Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya agera ku inyangeNews,aratangaza ko,mu gihugu cya Kenya,kimwe mubihugu bigize umuryango w’Africa y’uburasira zuba,ko,icyo gihugu gikomeje guhura nikibazo gikomeye cyane kijyanye namashuli yahagaritswe muri iki gihembwe cya (3);cya nyuma cy’umwaka wa mashuli abanza nayisumbuye uhereye uwa lll wisumbuye kumanuka hasi
Naho umwaka wa (4) ari nawo barangirizamo amashuli y’isumbuye,ungana na senior (6) y’uRwanda na Uganda cyangwa mu Burundi,bakaba babuze ifuni n’umuhini kuko bazakora ikizamini mu kwezi gutaha ku italiki ya 11 OCT,2015 ariko kugeza ubu abalimu bakaba bakomeje kwanangira gusubira mu mashuli kwigisha nyuma yo gutsinda leta murubanza rwaciwe nurukiko rw’ikirenga maze rukemeza yuko uhagarariye abalimu bwana Willison SOssion atsinze leta bityo leta ikaba isabwa kwishyura umwenda w’inyongera abalimu bongejwe uhereye kubuyobozi bw’uwahoze ayobora icyo gihugu ARAP MOI kugeza kuri Kenyatta bakaba bari batarishyurwa.
Amakuru avuga ko,ayo mashilingi ari menshi cyane,kandi ko atari mu isanduka ya leta kuko Uhuru ntayo yasanzemo.Bikaba bivugwa yuko abayobozi babanje kuyobora icyo gihugu baba barariye iyo nyongera y’umushahara bibwira yuko abalimu batazigera babona ubutabera.
Nyuma yurwo rubanza icyatangaje abantu,nuburyo umucamanza wundi yagiye kongera guca urubanza rwarangiye aho ku munsi wo ku wa (5) yatangarije itangazamakuru yuko abalimu ku wa mbere bazasubira kwigisha ngo hanyuma inyongera yabo bakazayihabwa mu kwezi kwa mbere umwuka utaha wa 2016.
Ariko ibyo uhagarariye ishyirahamwe ry’Abalimu ryitwa TCS bwana WILISON Sossion yatangaje yuko ibyatangajwe n’umucamanza ntaho bihuriye nicyemezo cy’urukiko,yavuze yuko icyo kibazo cyarangijwe nurukiko igisigaye aruko leta yishyura umwenda ibereyemo abalimu maze nabo bagasubira kwigisha abanyeshuri.
Ikibazo gikomeye ubu,naho abanyeshuli barangiza uwa (8) nuwa (4) wisumbuye bashobora kutazabona ubahagararira mu bizamini ariko bikaba byatangiye kuvugwa yuko,Uhuru ashobora kuzakoresha Police mugahagararira ibizamini,ariko se nibabihagararira,bazanakosora?
Byatangiye guhwihwiswa yuko,ibizamini bizabikwa kuzageza igihe leta izumvikanira nabalimu,gusa leta ikomeje gushyiraho iterabwoba kubalimu ko izabirukana nibadasubira kumilimo yabo,nyamara ibyo baravuga kandi baramaze gutsindwa urubanza.
Igitangaje cyane muri iki gihugu cya Kenya,nuko ababyeyi harukuntu bumvikanye nabalimu bakazajya bigisha abanyeshuli rwihishwa”TUITION” kubera ikibazo cya moko yo muri icyo gihugu,aho bavuga yuko ubwoko bw’Abajaluwo bon go nabahanga cyane kurusha ubundi bwoko bwo muri Kenya.Bakaba bacyeka yuko bashobora kuba barimo bigisha abanyeshuri babo za syllabus batarangije z’uyu mwaka.
Ireme ry’uburezi ryo muri iki gihugu,ryazahaye cyane nyuma y’ibitero byitiriwe Al-Shabbab,ariko bikaba bivugwa yuko noneho itakiri Al-shabbab ahubwo ko ngo arabatavuga rumwe na leta ndetse biganjemo imitwe yaba yarigeze gukoreshwa mu ntambara yatewe na matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2007/8
Uwo mutwe uzwi kwizina rya MUNGIKI twagereranya n’INTERAHAMWE,cyangwa INTOREHAMWE uwo ngo niwo wari wabicikirije kubera ko habayeho kutumvikana na bamwe mu bayobozi baba batarabahawe utwabo babemereye mu gihe barwanaga iyo izo ntambara.
Tukiri kuri iyo nkuru,ikinyamakuru inyangenews cyabashije gutohoza neza yuko,cya gitero cyabereye ku nzu ya WEST GATE iherereye westland kugeza magingo aya irinzwe nabasirikare ba ISRAEL nk’uko twigeze kubagezaho iyo nkuru tubabwira yuko,icyo gitero ntaho cyari gihuriye na Al-Shabbab ahubwo ko byakozwe nabasirikare baba commando ba Israel kubera nyizu yari yarahunganye agatubutse kuko yakoranaga na MSD umutwe ushinzwe ipereza ryo hanze y’igihugu muri Israel.