbogo ni umudayimoni w’inkazi ushinzwe gutoteza abanyamasengesho bahamagawe cyangwa abanyamasezerano kugirango badasohoza mu masezerano yabo basezeranijwe n’Uhoraho bagahesha icyubahiro Imana bigatuma abakorera Satani bagira ikibazo yuko Imana yabo ikomeje kwigaragaza.Iyindi myuka yindi wabonye ishinzwe kuzana urujijo mu batuye isi cyane cyane abitwa ko basenga Imana kugirango bananirwe gusobanukirwa umugambi w’Uwiteka kubugingo bwabo kugirango bajye bahora bitotombera Uwiteka Imana maze umujinya w’Uhoraho ujye uhora ku bugingo bwabo,n’ukuboko k’Uhoraho kubaremerere.
Umwuka w’inyamaswa itagira amahembe(Inkungu); umwuka ukoresha uburiganya gusa utagira imbaraga,ukaba ushinzwe kuriganya abantu ukoresheje ubwenge bw’abadayimoni ari nabwo bwariganije EVA muri EDEN GARDEN.Umwuka w’inyamaswa y’Ijisho rimwe,ni umwuka urebera ku jisho ibintu byose ubikora ukoreye igitsure kubera muri wo ushhinzwe gukorera ijisho iyo ubonye urangaye uhita ukunyura muri humye,maze ugakora ibidakwiriye harimo kwangiza byinshi mu mibereho ya bantu.
Umwuka w’Imbogo ni umudayimoni w’inkazi ushinzwe gutoteza abanyamasengesho bahamagawe cyangwa abanyamasezerano kugirango badasohoza mu masezerano yabo basezeranijwe n’Uhoraho bagahesha icyubahiro Imana bigatuma abakorera Satani bagira ikibazo yuko Imana yabo ikomeje kwigaragaza.Iyindi myuka yindi wabonye ishinzwe kuzana urujijo mu batuye isi cyane cyane abitwa ko basenga Imana kugirango bananirwe gusobanukirwa umugambi w’Uwiteka kubugingo bwabo kugirango bajye bahora bitotombera Uwiteka Imana maze umujinya w’Uhoraho ujye uhora ku bugingo bwabo,n’ukuboko k’Uhoraho kubaremerere.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yohereje umwuka mu isi ya bazima,wo guteza intambara zikomeye mu nkozi z’ibibi kuko zamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero burira abari mu isi yuko igihe cy’Uhoraho cyegereje kandi gisohoye ku nkozi z’ibibi kugirango zimenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ko ari we waremye isi n’Ijuru niko Uwiteka avuga.





