Amakuru akomeje kuvugwa cyane nibitangaza makuru hirya no hino ku isi,n’inkuru y’ukuntu,ubutegetsi bw’Agatsiko kabicanyi ka FPR,kajujubije ubwoko bw’Uhoraho babaziza isuku.Amakuru akomeza avuga yuko,leta murwego rwo gushakira ubwinshi mu mazi,ngo bafashe icyemezo cyo kujya bajya muri buri rugo, mu gihugu hose bagenzura buri muryango ko ufite isuku ihagije.
Ibyo mu gihe leta irimo kubisaba abaturage,amazi nayo akomeje kuba ikibazo simusiga mu gihugu hose ku buryo abaturage basigaye basangira amazi ni nyamaswa hamwe na matungo yabo,iyi nkuru yisangira ry’amatungo na bantu,ikaba yaraciye kuri radio ya bbc gahuza,ndetse ushobora kuyikukirana kuri radio nyangeNews urebye ahanditse radio inyange uhabona ibiganiro byose byatambutse ukaba wabikurikirana bitakugoye ugaclicka kuri buri nkuru ukabasha kuyumva.Nta suku ishobora kuboneka mu gihugu kitagira uburenganzira bwa muntu,kitagira ubutabera,bushingiye kumwimerere wa mategeko mu gihugu kigendera kuri demokarasi.
Igitangaje kandi kinanababaje,n’uburyo binjira mu nzu bakagera no ku buriri bw’umuturage,ubwo niba basanze wiyorosa ibiringiti dore ko amashuka afitwe na bene igihugu,naho abandi bose bakaba barabaye impunzi mu gihugu cyabo,ubwo bahita bagushyirwa kurutonde rwagomba gucibwa amande ya batagira isuku.Ibi nta bwo biri muri gahunda ya vision 2020 ahubwo vision yavugaga yuko bazaba baramaze kugeza amazi meza mu byaro hose mu gihugu kandi ko bazaba baragabanije ubucyene nibura 60%,ahubwo bwarushijeho kwiyongera ubu ikigereranyo cy’ubukene kigera kuri 90% kuko icumi risigaye niryabakora muri leta igizwe nagatsiko kubwicanyi ka FPR.amakuru avugako,1kgl kibirayi ubu kigeze kuri 500 frw kigura umugabo kigasiba undi,naho ibitoki byabatungaga byaturukaga muri Uganda ngo bikaba byahagaritswe kumpamvu zitazwi.
Ubundi ibyo bitoki bihagarikwa iyo habayeho agatotsi ko kutumvikana hagati y’ibihugu byombi,cyangwa iyo banyakubahwa bafite amashyirahamwe acuruza ibirayi atangiye guhomba!Bahita bahagarika ibitoki kugirango badahomba abanyarwanda banze bakunze babanze bagure ibirayi byabo bagere ku nyungu zabo bifuzaga hanyuma babone kurekura ibitoki kwinjira mu gihugu.Ibi na byo bikaba batari muri gahunda ya vision 2020.abaturage bakaba bakomeje guhungira ubwayi mukigunda berekeza mu gihugu cy’umwana w’Umusita M7 bahunga inzara ibafatanya nicumu ry’Umwakagara kubamarira ku icumu.
Aha rero wibaza uburyo umuntu w’umuturage,ukennye utagira akazi,utagira urwara rwo kwishimisha urujyo,ukagerekaho kuba barambuwe ‘IBISHANGA’ byabo bahingagamo uhereye cyera kose na kare,ngo barigana Ethiopia kugirango bazarambe ku ngoma.Ukuntu azagira isuku atagira isabune yo koga no kumesa bikakubera“amayobera matagatifu” nk’amwe ya Padiri NDAHIMANA Thomas!Wivugira yuko ngo,ibihe bihora bisimburana iteka!?Ibihe rero byaje gusimburana koko hakorwa kamarampaka itemewe n’amategeko,yo guhindura itegekonshinga ryatowe na baturage,iyi kamaramoaka ikaba yarasimbuye iyashyizweho na republika ya mbere itariyemewe namategeko.Nyuma yuko yakoreshejwe Umwami warumukuru w’igihugu adahari yirukanwe na Babiligi.
Abanyarwanda bakomeje kwibaza byinshi cyane kandi bakomeje kwitotombera uburyo ubutegetsi bw’Igitugu cya FPR,bukomeje kubazengereza.Umwe mu baturage wavuganye n’Ikinyamakuru InyangeNews hakoreshejwe ikorahabuhanga,yagize ati,kuva tuvuka,Umwakagara yigeze yumva ko,haba har’umunyarwanda wishwe n’umwanda?Cyangwa na kamunani adushakaho!?
