Umunsi nk’uyu wa kamarampaka yo ku wa 17 ukuboza,2015 haba har’icyo ivuze mu banyarwanda bakomeje kuyoborwa n’igitugu cy’Abarepublike uhereye igihe ubwami bw’uRwanda bwasenyewe n’abazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi?Uyu munsi wibutsa uburyo ababiligi bakoresheje abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu(extremists) ubutegetsi bwo mu bwoko bw’Abarepublike, uburyo bwemeye kugambanira igihugu cyabo none bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka z’ikinyoma ndetse icyo kinyoma kikaba gikomeje kwiyongera kugeza nubwo gihanagura ikindi kinyoma kugirango imizi y’ikinyoma irusheho gukomera!Amateka yisubiramo.
Ubu se koko tuvugishije ukuri,gutegekwa n’ubwami bugendera ku itegeko nshinga,no gutegekwa na republika ihishe ubwami kandi ibeshya yuko ari republika,hejuru yibyo ikaba itanemewe n’amategeko.None byose umwakagara akaba abihinduye ubusa,koko murabona abanyarwanda tutagushije ishyano!
Umwiru mukuru warwanije ijambo Imana ishobora byose!Ku ngoma y’Abega babakagara bene Serwega rwa kagara!Akaba yarabiigezeho.
Ariko yiyibagije yuko,mbere yuko kamarampaka ya mbere ikorwa ko ari we waruyoboye igihugu mu buryo bwemewe n’amategeko,kandi ko kugeza magingo aya,nta muntu numwe uramusimbura ku buryo bwemewe n’amategeko.Bivuze yuko,anagarutse mu gihugu byasaba ko ari we ukomeza kuyobora igihugu nk’uko yarahiriye ubwami bugendera ku itegeko nshinga!Umwakagara amaze kubona yuko kugura ubwami bidashoboka,nibwo ahisemo gukoresha kamarampaka itemewe na none na mategeko ndetse agahindura itegeko nshinga yamara kurihindura akabona kujya mu baturage kujya gusaba amajwi y’ibyo yamaze gufatira icyemezo.
Nawe ubwe yarabyivugiye ku wa 06 ukuboza ko itegeko nshinga ryamaze guhinduka!Igisigaye ari kuzuza umuhango kandi ko uzashaka kumwambura ubunyarwanda bazahangana.Ndetse yanumvikanye cyane agaya ijambo bita demokarasi ngayo ng’uko ibyabanyarwanda imbwa zabirwaniyemo kubera kurwanira ubutegetsi butemewe n’amategeko.Ahangaha urabona yuko,bwa bwinshi bw’Abahutu bahoraga barata ko nta cyo bushobora kugira icyo bubamarira muri republika itemewe n’amategeko ko ahubwo bufite umumaro mu bwami bugendera ku itegekonshinga bwonyine nibwo bushobora gutanga igisubizo mu banyarwanda bifuza gukora politike irimo demokarasi aho gukora politke ya CrossCrasi.
Twibutse yuko uyu munsi turi bujye gutora Yego nta gutora Oya!Kuko uko niko byateganijwe cyangwa byategetswe,uwibeshya gutora Oya,ubwo azabaga yifashe kuko ufashe ikirindi niwe nyirinkota.Ejo ku wa 18 ukuboza mu gihugu naho bazatora Yego,uzibeshya agatora Oya,hehe nibyangombwa kuko bazahita bahindura indangamuntu bagashyiraho iyitwa nd’umunyarwanda kugirango abafite iyari sanzwe bamburwe ubunyarwanda.Usibyeko ubunyarwanda atari urupapuro ahubwo ar’inkomoko y’inyoko muntu.
