Aya magambo aremereye perezida Kagame ya yavugiye mu gihugu cy’ u Busuwisi muri kaminuza ya St Gallen Symposium mu kiganiro yariho agirana n’abanyeshuri b’iyo kaminuza ubwo yarabajijwe ku bijyanye n’imyigaragambyo ndetse n’umutekano mucye uri kurangwa muri icyo gihugu.
Mu magambo ye yagize ati «ibiri kuba mu Burundi ntabwo ari ikibazo cya manda ya gatatu ahubwo ni ikibazo cy’uburyo uyoboye», akomeza agira ati “iyo abaturage bawe bakubwiye bati oya ntidushaka ko ukomeza kutuyobora, nuko babona ko nta musaruro ufatika urimo gutanga. none nigute navuga ngo ndagumaho mwakwemera mutakwemera? iki ni ikibazo gikomeye“
Ku muntu udasanzwe azi Kagame wo mu bihugu byakure cyangwa se akaba ari umunyarwanda ariko w’injiji ashingiye kuri iri jambo ashobora gutekereza ko Kagame ari umuyobozi ushyira mu gaciro ufitiye abaturage impuhwe cyangwa se wimakaza amahame ya demokarasi, gusa uramutse ubitekereje utyo waba wibeshye ku buryo bukomeye.
Aya magambo Kagame ntiyayavugiye umutima w’impuhwe afitiye Abarundi ahubwo ni ubwishongozi buvanze n’ubwibone buhebuje kugirango yiyerekane uko atari kuko ikibazo perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza ari guhangana nacyo na Kagame kiramureba ndetse we ibye birenze gukomera kuko magingo aya Kagame arashinjwa ibyaha bikomeye kuruta ibindi byose bibaho birimo jenoside yakorewe Abatutsi ubwicanyi yakoreye Abahutu abayobozi bakuru mu ngabo na guverinoma ndetse n’ibyaha by’ubwicanyi bwambukiranya imipaka aherutse gushinjwa n’inkiko zo muri Afurika y’Epfo nyuma yuko ashatse kwivugana LT Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse n’ibyaha by’intambara zo mu burasirazuba bwa Congo zimaze guhitana miliyoni 8.
Biratangaje kumva umuntu nka Kagame avuga ngo nta mpamvu yo kuguma ku butegetsi abaturage batagushaka agatinyuka akabeshyera abanyarwanda ngo bari gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa ngo yongere atorwe mu gihe mu Rwanda abakozo bose ari aba leta n’abikorera, amakoperative ndetse n’abanyeshuri ba za Kaminuza bari gusinyishwa ku ngufu ngo bemere ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ihinduka kandi na none ntiwakwirangagiza uburyo ku maradiyo atandukanye n’imbuga nkoranyambaga abaturage birirwa bavuga ko itegeko nshinga ritakagombye guhinduka ariko ubusabe bwabo ntibuhabwe agaciro ndetse bamwe bakaba barakutse imitima bitewe n’uburyo bari guhatirwa kuzatora yego muri kamparamaka
Gusa aha icyatangaje benshi ni ukuntu aya magambo Kagame yivugiye ubwe ameze nkubuhanuzi aho yabivuze agira ngo ari kwishongora kuri mugenzi we Nkurunziza kubera inyungu afite mu ntambara iri kubera mu Burundi ariko abasesengura politike yo mukarere kibiyaga bigari,bemeza neza ko ariya magambo ariwe wibwiraga kuko nawe yanzwe n’abanyagihugu ndetse n’inzego zose za leta harimo na polisi y’igihugu ndetse nigisirikare bivuze yuko uretse no guhindura itegeko nshinga uyu mwaka ushobora kutamusiga amahoro kuko hari amakuru dufite avuga hari coup d’etat irimo gutegurwa kandi vuba aha.





