Nyampinga yamaze kwitegura kandi ari mu nzira alimo araza maze azasange wariteguye kugirango azamenye yuko ufite ho Uwiteka Imana yawe ho umucunguzi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Sept 07,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu w’ibabylon ashyirwaho igitsure na mahanga akomeye hamwe nimiryango yigenga(International Community)amusaba kureka guteza rwaserera ahubwo akumvikana na batavuga rumwe na leta kugirango amatora akorwe mu mucyo no mukuri kugirango ubuzima bw’igihugu bubashe gukomeza.
Nitegereje izo mbaraga mbona zisa numuriro wa GAZ batekesha cyangwa wa muriro batwikisha ibyuma(Welding)nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abategetsi b’ibabylon byabakomeranye kuko amazi yarenze umurengera aho yagombaga kugera yamaze kuharenga umwuka w’ikinyoma wa KANINI NI KEGA aciriweho iteka kumanywa yihangu none barasha gukora nk’Umwakagara “TWESE TUBIBURE TUBIHOMBE”.Ariko ubanza batazahirwa kuko kuba baraburuye mu isiza,nta bwo bazaronkera mu isakara niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore komisiyo ya matora ya IEBC (Independent Electoral and Boundaries Commission) batsinzwe urubaza ubwo batangazaga ibyavuye mu matora badakurikije itegekonshinga,aho bishe itegeko bagakora (Illegalities and irregularities) bigatuma amatora agiye gusubirwamo kandi harapfuye abanyagihugu barenga (100) ibi byose bigiye kubabera intambamyi kuko batazabona uko bongera gufasha umwuka w’ikinyoma nubwo umukuru w’ibabylon afite ubutunzi bungana nibyatsi byo muri icyo gihugu birashoboka yuko bitazamuhira kuko Uwiteka atakiri kuruhande rwe niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa gushinga ikigo cy’imfubyi zitagira kivurira Epfo naruguru,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,tegura umushinga wo gushinga ikigo cy’imfubyi mu gihugu cy’ibabylon kuko ngiye kuguha abantu muzakorana muri uwo mushinga kugirango ufashe imfubyi zo muri icyo gihugu nibura zizamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari mu IJuru.
Abakoze iyo mishinga bose,bayikoze bikorera ubucuruzi kugirango babashe kubungukiraho nta bwo babikoze babikoranye umutima w’urukundo bashaka kugirira neza benewabo,ahubwo babikoze mu nyungu zabo kugirango bibonere amaronko bigwizeho ubutunzi babinyujije muri iyo mishinga uko niko Uwiteka abanegura.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira ko icyo kigo cy’imfubyi azacyagura kikazagera no muri gakondo ya bakiranutsi kuko naho hagiye kubaho imfubyi nyinshi cyane zitagira urugero zigiye gusigwa na leta ya bega hamwe n’Umwakagara wagambiliye mu mutima we kuzasiga ashenye gakondo ya bakiranutsi anarimbuye abanyagakondorero bose ibyo ngo nibyo bizamuzeza akumva aguwe neza mu mutima we niko Uwiteka abivuze!
Ibyo rero nta bwo biri cyera ahubwo dore ngibiliya birahe vuba cyane kuko bitazongera gutinda nkuko byatinze.Nuko rero burira abari muri gakondo ya bakiranutsi yuko bakwiye kwitegura guhunga bakazanyura mu nzira ebyeri gusa.Bazanyura mu majyaruguru ya gakondo ya bakiranutsi.Inzira ya kabiri ikaba iri mu burasira zuba bwa majyaruguru aho honyine niho hashoboka gusa ko uzahanyura azabasha gukiza ubugingo bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugirengo nibagiwe intabwa yo murubyaro rwa balewi.Ahubwo burira wa Mukobwa wa Ndoba yitegure umushakire umugisha ukwiriye kugirango agushakire intabwa yo mu balewi bombi bashakishe uburyo bacika bave muri gakondo ya bakiranutsi kuko hagiye gutwika n’umuriro hakasigara ar’ikibuga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi ni uko abivuga.
