Home News Isesengura rya Bwenge na Buhanga,na Bamenya!

Isesengura rya Bwenge na Buhanga,na Bamenya!

0

Twongeye kubashimira bashyitsi bacu mwadusuye muri studio za radio inyangeNewss nyuma y’igihe kigera kumwaka tutarongera kubaca iryera, ubanza mwaragize imirimo myinshi yatumye tutongera kubabona. Dore ko no kuri zatelephone naho twabashakishije ntitubashe kubabona.

Twagirango tubabaze uko muri kubona ibintu muri iyi minsi yinjyana muntu,cyane cyane kumakuru akomeje kwandikwa ni bitangaza makuru byo muri gakondo muri iyi minsi byibasiye Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa umaze igihe kirekire mu buhungiro.

Radio InyangeNews ese mwaba mubivugaho iki?

Bwenge:Murakoze kuduha ijambo jyewe uko mbyumva,bimaze kugaragara yuko perezida w’uRwanda Paul Kagame,igihe cye cyo gutegeka cyarangiye, kandi nawe amaze kubibona.Ku buryo byamuteye ikibazo gikomeye mu mitekerereze ye,akaba adafite iyindi nzira nyuma yo guhindura itegekonshinga kuko ibwiraga uko atsinze igitego.Ariko noneho, amaze kubona yuko ubuzima bwe bwaba bugeramiwe.Akaba azi neza yuko Umwami Kigeli ari we uzamusimbura ku ngoma.Bigatuma akoresha inzira zose zishoboka kugirango arebe uburyo yamuhitana anyuze mu bajyanama be.

Buhanga:Ubu abajyanama b’Umwami nibo bantu bagezweho cyane,ku buryo Paul azakora ibishoboka byose kugirango abaguririre kugirango babashe kumusohoreza umugambi we mubisha.Baca umugani ngo akavugwa kaba kariho,Kandi niyo kaba katarabaho kaba karinyuma karimo kuza.Amakuru yandikwa na Rushyashya agaragaza ubwoba leta ya Paul ifite kuko Umwami nta ngabo afite kandi sinumunyapolitike.

Ariko abarepublike baramutse bisunze Nyir’uRwanda,byanze bikunze Paul ntiyarara ku butegetsi. Kuko baba abahutu cyangwa abatutsi umunsi bazashyira hamwe niwo munsi Paul azava kubutegetsi.Akaba rero afite ubwoba bukomeye cyane kuba intambara y’IBURUNDI yihishemo byinshi bivugwa yuko RNC yaba ibyihishe inyuma kandi ikaba ishyigikiwe na Africa y’Epfo hamwe na Tanzania urumva rero yuko Paul ageze aho umwana arira nyina ntiyumve.Ariko kandi RNC ikaba yasabwe guca bugufi bakegera Umwami kugirango babashe guhabwa inkunga za bafasha mu gisirikare bakabasha guhangana na Kagame.

Radio inyangeNewss: Kwandika se inkuru ivuga ko Umwami Kigeli yahamagaye umuyobozi wa Rushyashya buriya iri nkuru ni ukuri?

Bwenge:Oya biriya babyita kwikirigita,ariko bazi neza yuko Umwami afite ikibazo muri iyi minsi kuba inteko ye yaracitsemo ibice [2] bikozwe na za magigiri zabo kandi ninabo zari zigambiriye bamaze kwikuriramo ayabo (intonorano) icyo bashakaga nubundi nuguteza akavuyo kugirango gahunda barimo zose bateguraga base nabazihagarika bakomeze kurangarira muri ibyo kugirango Paul abe abona umwanya wo gukora gahunda ze.(Buying Time)

 

Radio inyangeNewss: Kuki Umwami w’uRwanda adashobora gukura mu nteko abantu bavugwaho ubugambanyi? Maze agashiraho komisiyo ikurikirana icyo kibazo?

Buhanga: ntekereza yuko,Umwami ashobora kuba agifite ya myumvire ya gipfura yo kudashaka kwiteranya cyangwa kugaragara nabi muri rubanda rwe, ariko kandi ashobora no kuba abizi neza nawe akaba arimo kubatega igihe (Buying Time) gusa ashobora kuzahura nikibazo cy’uko inteko ye ntabwo ishobora gukorera mu bwisanzure igihe cyose atarakura inkozi z’ibibi hagati  yabagize inteko.Kandi abagize inteko bazarushaho kuba ho mu bwoba no mu rwikekwe uwo akaba ari wo mugambi wa Paul kutigirira ikizere mu byo ukora!?

Bwenge: Urumva biranashoboka yuko haba haramabanga bafitanye,bityo akilinda gukoma rutenderi kugirango badakurwa mu nteko,maze bakaba bamushyira hanze bakangiza izina rye!Usibye ko baramutse bakuwe mu nteko ibyo bavuga byaba aramatakira ngoyi.NB:ikigomba kwitonderwa,ni uko bashobora kuba baragiye bahakwa cyane bagacinya inkoro ku buryo yabashyize mu mutima cyane kubavanamo mu nteko bikaba byamubera ikibazo gikomeye kuko yamaze kubabonamo umumaro nyamara bo bakaba barabikoze bafite icyo bagambiriye.

