Home News Ishimutwa ry’abahoze mu ngabo bavuye kurugerero!!!

Ishimutwa ry’abahoze mu ngabo bavuye kurugerero!!!

0

Aug 23,2016  Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zabuze uko zikugeraho none zisigaye zohereza imyuka mibi ngo bakuvangire nyamara banze kweera yuko umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe niyompamvu bazacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umusirikare mukuru kurwego rwa officer mu gisirikare cya RDF wo mu bajiji witwa Kamiri.Mbona ko murugo rwabo bafite umukobwa ukoreshwa ni myuka mibi,ariko akiyitirira yuko akoreshwa imbaraga z’Imana.Nerekwa abo ahanurira bamuzanira za telephone bakazimuha nk’impano,kuko yabahanuriye.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore uriya mukobwa niwe ushinzwe kuguteza imyuka mibi,ninawe warutumye ejo utakaza telephone bsobanura gutakaza spiritual communication.Nuko rero dore uwo mukobwa acirirweho iteka kuko abeshya abantu yuko akoreshwa n’Uhoraho,kandi azi neza yuko akoreshwa n’imbaraga z’umwijima niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa mbona bohereje umudayimoni ndwana nawe kugeza munesheje,maze nerekwa agasaza kamwohereje kaza ngo twihanganire maze kabonye yuko ari jye,gahanganye nawe gacisha macye gahita gahunga karagenda.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zari zihanganye nawe ngiziriya ziraneshejwe niko Uwiteka avuga.

Nerekwa za magigiri zari zishinzwe kungigira zirimo Muhoza Benon wahoze akora muri DMI zijyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Nerekwa ikizamini cyategurwaga ngo bakimpe ngikore bananirwa kukimpa,maze mbasaba yuko bakizana nkagikora kuko nari nizeye yuko icyo bazana cyose nshobora kugitsinda kuko mfite masters yo mu butayu mbona bagize ubwoba banga kumpa icyo kizamini maze umwuka w’Uhoraho arambwira ati,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana yawe akuneshereje intambara zose zari zihagurutse dore zicishejwe bugufiya uko niko Uwiteka Imana yawe avuga.

Nerekwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abadayimoni bagisirikare,bakora umuryango wo kunkingirana ngo,mperemo.Ariko zigira ibyago zinanirwa gushyiraho uwo muryango mu nzu narindimo (igihugu) mbona zisudiriye uwo muryango w’icyuma ariko bagira ibyago bakora muremure kandi mugari utareshya nikizingiti.Nuko umwuka w’Imana urambwira uti,dore bafashe imigambi myinshi yo ku kugirira nabi,ariko yose igiye kubapfira ubusa nta cyo iribubamarire uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa banjyana mu butayu ariko ndanga mbuvamo maze ababunjyanyemo baba ari bo babusigaramo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,iryo niryo herezo ryabahiga ubugingo bwawe kuko bananiwe kwemera no kwizera yuko umwuka w’Imana ukorera muri wowe none bakaba baciriweho iteka kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho avuganye nawe uyu munsi niko avuga.

Nkomeza kwerekwa mbona inama takozwe n’umwakagara yo gushakisha abantu b’abaye ingabo,hanyuma bakaza kujya kurugerero.Ariko bakaza guhunga igihugu.Ndabwirwa ngo,hakozwe inama gushimuta umuntu wese wabaye umusirikare kugirango batazafatana na Gen.Nyamwasa gutera umwakagara.Bagiye guhera Uganda bajye Congo,bajye mur’Africa y’epfo nahandi hose hashoboka hose bashimute abigeze kuba ingabo babashinja ibikorwa byitera bwoba ariko ar’uburyo bwo guca intege Gen.Nyamwasa niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa uburyo bagiye gusubiza mu gisikare za demobu ziri mu gihugu imbere ,kandi bakazajya babafata bashyira muri gereza kugirango bazabakuremo babajyana kurwana na Gen.Nyamwasa kuko intambara ishobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka uko niko Uwiteka avuga.

