Ikinyamakuru inyange News kimaze kumenya amakuru aturuka murrwagasabo avuga yuko abanyarwanda babujijwe gukoresha ijambo kamarampaka ahubwo ko bagomba gukoresha ijambo referendum ikinyamakuru inyange News cyihutiye kugutumira abahanga muri politike yo mukarere Bwenge na Buhanga numushyitsi mukuru muri bo Bamenya.
hhhh uti kamarampaka ntuziko iryo jambo bene serwega bariciye ngo keretse referendum naho kamarampaka ni ridiculous har’ibyo ngo ibibutsa. Ubu mukuru umwiru Rutaremara akumvise urivuga yakurahira rwakagara umukwe wa Rwogera.
Inyange:Ngaho mwebwe batumirwa bacu mukimara kubona ubu butumwa,niki mwaba mubivugaho cyane cyane ko inyange News ibaziho ushishozi nubuhanga mu bya politike yo mukarere(ibiyaga bigari) ese koko ijambo kamarampaka ryaba ritandukanye n’ijambo referendum?Reka wenda duhere kuri bwenge abe yagira icyo atubwira
Bwenge:Ubusobanuro bwirijambo ntaho bitandukaniye ukoresheje ijambo kamarampaka undi nawe agakoresha referendum byose bisobanura kimwe.Kuba rero umwiru mukuru Dr.Rutaremara arwanya gukoresha ijambo kamarampaka,birashoboka ko mu gihe yakoraga doctorate ye,ashobora kuba yaba yarabonye ubundi busobanuro bundi busimbura iryo jambo.Ariko nta gitabo yigeze abyandikaho kugirango abanyarwanda babashe kumenya yuko iryo jambo ryahinduwe ndetse rikwiye kubona irindi ririsimbura.
Inyange:Mwebwe buhanga mwaba mubivugaho iki?
Buhanga:Ibyo nyakubhwa Bwenge avuze nta kinini cyane nabyongeraho,gusa kimwe nabasha kuvuga nuko iyo nayo ishobora kuba aringenga bitekerezo kuba warwanya ijambo ridafite irindi ririsimbura ugabiriye kumvisha abaturage ko ntawe mujya impaka ko bagomba gutora YEGO banga bakunda bakwanga bakakibonera.Ibyo bigaragaza igitugu kandi ibihe byose twagiye tubona leta zabanyagitugu zagiye zikurwaho nabo ndetse abari baziyoboye bikabagiraho ingaruka.
Reba nka Adolph Hitrel,IDDY Amin Dada,reba MUBUTU SSESEKO wazabanga wayoboye Congo cyera ikitwa Zaire,Habyarimana,hari benshi twavuga ahangaha ariko tutagiye kure reba Nkurunziza uyoboye Uburundi uko ibintu bimeze ubu ngubu,indege zahagaritse kujyamu Burundi,Ububiligi bwahakuye abantu baho,America iki cyumweru yatanze itangazo ko abaturage bayo badaakwiye kujya mu gihugu cy’Uburundi ubwo se urabona abanyagitugu batavaho nabi burigihe.
Inyange:Reka twumve nyakubahwa Bamenya nawe agire icyo adutangariza haba kuri ibi byose mwavuze cyangwa nibyo mwaba mutadutangarije agire icyo abivugaho.
Bamenya:Murakoze kumpa ijambo,icyo navuga nuko,umuyobozi wese uyobora nabi,ntashobora kugira amahirwe yo kuva kubutegetsi mu mahoro,usanga abayobozi barwanira ubuyobozi ndetse bagakoresha imbaraga ahanini uzasanga badakwiye gutegeka.Ninayompamvu bakoresha igitugu aho gukoresha amatora!
Kuba umwiru mukuru wo mu bwami bwa Rwega,bakomeje gutsikamira abanyarwanda,nta bwo bitangaje,gusa aho bibeshya buri gihe,bo bibwira yuko bakomeye cyangwa se banafite imbaraga za gisirikare ku buryo ntawabatinyuka.
Ariko icyo natangariza abadukurikiranira hafi,nuko ubutegetsi burya burasaza,gusaza kwabwo nuko abantu bakurambirwa babitewe nuko uyobora nabi cyangwa se no gutinda kubutegetsi.Ibyo byose bitera impamvu zabakurwanya kuba bagukura kubutegetsi bakoresheje imbaraga.Ndetse niyo batabishoboye Imana ibasha gukoresha ababishoboye kuko na cyera na kale niko byahoze Imana iyo imaze kumva kurira kwabantu bayo,iramanuka ikaza kwirebera ndetse bijya binageraho Uwiteka agahagurutsa no mu bagushyigikiye bagatangira ku kurwanya kuko igihe cyawe cyo gutegeka cyangwa kuyobora kiba cyararangiye!