Yabivuganaga agahinda kesnhi n’umubabaro mwinshi cyane ku buryo tutarangije ikiganiro twagiranaga, kubera kurira.Yagize ati,Uwiteka Imana nagire atabare abantu,naho ubundi abanyarwanda barikoreye!Ubwo nahise nibuka cyera tukiri mu buhunzi,abatutsi bameze kumererwa neza,batangiye gucyurirana bakoresheje amazina bitanga imbwa zabo bari baraciririye hari.Hari uwayise «ISI IRIKUREYE,undi ati,NTAKABURIMPAMVU,undi nawe ati BIREBUHORE,undi nawe ati,ABURORABO,undi nawe ati,SABAGIRIRWA na BARAYAVUGA,Ibyo byabaye hagati y’umwaka w’1984 -1989.Aha bari bamaze kunywa amata y’Inshyushyu kuko amacunda yahabwaga imbwa n’abanyamahanga banyiri gihugu,ubundi abagore na bana bakinywera ikivuguto.
Wagirango hari amarushanwa y’ibihugu agiye kubaho mu isi,ajyanye n’isuku ku buryo Umwakagara ashaka ko Urwagasabo ruzaba urwambere usibye ko nta suku y’umukene mu gihe aho bashakaga iyo sabune mukuzunguza agataro leta ibafata ikabafunga abandi bakicwa kandi leta ntigire icyo ibikoraho kuko kuva hicwa abaturage bakorera Nyabugogo ntabwo turumva urukiko rwaciye urubanza na rumwe rw’umutrage wahohotewe na bakozi ba leta bashinzwe kubuza abazunguzayi mu murwa wa Kigali.
Abanyarwanda bakaba bakomeje gutegereza ko,abiyita ibikomerezwa,bitavuga rumwe na leta y’umwakagara ko byagira icyo byabamarira,ariko aamso akaba yaraheze mukirere ngo bategereje uzaza kubakura ku ngoyi y’ubwami bw’Abega,butagira urwego ngishwanama rw’igihugu,ikindi kandi abakagiriye inama Umwakagara akaba aribo adashaka,ahubwo akaba yishakira “YEGO MWAMI MWIDISHYI”!!!Ariko ubanza aho bucyera,uruhu rw’intare ruribuze kumwumiraho!?
Ubuhanuzi bwo hagati y’igice cya (1-3) cyangwa igice cya (4) cy’ubuhanuzi,havuga ko,Umwakagara azagezaho,yinjira mu mago ya baturage batuye muri gakondo,ku buryo nudufaranga bazaba bagurishije inkoko zabo bitungiye,azatubambura.Birashoboka yuko iki aricyo gihe,ubuhanuzi bwavugaga kuko nicyo kimenyetso cya nyuma kizagaragaza kuvaho k’Umwakagara ku ntebe ya bukunzi.Ayo mande wumva barimo guca abantu ngo basanze uburiri bwabo bushashe nabi,ikindi kandi ibisaswa bitameshe ubwo urumva atarukwambura abaturage witwaje icy’uricyo?Na kazi ukora,ikigaragara akari nyuma karahinda umuriro nukubitega amaso naho ubundi ntibyoroshye.
Igihe cyose ubwami bwemewe n’itegekonshinga muri gakondo butagaruka ngo busubireho,byanze bikunze,rubanda rw’Umwami ruzakomeza guhura na kaga gakomeye kubera ubutegetsi bw’ikinyoma bwirirwa bucuruza amagupfa yabaturage bishe aho gufasha abasigaye,ahubwo nibo barimo gusongwa ngo bahenuke burundu.LT.IVAN Cyomoro yandikiye ikinyamakuru inyangeNews abicishije kuri twiter,ubwo yaramaze gusoma ubuhanuzi buvuga kuri se ukuntu azarimbuka,maze ashyiraho comment aravuga ati,buri cyintu kigira igihe cya cyo.
Bishatse kuvuga ngo,nimureke data abategeke mu gihe cye,kuko atazahoraho,ubwo azaba atakiriho,muzakore ibyo mushaka.Mpita nibuka Umwami Salomo amaze gutanga Umuhungu we witwa REHOBOWAMU niwe wamusimbuye,maze abasaza bakuru bausaba kutazabategekesha igitugu nk’uko ise yabigenje,ariko nubwo bavugaga gitugu,ni uko ari we wabatse urusengero Uwiteka yari yarabwiye sogokuru Umwami David,ko yamennye amaraso menshi akaba atazubakira Uwiteka urusengero ahubwo umuhungu we Salomo akaba ari we uzarwubaka.
Uyu musore wasimbuye se akiri muto,yanze kumva inama zabasheshe akanguhe,ahubwo yigira mu nsorensore zingana nawe,maze zimugira inama yuko abo basaza akwiye kubatwaza igitugu kugirango bamutinye.nibwo REHOBOWAMU yasubiye gutanga igisubizo kubasaza bari bamusabye yuko atazabatwaza igitugu nkase,maze arababwira ngo,data yabatwaje igikumwe,ariko jyeweho nzabatwaza agahera kanjye kurutoki.Kuva icyo gihe ubwami bwahise bwigabanyamo kabiri asigarana igice cy’ubwami ikindi gice kiramugomera.Ubwo rero ubwira abumva ntavunika nuko bitazashoboka yuko LT.IVAN asimbura Umwakagara l ngo nawe azabe Umwakagara ll naho ubundi yari kuzadutwaza agahera ke kurutoki.
Urumve nkome!………





