Umwami Yesu ashimwe cyane bene data muri Kristo Yesu Umwami wa bakiranutsi.Umuryango wa Rucamihigo Mark,na Rachel Umwubahamana,tunejejwe no kubagezaho ubuhamya bwiby’Imana yadukoreye mu mwaka wa 2016.Tuboneyehp gutanga ishimwe ryacu kugirango risubizemo imbaraga abatentebutse kugirango mumenye yuko Uwiteka Imana ajya akora ibikomeye kubayizera!
Dushingiye ku mirimo n’ibitangaza Uwiteka Imana Nyiringabo yadukoreye,twifuje cyane gushima Imana ariko ntabwo byadukundiye mu gihe twabiteganyaga,ariko mu gihe Uwiteka atugiriye ubuntu none uyu munsi dutanze ishimwe ryacu kugirango inkozi z’ibibi na satani bakorwe nisoni.Twashakanye taliki 14 feb 2015 tumara umwaka nta rubyaro dufite jyewe n’umudamu wanjye.
Uwiteka Imana yahishuye yuko inkozi z’ibibi zari zaraduhumanije ntitwabimenya, twari dufite ikibazo cyo (guhora mu mihango itarangira, no kuribwa mu nda bidakira) nyuma yo kubona ko dufite ikibazo twagiye kwa muganga ngo turebe ko hari icyo badufasha,ariko nta cyo byatanze!
Bitewe nuko twajyaga dusoma amakuru hamwe n’ubuhanuzi ku kinyamakuru inyangeNewss.com,twandikiye e-mail Umuhanuzi Majeshi Leon tumusaba yuko yadufasha kudusengera kuko twasomaga mu makuru cyangwa mu buhamya abo yasengeye bagasubizwa.Nimuri urwo rwego twamwandikiyemo maze nawe yemera kudufasha adutegeka ibyo dusabwa gukora,turabyubahiriza,nyuma yaho aradusengera kuri telephone ikibazo twari dufite kirarangira.
Muruko kudusengera yatubwiyeko twahumanijwe n’a bantu tutakwirirwa dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano. Taliki ya 12 dec 2015 nibwo yadusengeye kuri telephone asengera amazi yari yadusabye kugura.Turayakoresha niyo yarangije cyangwa yakemuye ibibazo twari dufite maze tubona ukuboko kw’Imana.
Twasengewe mu ukuboza cyangwa December 2015, Nyuma yo gusengerwa mumpera za gashyantare 2016 umudamu wanjye yaje gusama abyara taliki 16 nov 2016 saa 12;10 pm muri icyo gihe cyose tukaba twarahuye n’intambara zitoroshye kubera umwanzi yashakaga kwica uwo mwana ngo amutangeho igitambo.
Ngirango mwagiye musoma ubuhanuzi bw’uwo mwana umwanzi yahigaga akiri munda ya nyina, kuko Uwiteka yamuvuzeho akiri munda ko azamukorera. Ubu tukaba dufite umwana mwiza w’umukobwa twamwise DEBORAH akaba yaravukanye ibiro bibiri 2½, ubu akaba amaze kugeza ibiro bine tukaba dushimye Imana yadukoreye ibitangaza ikaduha uwo mwana ibinyujije ku mugaragu wayo umuhanuzi MAJESHI LEON wadusengeye!
UBUHAMYA.
Jyewe Mark nkaba nifuje kubagezaho ubuhamya bwanjye bwite bwuko nakuze nuko naje gukizwa;navukiye mu muryango uciye bugufi hanyuma papa na mama batandukana mfite imyaka itanu nkaba naravukiye mwidini yabasiramu nkurira mwidini yabaporoso, akaba ari naho naje kubatirizwa nkiri muto wa mubatizo wo ku gahanga.
Utemewe n’ijambo ry’Imana,nakomeje kwibera mw’idini nkomeza kujya mu materaniro yo gukurikira abandi, ariko mu byukuri ntacyo byamariye. Nibwo naje gutekereza icyo nakora hanyuma nigira inama yo kwandikira umuhanuzi MAJESHI LEON ngo angire inama yicyo nakora, kubera ko nabonaga ubutumwa atambutsa ku kinyamakuru cye, butandukanye nibyo twigishijwe mwidini.
Icyo gihe numvaga ndemerewe cyane no kuba ntazi iyo mva niyo ngana, no kugirango ansengere ku byifuzo byanjye, nkaba nshimye Imana ko byose uko byakabaye byasubijwe, amaze kunsengera akaba yarampaye amabwiriza yibyo ngomba gukora kugirango mbashe gukura mwijambo ry’Imana harimo gusoma Biblia kuva mwitangiriro kugeza mu byahishuwe.
Kuva dec 2015 nkaba maze kuyisoma inshuro ebyeri,nkandika inzozi cg se amayerekwa, nagize no gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa nshingiye kuri izo nzozi nkaba narabyubahirije byose ubu nkaba narabohotse, kuko mbasha kurota no kwisobanurira inzozi mba nagize hari n’uburwayi bwagiye bukira muruko gusoma no gusenga nkiri mu idini hari ibyo ntabashaga gusobanukirwa.
Ubu rero nibwo nabibonye neza uburyo idini ryica abantu ntibabimenye ukobagendana n’Imana kubera kudasoma Ijambo ry’Imana no kuba badafite umuhanuzi wabafasha murugendo rugana IZION,nkaba nabashije gusobanukirwa nibintu bitandukanye ubu sinkitwarwa n’amategeko yogutanga icyacumi nibindi ahubwa nyoborwa n’ubuntu bwa Kristo,ngakora ibyo nsabwa gukora nshingiye kubuyobozi bw’umwuka wera.
Kuko nicyo cyazanye Umwami Yesu Kristo, ubu ndumva nishimye cyane kubera ko iby’Imana biratangaje yanyeretse urukundo rwayo rutangaje inkorera ubukwe impa urubyaro nibindi byinshi,Imana si iyamagambo ahubwo niyibikorwa.Dusabwa kuyumvira no kuyizera kugirago tubashe kugendana nayo; ukiranutse kandi witange kumurimo wayo kuko ntikorana numunebwe,umunyabwoba cg se uwudafite urukundo rwo mu mutima”NUSHAKA IMANA UZAYIBONA NIWICECEKERA NAYO IZAKWIHORERA” kuko iravuga rwose ahubwo ikibazo nabonye nukumenya ibyo yakugairije, imaze kunganiriza inshuro nyinshi.IMIGANI 8:17 “NKUNDA ABANKUNDA KANDI ABANSHAKANA UMWETE BAZAMBONA.IMANA IBARINDE.”
Uwashaka kugira icyo ansobanuza ashobora kunyandikira kuri email yanjye markra09@gmail.com
Save
Save