Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya leta,Igihe.com,aravugako inyubako ya nyakwigendera Rwigara Assinapol umujyi wa Kigali watangiye kuyisenya muri iki gicamunsi cyo ku wa gatandatu taliki ya 12 Nzeri 2015.Umujyi wa Kigali wahamagaye societe ya ROKO isanzwe ikora imirimo y’ubwabatsi mu Rwanda.
Amakuru avuga yuko,ubu police y’umwakagara yamaze kugota ako gace kabarizwa muri Nyarugenge,iyi Nzu ya Nyakwigendera uhereye k’ubutegetsi bwa Habyarimana wahanuwe mu ndege n’umwakagara arikumwe na Ntaryamira wo mu gihugu cy’Uburundi bavuye mu mishyikirano yaberaga muri Tanzania mu murwa mukuru wa Dar-eslam.
Ubwo butegetsi bwashinjaga myakwigendera Assinapol Rwigara ko,iyo nyubako ayubakira Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa,inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi,Nyakwigendera Assinapol yabaye nk’uwiruhutsa gato,nyuma y’umwaka umwe gusa,atangira kubona ko,ubutegetsi bifuzaga bw’Abatutsi ko,bubaye ubwami bw’Abega.
Uhereye icyo gihe,abanyarwanda bakomeje kuba mu gihugu batigeze bahunga uRWanda ku ngoma yabahutu,batangiye kugirana ikibazo n’ingoma y’umwega wahise yivugana Uwahoze ari umujyanama we,ukomoka ku KIBUYE ASIEL Kabera.Aho niho hatangiye urugamba rwo kurwanya umunyarwanda wese witwa ko,yaba aziranye n’Umwami Nyir’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa uheze mubuhungiro imyaka irenga 55.
Mbere gato yuko bica nyakwigendera Rwigara Assinapol,babanje kumushinja kuba ngo akorana n’Umwami w’uRwanda,nyuma yaho gato bongeraho ikindi kirego cy’uko muramu we,Ben Rutabana ngo yaba akorana n’umutwe wa politike wa RNC uyobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa.
Twibutse yuko umwakagara abaturage bagiye bamubaza ku kibazo cy’Umwami w’uRwanda agasubiza ko,uRwanda nta Mwami wundi rugira usibye we gusa!Ariko yava muri ibyo bibazo akabwira Prof.Nshuti Manaseh guhamagara Nyir’uRwanda akamusaba imishyikirano imaze imyaka irenga (20) kuva yafata ubutegetsi muri 1994.
Twibutse yuko urubyiriko rwatabaye kurugamba bakoresheje ikinyoma cy’uko,barimo guharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda,icyo kinyoma cyaje kujya ahagaragara nyuma yuko bafashe ubutegetsi maze bagahita bimika umuhutu Pasteur Bizimungu waje gukurwaho ku ngufu z’umwakagara yakoresheje nyikwigendera Patrick Karegeya wafatiye imbunda yo mu bwoko bwa masotera akamutegeka guhamagara bbc gahuza agatangaza ko,yeguye.
Ubwo nibwo umwakagara yahise afata ubutegetsi kugeza magingo aya,usibyeko,nubundi yarasanzwe ategekera muri Bizimungu utarigenze anezererwa ubutegetsi bwo kuba umukuru w’Igihugu.Twibutse yuko Bizimungu na Kajeguhakwa batorotse Habyarimana banyuze mu gihugu cya Congo ahitwa Goma bagiye mu bukwe bw’umunyarwanda witwa Rwakabuba wahoze ari mu nteko nshinga mategeko ya Zaire umuhungu witwa GIDDU yari yarongoye maze uwo musaza ahamagara aba baherwe ngo baze kumutahira ubukwe nibwo bahise banyura iya Bunagana barambuka bakwirwa na Gen.Gisa Fred Rwigema maze batangira kurwanya leta ya Habyarimana.
Umwakagara afatanije na M7,bahise bivugana Gen.Gisa Rwigema kubera ko,bamutinyaga,bakaba bari bazi imbaraga ze kandi akaba yar’umugabo utararyaga iminwa imbere yabanyagitugu.Uko niko umwakagara yagiye yica abantu benshi cyane batagira umubare,aza gusoreza kuri genocide aho yahitanye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga ibihumbi Magana innani.
Mu gihe itahuka rya Nyir’uRwanda rikomeje kubuza amahwemo umwakagara,niko nawe agenda yirenza abo bose akeka ko,baba bashyigikiye itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Abanyarwanda baravuga ngo,umugabo iyo apfuye,nibye birapfa,nyuma yuko Rwigara bamuhitanye,bahise babona ko,iyo nzu nayo ikomeje kugaragaza ko,nyirayo yar’umugabo,bityo kugirango babahindure abatindi nyakujya,nibwo barangije igikorwa batangiye uyu munsi ku wa 12 Nzeri 2015 umugambi wo kurimbura burundu izina rya Nyakwigendera Assinapol
Ariko ubanza fpr batajya bibuka amateka uburyo bafashe ubutegetsi,cyangwa ngo barebere no kubandi uburyo Imana yagiye ibambura ubutegetsi muburyo butangaje kubera kwigira akaraha kajyahe!
Reka twizere yuko,Uwiteka Imana yabakiranutsi akomeje kureba imigambi y’umwakagara uburyo akomeje kwica ubwoko bw’Imana,gusa na none ntawibirwanya kuko ufashe ikirindi,niwe nyiri nkota dore Uwiteka yavuze ko,iyi ntamabara itazarwanwa n’umwana w’umuntu,ahubwo ko,Uwiteka ariwe wenyine uzayirwana akoresheje ikorana buhanga amwe n’ubuhanuzi.
Murabona rero ko,abiyitaga bose ko,arabanyembaraga,uyu munsi nta cyo baratwereka kugirango nibura tubajye inyuma twizeye yuko bafite imbaraga zo kuzatugeza muri gakondo yabakiranutsi.Reka dutegereze Uwiteka Imana asohoze ibyo yavuze kugirango ubwo azaduha gakondo abe ariwe uzahabwa icyubahiro.
