Amakuru aturuka mu Rwagasabo mu mukuru waho wa Kigali ,aravuga yuko k’umunsi wejo ku wa 09th Nzeri 15 nk’uko urukiko rw’ikirenga rwari rwavuze yuko ariho ruzatangira kumva urubanza rw’umukuru w’ishyaka riharanira ibidukikije Dr.Habineza Frank uyoboye ishyaka rya Green Part mu Rwanda.
Ku wa 09 Nzeri 2015 urukiko rw’umvise ikirego cya Green Party ndetse rwameza yuko ruzaburanisha urwo rubanza,bitandukanye no mukwezi kwa Nyakanga ubwo bwa mbeere urwo rukiko rwakiliye ikirego cy’umutwe wa politike Green Party aho uburanira leta y’umwakagara yabwiye urukiko rw’ikirenga yuko batemerewe kuburanisha urwo rubanza aho yavugaga yuko intekonshinga mategeko ariyo ifite uburenganzira bwo kuburanisha urwo rubanza.
Bityo ikirego cyatanzwe na Green Party kikaba cyaratanzwe aho kidagombaga gutangwa,umunyamategeko bwana EPMAKE akaba ku munis wejo yaragarutse kuri iyo ngingo ariko abacamanza bamutera utwatsi ko ikifuzo cye kidafite ishingiro kandi ashobora kuba atumva neza ijambo urukiko rw’ikirenga icyo byaba bivuze nyamara itegeko nshinga riha ububasha abacaamanza bahagarariye urukiko rw’ikirenga kuba bahagarika ibikorwa byose by’ishyaka riri kubutegetsi kugirango urubanza barezwemo rubanze rurangire.
Dr.Habineza Frank uhagarariye ishyaka rya Green Party akaba yarahise avuga yuko,agiye kugeza ikirego gishya murukiko cyo guhagarika gahunda zose za leta y’umwakagara zirimo gutegurwa zo gutegura komisiyo ishinzwe guhindura itegeko nshinga kugirangoumwakagara ayobere ubuzira herezo.
Nyamara itegekonshinga rivuga yuko umukuru w’igihugu,ariwe ugomba kulinda itegekonshinga kugirango ntirihindurwe,ariko noneho igitangaje,uwakabaye aririnda,ninawe urivogereye kugirango azagwe kubutegetsi.
Imitwe yombi ya badepite yashyize umwakagara kugipimo,aho bamubeshye bakamwereka ko,ariwe ukwiye gushyiraho komisiyo izahindura itegekonshinga nk’uko abyifuza,nyamara birengagije ingingo zimubuza kuba yahindura itegekonshingandetse ko,agomba kuririnda.
Mu gihe azagaragara ko,ariwe wishyiriyeho itegekonshinga,bizahita bigaragara ko,ntabushake bw’Abaturage burimo mu gihundura itegekonshinga,usibye ko,batazanahindura itegeko.Ubundi kamarampaka ikorwa kugirango hahindurwe amategeko,ntabwo kamarampaka isabwa kugirango ibeho guhindura ingingo icyo ni cyo kibazo umwakagara agiye guhura nacyo aho ashaka guhindura ingingo aho guhindura itegeko.
Burya koko umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo agihagaze aho!Bagiye gukora kamarampaka kubera ingingo ibuza umwakagara y’101 kongera kwiyamamaza.
Kuber.a gusa iyo ngingo imwe itanafite nibura agaciro ko kuba yaba itegeko,bitumye umwakagara atakaza ubwenge kugeza nubwo we nagatsiko ke,bagenda bivuguruza
Amakuru aturuka mu bacamanza bo ,murukiko rw’ikirenga,avuga ko,byababereye amayobera,kuko ntibashobora kwanga kuburanisha urubanza kandi babyemererwa n’itegeko.Mu gihe bazaba banze kuburanisha urubanza bizaba bigaragara yuko ubutegetsi buriho buzaba bwishinja kumugaragaro ko ar’ubutegetsi bw’igitugu.
Hanyuma nibahitamo kuburanisha urwo rubanza,ntawe bazaba baburana nawe,usibye guhangana n’itegeko bo ubwabo bishyiriyeho,byumvikana neza yuko,nabahitamo kuruburanisha nk’uko umunyamategeko wa leta y’umwakagara abibona urubanza Green party izahita irutsinda.Ibyo bizahita biba inzitizi k’umukuru w’igihugu bwana kagame Paul.
Nibanga kuruburanisha bizagaragara yuko hakoreshejwe igitugu cy’umwakagara.Mire mire umuriro?Ncire ncire inyama?Gusa abahanga baganiriye n’ikinyamakuru inyangeNews babasesenguzi mu bya politike yo mukarere baravuga yuko umwakagara ashobora guhita ashoza intambara vubavuba mu gihugu cy’Uburundi klugirango bahite bahagarika ibikorwa byose abantu baherere mukurangara,bityo abone uburyo yinjira muri manda ya lll hatabaye amatora kuko ntawundi muryango asigaranye muri politike usibye kuyoboka inzira y’intambara.
Ariko mu nzira ziciye mu mategeko,ntabwo byazamuhira kongera kwicarira intebe yo murugwiro,kuko igihugu kidashobora kujya mu matora kiri mu ntamabara iyo nzira niyo Josepf Kabila yashakaga gukora kugirango atinde kubutegetsi,ariko amaze kubona yuko abakongomani bariye karungu yabuze uko abigira ibyo yari yise ibarura ry’a\baturage bo mu gihugu cyose biburizwamo nimyigaragambyo yabadamu bari bamabye ubusa.
Ibintu rero bikaba bikomeje kuyoberana,kuko biteganijwe yuko,green party niramuka igejeje ikirego cyayo murukiko rw’ikirenga,icyo kirego kizarebwa nyuma y’amasaha (48) gusa,byumvikana yuko ibintu bikomeye byanze bikunze umwakagara uko yaboheje igihugu ninako azongera kubohoza manda ya lll kugirango aone neza uburyo ubwami bw’Abega abereye Umwami bwashinga imizi.Kuko ubyitegereje neza usanga Ntayindi nzira ihari cyakora umwakagara ashobora kwirengagiza icyifuzo cy’urukiko akikomereza gahunda ze,bityo akazaba yemereye amahanga ko agiye kongera kwiyamamaza mu buryo buhabanye n’itegekonshinga ryatowe n’abaturage.
Bityo amahanga akazabona aho azahera amukuru kubutegetsi,kuko nibamukuraho,ntaho umuryango we uzaba ushobora gutanga ikirego kuko ibyo azaba akoze bizaba binyuranye n’amamtegeko mpuzamahanga,ndetse n’amategeko agenga igihugu ashinzwe kuyobora.





