Nerekwa icyoga juru kiri mukirere muri gakondo ya bakiranutsi,icyo cyogajuru cyarimo kugenda gifotora ahantu hose hari za mudasobwa ndetse kigakora na (back up) gitwara za data’s (amakuru)yibikorerwa byose muri za office zose z’Umwakagara.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara arageramiwe kandi inzira ze zose zirafunze kugirango amenye yuko Uwiteka ariwe Mana waremye Ijuru nisi niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa hubakwa iyindi nzu muri gakondo ya bakiranutsi,mbona hatanzwe isoko ryo gushyiramo network ya internet(Cables RJ 45)mbona iryo soko rihawe abahoze mu ngabo za RDF/KDF.Mbona ya nzu bayihuje na ya yindi yari ihasanzwe ziba inzu imwe ariko yagutse imeze nkimbera byombi yubakwa vuba vuba irarangira
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ibyo ntubisobanurire ababisoma kugirango bizabashe gukora umurimo wabyo neza mu gihe gikwiriye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona turi mu cyumba cya masengesho turimo kuramya Uwiteka Imana Nyiringabo,indirimbo ivuga ngo uruwera uruwera wuzuye ubwiza nicyubahiro.Mbona hanze imvura iraguye ari nyinshi cyane.Hari ahantu hari agahuru nari nagashyizemo bag yanjye yimyenda maze mbona ya mvura irayinyagiye cyane kugeza bag ishanyaguritse.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ntubisobanurire ababisoma kugirango bibanze bikore umurimo wabyo niko Uwiteka Nyirngabo abivuga.
Mbona ya mazi atwaye ibyari biraho byose biragenda bihera gutyo.Tuva aho tuzamuka twerekeza haruguru yubutayu bugufiya,tuzamuka mu murima warurimo ingabo zisa na za magigiri zabaga mu manyata yubakishijwe ibyatsi.Inyuma haturuka abagabo (za magigiri)bashakaga igihanga cy’Umuhanuzi barakibura bahita gukoresha amabuye bakayamutera ariko ntihagire na rimwe ribasha kumufata cyangwa ngo rimugereho.
Mbona afashe umuheto mu ntoki ashaka kugirango arase abo bagabo,ariko abanza kurindira ko ya mabuye yabo ashira,maze abone uko arekura umwambi.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirabwira riti,mwana w’umuntu,umwanzi araguhagurukiye ariko nta cyo ibitero bye bizakugira cyangwa ngo bikugereho kuko urinzwe nijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuze!
Nerekwa umudayimoni wo mu bwoko bwa KASUKU (inyoni)mbona Malaika afashe INKOTA ayikatisha wa munwa wa KASUKU maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mudayimoni wajyaga agutoteza aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko UWiteka abivuze kandi niko abitegetse niko Uwiteka avuga.