Home News Igice cya (5) JOSHUA

Igice cya (5) JOSHUA

0

Ubushize twagarukiye mu gice cya [4] cy’Umuhanuzi JOSHUA,reka rero dukomereze aho turebe uko urugendo rwa bana b’Israel rwagenze kugera muri Cannan igihugu cy’amasezerano ubu kikaba cyitwa Israel akaba ar’igihugu kigenga ariko ONU ikaba itemera ko ar’igihugu cyigenga ahubwo ivuga ko,Palestine ariyo yakabaye yitwa Israel.

Igice cya [4] tubonamo urugendo rwa ab’Israel uko JOSHUA Imana yamubwiye gushyira imbere abatambyi b’Imana bakinjira muri JORDAN kugirango amazi acishwe bugufi bambuke.Niko babikoze maze amazi yumvira umugaragu w’Imana JOSHUA maze ubwoko bw’Imana bw’Israel burambuka bugeze akurya Imana ibabwira yuko JOSHUA atoranya abantu [12] buri muryango wa Israel maze batoragure amabuye buri muntu [1] ubwo nukuvuga amabuye [12] ahagarariye imiryango [12] ya Israel.Kugirango abana babo ubwo bazababaza bazabwire icyo ayo mabuye yashyiriweho.

Igice cya [5] tubonamo JOSHUA ategekwa n’Uwiteka Imana yuko afata “second generation”igisekuruza kigira kabiri,maze bose bacyebwe imibiri yibyo bambariyeho.Ako kanya ategura uburyo urwo rubyiruko ruri bukebwe bose uko bakabaye kuko ryari itegeko uhereye igihe cy’Abraham.

Bamaze gukatwa cyangwa gukebwa,Uwiteka abwira JOSHUA ati,uyu munsi mbakuyeho uburetwa bw’Abamisili.Uko niko Uwiteka akuraho igisuzuguriro cya badayimoni iyo utarakebwa uba ugifite ikibazo hagati yawe n’Imana kuko kwiyambura igisuzuguriro cy’abadayimoni biragorana cyane.Ariko igitangaje n’uburyo uwo muhango wo gukebwa Satani yawufashe akawugira uwe kandi ar’umuhango wabakiranutsi ndetse mu moko menshi ubu byabaye umuhango usanzwe nyamara nitegeko rikomoka k’Uhoraho na bantu bayo.

Iki gikorwa bagikoreye hafi nahitwa JERICHO hari hegeranye n’ubwami bw’Abamori kuko bari batuye hafi na JORDAN,hanyuma abanyaCannan bari batuye hafi ni Nyanja ya Mediterranean mu majyepfo y’uburasira zuba.Bamaze gutunganya igikorwa cyo gukebwa nibwo bahawe umugisha wo gutera JERICHO amakuru ya bibiliya avuga ko,Uhoraho yababwiye kuhazenguruka inshuro [7] bucece hanyuma bageze kunshuro ya nyuma igikuta cyari kihagose kiragwa Umuhanuzi JOSHUA abona intsinzi gutyo!

Igice cya [6] havuga yuko amarembo y’JERICHO yarakomeye cyane ariko kubera amakuru abaturage baho bumvise uburyo ki Uwiteka yagendanye n’ubwoko bwayo byatumye birunda kumarembo kugirango baze kubona uburyo bahunga ariko bataranagerwaho kubera ubwoba bwatumye baremerera amarembo arasenyuka.Iyo wumviye Imana ibyo igutegeka,abadayimoni barwana bashaka guhunga uriro w’Imana uba umaze kugera mu bugingo bwawe bakarwana basohoka bagirango badacirwaho iteka.

Ndibuka yuko Imana yambwiye mu mwaka w’2000 gukebwa kugirango izampe umugisha,ariko kubera nyine inyigisho mbi twahawe nabafarisayo,nsa naho mbyirengagije,nyuma y’imyaka [13] ubwo naringeze IBABYLON nibwo nagiye mu murwa mukuru w’ISHUSHAN maze nsanga hari gahunda ya leta mu muhanda bahatira abantu gukebwa,ako kanya ntakuzuyaza nahise ngenda nkora ibyari byarananiranye.

