Umuryango wa Demokarasi warutuye mu Rwanda uramenyesha isi yose ko Demokarasi warutuye mu Rwanda yitabye imana yishwe na Paul Kagame afatanyije na FPR bakaba baramwishe tariki ya, 18 Ukuboza 2015. Bimenyeshe jwe isi yose kandi umuryango utabaje abatuye isi gutabara abanyarwanda kuko nyakwiyendera yari yaravutse mu mwaka wa, 1961 ku munsi WA Kamarampaka wasezereye ingoma ya cyami nibyayo byose.
uyu muryango ugizwe nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,babajwe cyane bidasubirwaho,yuko bahanaguwe mu mateka ya politike y’Abahutu bashinze republika itemewe n’amategeko bashyigikiwe na leta ya bazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi.Uyu muryango ukomeza uvuga ko ubabajwe cyane no kuba bahanaguwe mu mateka y’ikinyoma cya politike nyarwanda.
uyu muryango wabahutu ukaba usaba gufashwa namahanga kugirango urebe yuko wagarura ubuyanja ukabasha kwemerwa muri politike Nyarwanda.Ukaba unasaba abasangirangendo bose ko bakwiye kuza gufatanya ikiriyo no kwitanga kubisabwa byose kugirango haboneke ibisabwa bityo babash kurangiza ikiriyo cyatangiye ku wa 18 Ukuboza 2015 nk’uko bigaragara hejuru.