Mbona ko umwakagara afite inzika nyinshi,n’ubwoba bwinshi cyane,kandi ko agiye kugirira nabi ubwoko bw’Uwiteka bw’abasirikare bahoze mu ngabo.Nerekwa abakagara-kazi bahabwa amarozi yo kubashyirira mu byo kurya kugirango bazaje bapfa gahoro gahoro naho batoroka batazamara igihe kirekire bariho kugirango Gen.Namwasa atazabona abazamujya inyuma.Ndabwirwa ngo mburire izo ntwazamuheto zihunge nibitaba ibyo,barabeho bazadushurize abatubanjirije bibere iwabo wa twese niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore abantu bagiye gushyirwa mu mazu y’imbohe kandi abazavamo hazavamo umugabo hasibe undi.Abantu bagiye kwicwa mbere yuko intambara itangira.Kandi hagiye kurimbuka abantu benshi cyane banze kumvira ijambo ry’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa mwene data Jean Paul ukora muri ULK nawe bamusubiza mu ngabo.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntuumuntu afite ikibazo muri gakondo yabakiranutsi kuko yaburiwe ariko akananirwa kwizera ijambo r’Uhoraho.

Kandi biranditswe ngo,havumwe umuntu wese wiringira umwana w’umuntu.Nuko mbona abantu bahura nakaga gakomeye cyane birenze kwizera kwemera kwa muntu.Ndabwirwa ngo,baraburiwe banga kumva reka ingumba ya matwi ihabwe inkoni mu bitugu.Nerekwa urubyiruko rwarangije amashuri y’isumbuye bananirwa gukomeza kaminuza kubera imiryango yabo yabuze ubushobozi bitewe ni uko umwakagara yafashe ubutunzi bwose akabwiharira.Nerekwa abantu bahindurwa abatindi kandi bari imfura za bantu.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umntu,abantu ngo bategereje yuko rwambikana bakazabona guhunga kandi bitazashoboka yuko babona uko bahunga kuko umwanzi wa gakondo yabakiranutsi atazabemerera ahubwo azabarimbura bose uko bakabaye kuko yanabibabwiye yuko azarusiga uko yarusanze uko niko Uhoraho ababuriye.

Nerekwa imbaraga z’Uhoraho zimanutse ziturutse mu Ijuru zije kulinda Umuhanuzi Majeshi Leon.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,humura Uhoraho akwitayeho kurusha ibintu byose byo mu isi kubwumurimo umukorera bityo rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko ukinzwe na maboko akomeye cyane adashobora kuneshwa.Ndabwira ngo”Uhoraho agiye gusenya akazuk’Abega b’Abakagara kubatswe na Kagame,Kabarebe,kayonga [KKK]kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we munyembaraga mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Raila Odinga

Mwana w’umuntu,dore ubwoko bw’Abakikuyu bagiye kwicisha abantu kugirango bavangire uwo batavuga rumwe RAILA Odinga bavuge ko ari we wabicishije kuko amaze kubarusha imbaraga z’amaboko muri politike kugirango abantu bamwange nyamara RAILA akwiye gusenga akajya imbere y’Imana ikamugirira neza kuko atigeze agambirira ibisa bityo.Ariko Uhoraho niwe mucamanza uca imanza zitabera ntazabura kumurwanirira kugirango aburizemo imigambi y’inkozi z’ikibi uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu uritegure kwakira intonorano z aba magigiri zigiye ku kohereza mu buryo bw’uburiganya.Izo nibazohereza uzazakire kandi bazaba baruhira ubusa nk’Abarozi uko niko Uwiteka avuga.Amakuru ukomeje kubandikaho akomeje guteza ikibazo cyane none bacuze umugambi ukuntu baguha intonorano kugirango barebe yuko wakoroshya kuko ubageze ahaga uko niko Uhoraho akuburiye.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar