Aug 5,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika hagati ya leta na banyarwanda bo mu bwoko bwa batutsi baturutse mu gihugu cya Tanzania bimwa akazi,ndetse nabari bagasangwanywe barakamburwa ngo bazira Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon,ngo no kuba bakunda ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [58] mu buhungiro uko niko Uhoraho Uwiteka nyiringabo abivuga.
Aug 6,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA”wahanuwe n’ubuhanuzi,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze mbona aza kureba uzamubera umutware amusanga mu butayu bugufiya,kanzi aza aherekejwe na musaza we,kuko bavukana ari babiri gusa(2) munda ya se na nyina.
Nyampinga yarafite inyota nyinshi kubera urugendo rule rule,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uje kugusura mu butayu,uwo niwe uzakubera umufasha wawe,kandi uwo,niwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yaguteguriye.azubahwa na mahanga yose yo mu isi,kandi utazamwubaha,azaba asuzuguye Uhoraho Nyiringabo uko niko uhoraho Nyiringabo abivuze,kandi niko abitegetse!
Ariko rero mwana w’umuntu,uramenye ntushyire umuryango we akomokamo ahagaragara kuko umwanzi arimo gushakisha uwo muryango ngo awurimbure awugirire nabi.Nyamara Uwiteka akoeje kurinda uwo muryango ku buryo budasanzwe kandi bari mu mutekano ukomeye nubwo umwanzi akomeje kubagenza ariko nta bwo ateze kuzababona kuko bari mu bwihisho bw’Uwiteka Nyiringabo usumba byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gahunda zose zari zarahagaze,kwari ukubera ko,igihe cyazo cyari kitaragera.None dore igihe kirasohoye kandi kirageze kugirango ibyari byarazambye bizahurwe maze urangize gahunda zose Uwiteka Imana yawe yakubwiye gukora kugirango werekeze mu gihugu cy’isezerano Uhoraho yagusezeranije uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko ndagenda rwa rugendo ndarurangiza,ndeze aho nagombaga kwakirwa nsanga abagombaga kuza kunyakira nta bahari.Cyakora mpasanga abandi bantu baranyobora,banyuriza ubwato bwitwaraga bwonyine maze ntsukira hakurya ndezeyo nta muntu numwe nahasanze nibwo mbaririza inzira ingeze aho bandangiye banyereka umusozi ndawuzamuka ndawurangiza nsanga hari igiti kirekire nsabwa kurira kuko iyo nzira yanyuraga muri icyo giti kirekire cyari gifite imigozi umuntu azamukiraho kugeza arangije kucyurira.
Ariko icyo giti,cyari kirinzwe ningabo za bega(bamagigiri)ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo za magigiri zirashonje none aho kugirango baze ku kubaza ibibazo byinshi bakubuze gukomeza urugendo kandi warurangije,kuramo ibihumbi[3000]by’ibabylon ubibahe kugirango barindagire batirirwa bashaka ku kumenya maze wikomereze.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gice cya (4) cy’ubuhanuzi,hari aho utatunganije neza,none soma icyo gice ahari udukosa maze udukosore maze abasoma bashobore gusobanukirwa ibyahanuwe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Aug 8,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha umanuka uturuka mu Ijuru,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho nyiringabo amanuye umugisha uturutse mu ijuru kugirango urangize gahunda zose zari zisigaye gukorwa ngo zirangire mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