Ngarutse kuri rushya rushya kariya gasore kahoze gakorera umugabo witwa Kameya yarinshuti yanjye,kakoraga umurimo w’ububoyi murugo rwe. Rwose turaziranye,Kaje guhungira muri Uganda gashakisha uburyo kagera IBURAYI ariko biranga.Abonye yuko agiye kwicirwa ninzara muri Kampala gahitamo gusubira mu Rwanda.Nibwo rero DMI kuko ariyo yari yatanze amazina bakayaha HCR bakababuza kubamujyana kuko nk’umunyamakuru ya gombaga guhita akurwa muri Uganda ahabwa ubuhungiro.Nibwo yabonye yuko ubuzima bwanze ahitamo gusubira I Kigali, asaba imbabazi maze ahinduka umugaragu winda bahita gushimuta ikinyamakuru cye cya rushyarushya icyo bakora baramuhamagara agasinyira iyo nkuru ikaba imwanditsweho kagatswe ke ko ari we wanditse ubundi akayisohora kuri rushyashya.Inzara nimbi!!?

None se tekereza nawe!Umwami Kigeli,yahamagara rushyarushya ayishimira ko yakoze iki?Gusa ikigaragara ni uko bashaka guteza “confusion” kugirango ubugambanyi buvugwa mu nteko y’Umwami butitabwaho.Aha rero niho ubona intambara uburyo irimo kugenda ikomera cyane ku buryo kwizera yuko Paul aziyamamaza muri 2017 biraruhije kubyemera!!!

Radio inyangeNewss:Reka dusabe Bamenya nawe agire icyo atubwira kuko akunda guceceka agatega amatwi ibyo tuvuga,turebye nabi,yagenda nta cyo atangarije abasomyi bacu.

Bamenya:Murakoze kumpa ijambo,gusa gutega amatwi bijya biba byiza ukumva ibitekerezo bya bandi wajya no kuvuga ukabona aho wahera.Umwakagara akurikirana ubuhanuzi cyane kuko nawe afite indagu zimubwira ibigiye kumubaho.Guteza akavuyo mu nteko y’ubwami biri mu buhanuzi kuko buvuga yuko Umwami azataha kwima ingoma ari kumwe na Chancellor wenyine.Ndetse mu mwaka wa 2014 na mu bwiye yuko nta bantu afite bazima mu nteko.Ko niba afite benshi batarenze [3] ariko yanze ku byizera.Rero burya ngo umugani ugana akariho,ibyo ubuhanuzi bwavuze nibyo bizasohora kugirango abanyarwanda bamenye yuko Umuhanuzi yarabarimo.

Ubushize mwabonye yuko ijambo ry’Uwiteka ryavuze yuko agiye kuba impumyi ijisho rimwe [1] biraterwa niki,ni uko akomoka mu gisekuruza kitigeza cyizera Imana.Ariko byibuze iyo aza kwizera Uwiteka akageza ku kigero cy’Umwami Mutara lll Rudahigwa cyane yuko Mutara yizeye Imana mu gihe hari hakiri ubujiji bukomeye!Ariko Umwami Ndahindurwa yabonye byinshi bitandukanye n’uburyo Imana ikimulinze ubwa byo nigitangaza ku  buryo atarakwiye gushidikanya ku ijambo ry’Uhoraho yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi.

Kandi mu menye yuko ziriya ntasi zabanje kumwumvisha yuko ubuhanuzi bwandikwa atar’ubuhanuzi ahubwo aramatiku ya bantu b’abarwanya batabashaka ko bakorana mu nteko.Urabona rero yuko bamaze kumwangiza imitekerereze batuma atiringira ijambo ry’Uwiteka.Ikindi umenye yuko nibo bamusomera ntabwo yisomera niba yajyaga yisomera yakagize iyindi myumvire ivanze nisesengura ryimbitse!ariko iyo system yamenyerejwe na Gakwaya umugambanyi mukuru,inama ya bajyanama be niyo yakemura ibyo bibazo igashakisha ubundi buryo bwiza bafashamo Umwami kugirango abashe gusobanura ibidasobanutse!Kuko buriya ikizaba cyose kizabazwa inteko ndetse n’umwiru we mukuru Boniface Benzinge.Yaramuka abananiye usibye yuko bidashoboka kuko nta Mwami unanirana kuko abereyeho rubanda byumvikane yuko abajyanama nibareka kumutinya bakamubwiz’ukuri nawe ntakundi azabigenza yanze akunze azemera inama bamugiriye kuko niwe wabashyizeho ntawumushyizeho agahato.

Radio inyangeNewss: Reka turangize tubashimira kuba mwigomwe imirimo yanyu mukaza gufasha abanyarwanda gusobanukirwa ibyo bibaza bidafite igisubizo twizere yuko mutazongera kubura usibye yuko no kubabonera icyarimwe biba bitoroshye mu bane n’Imana murakarama.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar