Amakuru yatangajwe nibinyamakuru bitandukanye mu isi nuko umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museven yazamuye mu ntera umuhungu we Kainerugaba Muhozi warufite ipeti rya brigadier General akaba yamuzamuye mu ntera ku ipeti rya Gen.Major nyamara ipeti rya B.Gen akaba arimaranye imyaka [4] gusa.
M7 akaba akomeje gushyirwa mu majwi kuba arumwe mubanyagitugu bakomeye ku isi,bayoboza igitugu barwanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse akaba umwe mubabangamiye demokarasi mur’icyo gihugu cya Uganda akaba aherutse gutsinda amatora mu buryo butagaragara.
Mu7 akaba akomeje kumenyekana nkumunyembaraga za gisirikare mukarere kibiyaga bigari,akaba akurikirwa n’umwakagara nawe wahoze arumusirikare we,Gen.Major Paul Kagame akaba ari nawe wamwigishije igirisikare anamushyigikira gufata igihugu cya Urwanda hakoreshejwe intwaro nk’uko nawe bamufashije gufata igihugu cya Uganda nyuma yo gutsindwa mu matora aho yarahaganye na Obete wamutsinze ku bwiganze bwamajwi.
Nibwo yinjiraga mu ishyamba.Amakuru akaba avuga ko ngo Mu7 ashobora kuba arimo ategura umuhungu we Kainerugaba Muhozi utinyitse cyane mur’icyo gihugu ubu akaba ariwe ushinzwe kulinda abategetsi bakomeye bo mu gihugu cya Uganda ndetse no kulinda amasociete yigenga akomeye muri icyo gihugu halimo nikibanza bacukuramo petrol iherutswe gusinyirwa ko izacishwa mu gihugu cya Tanzania kugirango ijye gutunganywa.
Kuva icyo gihugu cyavumbura petrol Mu7 yahise asubika ibyo kurekura ubutegetsi ahubwo atangira gushakisha uburyo bwose bwo gushaka uburyo yashyiraho umuhungu Muhozi akobinyujije inzira zigitugu aho gukoresha demokarasi yabaye iciro ry’umugani mur’icyo gihugu.
Ubu byamaze kugaragara neza ndetse ntabwo bikira ibanga ko abakuru b’ibihugu by’uRwanda na Uganda badashaka kurekura ubutegetsi ahubwo bamaze gushing politike yabakomunisti bahinduye republika ubwami “Absolute Monarchy”muri republika kandi abo bategetsi ngo nibo hambere bafatwaga nkabakomeye muli politike yo mukarere k’Africa y’uburasira zuba.
Kuva rero abo bagabo bamaze gushyira ahagaragara ibitekerezo byabo byo kutarekura ubutegetsi,ahubwo bakaba bariyemeje kuzabugwaho biragaragara yuko ibyo bihugu byombi bishobora kuzongera kumenekamo amaraso nkayamenetse mbere bashaka gufata ubutegetsi.
Gusa bishobora kutazaborohera kuko burya si buno kuko bashobora kuzasenya ibyo bamaze kugera byose biyubaka doreko kubaka igihugu bidashingiye kuri demokarasi bidashoboka habe nagato!ndetse nubutabera bukaba bukomeje kuba mu makwaha kwabo mu gihe rero abaturage bazatinya kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bazahora buri gihe bari mubukoloni bwabo bagabo bayoboye igihugu nko muri Korea yaruguru aho umukuru wicyo gihugu yasigiye ubutegetsi umuhungu we afite imyaka [27] agahita amuha ipeti rya General akamusigira ubutegetsi na magingo naya.
Ariko byibuze ibyo bihugu bindi nibura bifite aho bigeze muguteza ibihugu byabo imbere ku buryo bugaragra naho bene wacu nugusahura igihugu bigwizaho imitungo niba amahanga adafashije abatuye akarere kibiyaga bigari birashoboka ko hazaba genocide nkiyo baherutse gukora amahanga arebera.