Uhereye icyo gihe,nibwo nahise ntangira guhabwa umugisha.Igihe cyose utumviye ijwi ry’Imana cyangwa ngo ukora ibisabwa ni jambo ryayo,byanze bikunze bigomba ku kugiraho ingaruka kandi kunesha abamori,na banyaCannani biragora kubanesha urugamba buri gihe rurakuremerera.

Igice cya [7] havuga ko,ubwoko bw’Israel bwarenze ku itegeko ry’Uwiteka,maze uwitwa ACHAN atwara ibyanyazwe arabihisha maze bagiye kurwana ahitwa AI barakubitwa baraneshwa.Umuntu umwe mu itorero ashobora gukora icyaha kigateza ibyago mu itoreri ryose,ariko ndavuga itorero ry’Imana ntabwo mvuga idini ry’iki gihe.Kuko amadini Satani yayahinduye ubucuruzi bituma umwuka w’Imana yiviramo arigendera asigara yibera mu bantu ku giti cyabo atari rusange.Kugeza ubwo JOSHUA yategetse abantu bose kujya mu mahema yabo nyuma yo guhabwa amakuru n’umwuka w’Imana yuko muri bo harimo umuntu watwaye kuminyago y’Uwiteka kandi bibujijwe.Nibwo basangaga ACHAN ari we watwaye kuminyago maze bamutera amabuye we numuryango we bararimbuka.

Igihe cyose ukoze icyaha kandi witwa ko uri mu bwoko bw’Uwiteka Imana,ibintu birahagarara cyane iyo nkiyo muri group musengera hamwe mukorana umurimo w’Imana,muzajya kubona ibintu bitangiye kutagenda maze usange buri umwe atangira kwihugikana utwe aho kubaza Imana ngo ibabwire icyo mukwiye gukora kugirango mubone uko muhabwa umugisha.Nibwo wumva abantu kubera kuthana cyangwa haba harimo abakozi ba Satani(Urgent) baba baraje gusenya umurimo w’Imana rwihishwa bagateza amagambo nurwikekwe barangiza bakabasiga mwaratatanye umurimo ugasenyuka utyo!

Igice cya [8] bamaze gutera amabuye ACHAN,Imana ibabwira gusubira kurugamba kandi ko batagomba gutinya AI ahubwo ko bakwiye kwataka kandi ko bari butsinde.Nibwo babigenje uko Imana yababwiye maze bafata uwo murwa nabahatuye bose batsinda gutyo umwanzi wabo.Ahangaha murabona yuko uhereye murigendo rwabo icyo basabwaga nukumvira Imana gusa.Ntakindi basabwaga gukora.Bivuze ngo,icyo usabwa gukora mu bugingo bwawe n’ukumvira Uwiteka kuko burya icyaha nikimwe n’ukutumvira Imana gusa yaba Adam na EVA bakoze icyaha cyo kutumvira cyanwga gusuzugura muandi magambo ariko igihe cyose uzumvira Imana izabana nawe kandi uzaba umunyamugisha bitangaje.

Iyi ntambara yabereye AI mu mujyaruguru y’uburasira zuba bwa Israel,bateye Ai mu ijoro ubwo abatuye uwo murwa cyangwa icyo gihugu basinziriye,amakuru ya bibiliya avuga yuko nta numwe wacitse ku icumu bose bashiriye ku icumu maze JOSHUA aba afashe uwo murwa wa AI wabarirwaga muri JERCHO.

Igice cya [9] havuga uburyo abami batuye mu majyaruguru y’umugezi wa JORDAN bamaze kumva uburyo ubwoko bw’Uwiteka Israel bambutse uruzi rwa JORDAN byabateye ubwoba bukomeye cyane.Umwami wabanyaCannanites,Umwami waba HITTITES,Umwami waba Amori,Umwami waba Perrizzites,Umwami wa Hivites,Umwami wa Jebusites,bose bari batuye mu misozi yitwa Hill Country mu majyaruguru ya foothills.Iruhande rw’inyanja ya Mediterranean aherekera muburasirazuba bw’imisozi ya Lebannon.Nibwo abo bami bose bishyiraga hamwe kugirango barwanye umugaragu w’Uwiteka JOSHUA na Israel.

