Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara igihugu agisize iheruheru ku buryo abazamusimbura ku ngoma bazasanga igihugu yaracyunyuguje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Mbona ba senior cadles bakuru ba FPR,bahungira mu mahanga kugirango batazafatwa,ahubwo baba bishyiriye amahanga abashakisha mu buryo buborohereye kuruta abasigaye mu gihugu bashobora kuzafatwa cyangwa ntibafatwe bitewe ni uko Umwami YUHI azategeka ariko abahungiye mu mahanga bivuze yuko bishinja ibyo bakoze bahunze ubutabera bikazatera umwete leta izaba iriho kuzabashakisha uruhindu uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore FPR,icitsemo ibice [2] bamwe bagiye kuyirwanira,abandi bayirwanye kuko yabashyize mukangaratete ku buryo ubuzima bwabo bugiye kurangira nabi.Bibwira yuko nibayirwanya hari ikizahinduka,nibyo kizahinduka,ariko ntabwo bizasibanganya ubugome nibyaha bakoze ngo ni uko bafashije gukuraho agatsiko kabicanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abari bakomeye bakoranye ni ngoma y’Umwakagara,mbona bashatse umugore uzaba akomeye cyane ku ngoma y’Umwami YUHI VI,kugirango abavuganire k’Umwami YUHI VI ntibazafungwe maze nabo babashe kwibera mu ngoma ya mahoro yahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa bene data bohorerezwa imbaraga z’umwijima kubera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabahaye umwana w’Umuhanuzi Kazi,wavutse kuri gahunda z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kugirango Uwiteka azamukoreshe ibikomeye mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ategetse!
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore isi yose ihangayikishijwe na bana bavutse bakavukana impano y’ubuhanuzi,abo bakaba bazasenya imbaraga z’umwijima zikoreshwa ni nkozi z’ibibi,akaba ariyompamvu abo bana bakomeje guhura n’intambara zikomeye bashaka kubarimbura cyangwa kubahumanya kugirango batarwanya ubwami bwa Satani mu minsi iri mbere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko rero uhugurire bene so bamenye uko gahunda ziteye kuko ubwami bw’umwijima bukomeje guahagarika umutima cyane,kubera abana b’Abahanuzi bakomeje gukurira munsi y’ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi kubaho kwabo gutuma hari byinshi byangirika mu isi y’umwuka kuko guhumeka kwabo,konyine kwangiza imbaraga z’umwanzi ku buryo budasanzwe akaba ariyompamvu bakomeje guhiga abo bana hasi no hejuru uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bakunze kujya muyandi masi (PLANET) cyane cyane abajya kumubumbe wa ‘MARS’nerekwa uko bajyayo ni uko bavayo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore biriya byogajuru iyo bigiye mu mibumbe ariyo bita (planet)iyo bagezeyo ahantu bururukira,bakava mu cyogajuru,aho bakandagiye basiga bahangije kuko hatameze nakahano ku isi mutuyeho usibye ko niyisi yanyu aho umuntu anyuze asiga ahakandagiye kandi aho akandagiye asiga hari uko ahangije.
No kumubumbe wa (MARS),naho nuko,usibyeko,iyo mibumbe uko ari [9] yose ifitanye isano,kandi ifite uruhurirane (NETWORK CONNECTION) iyo mu mubumbe umwe,hari icyintu cyangiritse,aho ndavuga iherereye mukirere ku Ijuru.
Ako kanya bigira ingaruka kumubumbe mutuyeho wo ku isi yanyu (UNIVERSE) iyo bangije icyintu kimwe mu mubumbe wa (MARS) iyo bagarutse ku isi batuyeho,ariyo (UNIVERSE) urugendo rwabo bakoze bajyayo rwiyongeraho ikindi gice cyurugendo kurwo bakoze bajyayo!
Bivuze ngo,imbaraga za (UNIVERSE) zishingiye kuyindi mibumbe iherereye mukirere idatuye ku isi,duteyeho.Kandi imibumbe yose ifitanye imikoranire ku buryo bukomeye cyane,iyo umwana w’umuntu azamutse akajya muri iyo mubumbe akagira icyo yangizayo,bigira ingaruka kw’isi mutuyeho ariyo (UNIVERSE) imibumbe yose ifitanye za (LAYERS) hagati yayo ku buryo iyo ugize icyo ukurayo mu mibumbe iri hejuru za (TRANSPORT LAYERS) iyi Layers ya Transport niyo ishinzwe gukora (TRANSPORT and COMMUNICATION) yiyo mibumbe yose uko ari [9]
Iyi mibumbe yose uko ari [9] ihurira kucyo twakwita nka “RING TECHNOLOGY” cycles iyo hagize kimwe mu bibigize kiburamo bitera ingaruka ku isi ya bazima yitwa (UNIVERSE) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.