Ubwire umukobwa wa Ndoba azagende ahagarare ku nkombe z’ubutayu bugufiya,maze ategerereze aho ngaho,maze umulewi kuko yajyanywe mu butayu bugufiya kwigishwa kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,nzamuzamura azamuke amusange ku nkengero z’ubutayu yerekeza mu muhana wa gakondo ya bakiranutsi umwuka wanjye nzawohereza avugire muriwe ko uwo ariwe ntabwa yo mu balewi maze bahite bamenyana bashakishe uko bakiza amagara yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore abazahunga banyuze inzira ya Ruhengeri,Byumba,mutara,Kibungo,abo nibo bazakiza ubugingo bwabo.Kuko umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ugiye kumanuka muri gakondo ya bakiranutsi.Hagiye kubaho akaga gakomeye,ibyago,amakuba akomeye cyane ku buryo bizaba iciro ry’umugani mwisi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ababuriye kandi ni uko abivuga.
Kandi abakwanga bose bazakugarukira ni babona ibyo Uwiteka yavugiye muri wowe bisohoye,bazamenya yuko umwuka w’Uhoraho wari muri wowe kandi ntaho wagiye kuko uba muri wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe n’umu Pastor wangiriye neza wo mu gihugu cy’ibabylon witwa RAPHAEL NYAMBU.Mbona araje arambwiye ngo,Uwiteka Nyiringabo yamwoherereje intumwa iza kumubwiriza mu byahishuwe kandi iyo ntumwa nta bwo izi Uwiteka kuko atarakizwa!
Yamubwiye gusoma ibyahishuwe ibice [7] igice cyose akakirangiza,maze ndamusubiza nti ntabwo Uwiteka yagutunguye kuko nakubwiye ko utumvira Imana kandi ko Uwiteka azagukura mu mubare wabo yari yaratoranije.Maze kumubwira ayo magambo afata bible ijambo ry’Imana ayishyira hasi arigendera mbona agiye kuri toilet(kujya kwiboha) ntiyaba akigarutse ngo turangize ibiganiro twaganiraga kubera uburakari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi bategura amatora yinzego zibanze na matora yabashinga mateka bahagarariye rubanda mu ntekonshinga mateka(Member of Parliament MP) azaba muri 2018,mbona ko ayo matora azakorerwa mu butayu bugufiya bagiye kujyanwamo kugirango leta ya batutsi bo mu muryango wa bega bazamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana waremye Ijuru nisi niko Uwiteka avuga.
Nkiri muri uwo mwuka mbona na none amatora yo mu gihugu cy’ibabylon ya bayobozi binzego z’ubuyobozi,MP,Governor,Senator,woman Rep,member of county,MCA ayo matora asubirwamo.
Uhuru Kenyatta, addresses the crowd after he was declared the winner in the presidentail race at the Centre in Bomas, Nairobi, Kenya, Friday, Aug.11, 2017. (AP Photo/ Sayyid Abdul Azim)
Mbona na none hongeye kubaho ubujuru muri ayo matora,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ubwo bujuru bugiye kongera gukorwa nkuko umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta yabyivugiye ko bazongera kwiba bishobora kutazamugwa amahoro kuko umwuka w’ikinyoma wamaze gucirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho abyivugira.
Nerekwa idini ry’Intumwa ya satani Paul Gitwaza muhirwa rishiramo abantu,mbona asigaranye hagati ya bantu 15 na 20.Mbona alimo kubigisha muri Malaki 3:10 gutanga kimwe cy’icumi ababwira yuko nibaramuka bitanze bazahabwa umugisha hamwe nimiryango yabo,ndetse no mukazi bazakora kose.
Intoki [2] nikimenyetso cy’inkozi z’ibibi za illuminati:
icyo nicyo kizababera ikimenyetso cy’uko Gitwaza akorera Satani akaba numwe mu muryango wa Satani witwa ILLUMINATI uwo muvumo bazawukurwaho ari uko bavuye mu idini ryiyo nkozi yikibi yamaze gusinya amasezerano nikuzimu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
The Rhema word of the Lord our God, come to me, from heaven on the throne of God, and tell me, son of man.Thus is how the Lord your God says, describe these words people like to use without knowing the meaning of it. They’re three words most they used it always in the life style:
Truth, Reality, and false: these words always there are some consequences affecting them in their life. These words can be applicable upon of their lives according the sources of their attitudes. So judgments of the Lord almighty will be charge the attitudes from their sources depending of attitude bending of it.
Tell people to be KINN for how they use these words, because they will bring them in the judgments of God in the last judgement thus is the Lord mighty says.