Nibwo ubwoko bwitwa ABAGIBEON bagizwe ubwoba biga amayeri yo kohereza intumwa (ambassador) kujya kubavuganira kuri JOSHUA umugaragu w’Uwiteka maze babeshya yuko baturutse kure cyane ko bumvise amakuru yabo uburyo babanye n’Uwiteka bakabatinya bigatuma bahitamo kuza kubasaba yuko bagirana amasezerano ya mahoro kandi ko icyo bazabategeka cyose biteguye kugikora.

Nibwo JOSHUA yahise agirana nabo isezerano atabanje kubaza Uwiteka kuko ari we mugaba mukuru wayoboraga urugamba amaze gusinyana amasezerano nibwo Imana yamubwiye yuko bamushye kuko baturutse munsi yuwo musozi bagombaga kwataka bakawufata none bakaba batakiwufashe kuko bamaze kugirana nabo isezerano.Burya Imana yubaha isezerano,niba watanze isezerano hagati yawe n’imana nturyubahirize ufite ikibazo gikomeye cyane mu buzima bwawe.

Niba kandi hari umuntu mwagiranye isezerano ukaryangiza ntiwibwire yuko rizakugwa amahoro,byanze bikunze hazabaho igiciro cyaryo.Ariko niba arabadayimoni bakuriganije,nubwo bizakugora ariko Uhoraho azagusubiza mu nzira ikwiriye kuko azi yuko wabikoranye ubujiji buturutse kubadayimoni nyamara ariko ntubizabura ku kugiraho ingaruka cyeretse Uwiteka nakugirira Ubuntu.

Igice cya [10] havuga uburyo Umwami w’Iyerusalem Adon Zedek,amaze kumva ibyo ubwoko bwa Israel bwari buyobowe na JOSHUA nyuma yurupfu rw’umugaragu w’Uwiteka Moses,yahise agira ubwoba yumva uburyo umurwa waba GIBEON uzwi nk’umurwa ukomeye kandi abantu baho bakaba bari intwari bizwi ko bakomeye cyane,yumva uburyo bakoresheje amayeri babeshya JOSHUA kugirango batabarimbura maze nibwo yigiraga inama yo guhamagaza abami bagenzi be,aribo :HOHAM Umwami wa Hebron,Piram Umwami wa Jarmuth,Japhia Umwami wa Lachish,na Debir Umwami wa Eglon,nibwo bagiye gutera GIBEON kugirango bahagarike JOSHUA atarabageraho.

Ako kanya abaGIBEON bahise batanaga amakuru kuri JOSHUA umugaragu w’Uwiteka maze ategura ingabo zo kurwana nabo bami bifatanije n’Umwami waruturutse Yerusalem Umwami Zedek.Uwiteka Imana abaha intsinze ikomeye cyane barabarwanya barabanesha ndetse babafata mpiri uko ari abami batanu.

Igihe cyose Uwiteka agufiteho umugambi mwiza,abanzi bawe baba benshi cyane kandi niwowe ukwiriye kumena uko wirwanaho ufatanije n’Uwiteka Imana wenyine kuko urugamba turwana atari twebwe tururwana ahubwo Uhoraho niwe uruturwanira.Ariko nyine usabwa kwizera Imana kandi ukagenda nayo ku buryo ugomba kumvira ibyo akubwiye byose ukaba ari byo ukora.Ariko iyo utangiye kwikorera ibyawe birumvikana yuko kaba kakubayeho kandi Uhoraho ntabwo ashobora kuba muruhande rwawe.

Nimba ushaka kunesha no kurangiza intambara zose uhura nazo,ubaha Uwiteka kandi umurekere izo ntambara abe ari we uzirwana.Ariko nimba urinjiji ntabwo Uwiteka azagendana nawe kuko Uwiteka avugira mu nzozi no mu mayerekwa.Igihe cyose rero udashobora gusobanukirwa ibyo akubwira haba mu nzozi cyangwa mu iyerekwa ntagushidikanya yuko uzahora mu ntambara zidashira kandi niwowe bizagiraho ingaruka.Reka rero Uwiteka nadushoboza tuzongere duhurire muri JOSHUA ibice [11] maze dukomeze urugendo twatangiye rwo kugendana n’Imana yo mu Ijuru Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Uwiteka abakomeze kandi abagirire neza ye ituruka mu Ijuru igwirire ku bakiranutsi.

Umuhanuzi: Majeshi Leon.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar