Home News Inzoka yatangaga ubukire mu murwa mukuru w’IYERUSALEM’ (Kigali) yapfuye!!?

Inzoka yatangaga ubukire mu murwa mukuru w’IYERUSALEM’ (Kigali) yapfuye!!?

0

Jan 21st, 2017 njyanwa mu iyerekwa ryo muli gakondo ya bakiranutsi,mbona igihugu cyejeje ibigori byiza cyane(ibibazo bikomeye bigeze igihe cyabyo)mbona ibyo bigori ko bimaze kwera,biracibwa bikurwa mu mulima,biranikwa birahungurwa bivamo impungure nziza cyane zisa neza zifite intete nini cyane.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mwana w’umuntu,ubonye iki?Ndasubiza nti,mbonye ibigori bigoye by’impungure,ese waba uzi icyo bisobanuye?Ndausbiza nti cyane,bisobanuye ko,gakondo ya bakiranutsi igiye guhura nibiyigoye nk’uko ijambo ryawe ryavuze kugirango bimenyekane yuko uri Uhoraho Uwiteka ikiranuka.

Ndabwirwa nti,mwana w’umuntu,ibyo uvuze niko bisobanurwa koko,dore gakondo ukomokamo,igiye guhura nibikomeye cyane,kandi byihuse,kugirango ibyahanuriwe ubwoko bw’Uhoraho bisohoze umulimo wabyo,kugirango hacibwe imanza zitabera maze abanyamasezerano binjizwe mu isezerano basezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga.

Dore abakomeje kugendera mu nzira za basogukuruza ba cyera,bagakora ibyo gukiranuka,bazahabwa ikaba ryo kulindwa,ndetse bahabwe niry’ubugingo buhoraho kugirango bamenye yuko baringiye Uwiteka Imana ifite imbaraga n’ubutware nicyubahiro mu Ijuru no mu Isi,ndetse no munsi yisi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bwira abarira bareke kurira kuko igihe ni gisa ni gihe bimaze gucyura umulimo wabyo nk’uko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Uwiteka yarimanukiye aza ku isi ya bazima,aza kwirebera kumva no kwitegereza urusaku rwabaharega bahora bicirwaho iteka ni nkozi z’ibibi none yasanze ibirego byabo bifite ishingiro,niyompamvu yasabye inteko za bacamanza kwita cyane kurusaku rwabarira ngo bahabwe ubutabera kugirango bamenye yuko Uwiteka ajya aca imanza zitabera kandi ko ajya arangiza imibabaro ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umurwa mukuru wa gakono ya bakiranutsi,”YERUSALEM”mbona abakire bose bubatse amazu mu murwa mukuru bafite inzoka nini cyane yabahaye ubwo butunzi bwatumye bubaka amazu!?Mbona ko igihe cy’ubwo butunzi bwaturutse ikuzimu kirangiye(mbona inzoka ntoya inanutse ifite amabara meza isa naho bayize irangi) igendagenda mu murwa mukuru wa “YERUSALEM”iyo nzoka turayirwanya turayica yanganaga n’Inkoni.

Ariko mukuyica byari intambara itoroshye kuko abakozi bakorera abo bakire bari basanzwe bayizi ko,ariyo itegeka uwo murwa mukuru wa Kigali (YERUSALEM) maze aho turahava hari muri Commercial ahakorerwa imilimo y’ubucuruzi bukomeye.Ngeze imbere gato,mpasanga noneho inzoka nya munini yapfuye ngo kuko iyongiyo niyo Umwami Kazi utanga ubutunzi bwose mu gihugu.Ubwo nabonaga imanitse mu mfuruka hejuru maze ntangazwa nuko mbonye abagore (abarozi Kazi) baje bansaba kubabagira ho inyama zibice by’umubiri wiyo nzoka bakajya babirya ari bibisi.

Maze ndabwirwa ngo,imbaraga z’umwanzi zirarangiye,kandi zirangiye munda ya barozi kazi,banze yuko imbaraga z’umwijima bakoreshaga zazimira bakazabura uburyo bakomeza imikorere yabo,bigatuma ibikorwa byabo bisenyuka kubera yuko imana yabo yapfuye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ubwo imbaraga zabacuruzi na bakira zirangijwe nuko imana yabo ipfuye,akaba karabaye kuko muri uwo murwa nta buye rizasigara kurindi rihagaze kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka ari we waremye Ijuru nisi nibirimo byose!Kandi akaba ashyizeho ishyerezo rya byose muri gakondo ya bakiranutsi kugirango abo bakire bamenye yuko mu Israel dufite Imana igira neza niko Uwiteka avuga.

Nkiri muri iryo yerekwa,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,tangariza abakiranutsi,yuko urusengero rwa C.E.L.P.R,ruyoborwa na Col.Dodo na Col.Fred Nyamurangwa rukorera KIMIHURURA,yuko ruciriweho iteka kuko batagiye gukorera Imana yo mu Ijuru,ahubwo bagiye kwihishamo kugirango babone uko bagambanira izina ry’Uhoraho Uwiteka Imana yacu.Nuko rero dore imbaraga zabo zose ziciriweho iteka n’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.Nuko mbona abanyaBABYLON bakorera uburuzi muri akondo ya bakiranutsi,ubwo bucuruzi bakaba babufatanije n’Umwakagara mbona ko nabo baciriweho iteka nyuma yuko Umwakagara atunganije igihugu neza cyane giteraamabengeza ubona ko ar’icyo kwifuzwa niko Uwiteka avuga.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi,rirasohoye,abo banyaBABYLON,bakoze ibyangwa n’Uwiteka kandi babikoreye imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Ndetse bavuye IBABYLON bajya gutwaza agahato ubwoko bw’Uwiteka bafatanije n’Umwakagara,barangije babarusha agaciro kandi barabasanze muri gakondo yabo,nicyo gituma Uwiteka atazibuza kurakara kandi atazabagirira imbabazi ahubwo azabakiriza ho umuriro wa mazuku utazima kugirango bamenye yuko bakoze ibyo gukiranirwa kandi ko barwanije Uhoraho bibwira yuko bazamunesha niko Uwiteka avuga.

Save

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar