HomeEconomyIshyamba siryeru muri EAC

Ishyamba siryeru muri EAC

Amakuru yatangajwe n’ijwi ry’America kuri uyu wa gatandatu,aravuga yuko umuryango w’uburengera zuba bw’Africa East Africa Community(EAC)wananiwe kuzuza inshingano zawe,bitewe na bimwe mu bihugu bigize uwo muryango uko ari [6] Kenya,Uganda,Tanzania,Rwanda,Burundi,S.Sudan.

Amakuru afite gihamya avuga ko,uhereye umwaka ushize Kenya yonyine ariyo yonyine yatanze imigabane yose isabwa ingana na miliyoni [8] z’amadollar y’America.Uganda yatanze 90%,uRwanda rwatanze 60%,Tanzania yatanze 30%,Uburundi nta na rimwe batanze bitwaje ko bari mu bibazo bya politike.

Umudepite uhagarariye uRwanda muri uwo muryango Odette Nyiramirimo yumvikanye ashima avuga ko,bateye intambwe kurusha umwaka ushize,aho yavugaga ko,abaministiri bagize uwo muryango babijeje yuko bazashakisha inkunga kuko basabwa gushaka 40%,inkunga za mahanga naho uwo muryango ugashaka 60%.

Ariko ukurikiranye amategeko yuwo muryango,usanga nta cyo umariye abaturage bawo,kuko usanga ibyo bemeje batabyubahiriza.Aho usanga indangamuntu za baturage zifabasha kwambuka umupaka gusa,ariko bagera muri ibyo bihugu bagasabwa urwandiko rwa PassPort.Aha twavuga nka Kenya,Tanzania,aho usanga bahora bahanganye abaturage babo bambuka bagiye mu buhahirane ugasanga babashyiraho amananiza.

Ariko akadomo na Uganda usanga nabo hari uburyo babyumvikanyeho aho usanga indangamuntu zibyo bihugu byombi zishobora kwemererwa gufungura konti,ndetse ukaba wakora ibisabwa na mategeko nta mananiza bashyizeho.

Nyiramirimo Odette yavuze ko,ngo habayeho mismanagement yamafaranga uburyo yakoreshejwe umwaka ushize,ngo kuko byagaragaye yuko atakoreshejwe neza,bishatse kuvuga ko,yaba yarashyizwe mu bifu bya bamwe.

Mu myaka yashize wasangaga uRwanda ruri imbere na deni rufite,nirwo rwishyuraga mbere,ariko  kugaragara yuko Umwakagara nta kantu yaba acyibitseho kuva aho yirukaniwe kubutaka bwa DR Congo yacishije macye kuko integenke zitera imico myiza.Inkunga za mahanga yirirwaga yicundamo hirya no hino ku isi,none yarayabyiniye arayarangiza abanyarwanda basigara bishimisha urujyo!!!

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments