June 16, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wongera guhaguruka,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bongeye ku guhagurukira,nyamara nubwo baguhagurukiye,s’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ubahagurukije.Niyompamvu batazabura gutsindwa nurubanza kuko bahagurukiye umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo washyiriweho gucira imanza abari mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa izo nkozi z’ibibi zitegura umugambi zitegura umugambi wo gushaka abantu b’abagabo,bazangenza hanyuma bakamfata bagahita bantera urushinge rw’uburozi.Kuko kumfata ngo babe banshimuta bidashoboka kuko nd’umunyagihugu w’ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,umwanzi ageze aharindimuka,kandi ageze kw’iherezo,nyamara nubwo yimanihoroniza,yamaze gucirirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuze!
Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,ntuzigere ugira umuntu usengera kuri telephone,kuko umwanzi yagambiliye kuzagufatira kuri telephone.Kuko benshi bamaze kumenya yuko utagisengera abantu ukoresheje telephone none bacitse intege zo gukomeza ku kugigira.Niyompamvu udakwiye kuba wakoresha telephone yawe kubantu bakwiye gusengerwa kuko wahawe umwuka wa ELIYA na ELISHA uzajye ukoresha uburyo Uwiteka Imana yagutegetse kujya ukoresha kugirango urusheho guhesha icyubahiro Uwiteka Imana yawe no kugira umutekano uhagije kuko igihe wamaze mu butayu bugufiya cyari gihagije uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kungarukaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo umeze nabi cyane,kandi ukomeje kuzamuka mwisi ya bazima.Nuko rero umenye ubwenge cyane kugirango utagwa mu mutego wizo nkozi z’ibibi z’Abega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inyana yumutavu yirukanka ndayitangira iranga inyuraho irancika,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kujya mu murwa mukuru w’ibabylon witwa SHUSHAN kandi uyu munsi uribuhure nabadayimoni b’abagore bari bwigaragaze imbere yawe bashakisha uko bagukurura kuko bakubona nk’uwahawe umugisha ariko uri bubatsinde mu butware bwa Kristo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
June 15,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona imfizi yo mu bwoko bw’IMBOGO(umudayimoni) yabaye ubukombe iryanye munsi y’urutare(Urutare ni Kristo)ubwo ngo yarintegereje kugirango ninza kuri urwo rutare ihite inyirenza.Mbona rwa rutare rumanuka gahoro gahoro rugwira ya MBONGO kumutwe ihita irapfa maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudayimoni warugutegereje aciriweho iteka!
Nerekwa mbona inkoko y’INSAKE ytegura kubika maze mbona inaniwe kuzamura ijwi ngo ibike!Ariko biranga maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu umudayimoni aciriweho iteka kuko yari yoherejwe na bega none abuze inzira naho yanyura kuko baraye baterekeza ariko imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zikaba zikbaciriyeho iteka niko Uwiteka avuga.
Nerekwa inyamaswa yaka umuriro mukanwa maze igasohora umuriro mukanwa igatwika amazu ishaka gutwika(inyamaswa isobanura ubutegetsi,naho inzu igasobanura isezerano cyangwa igihugu)nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umutegeka wisi ahawe ubutware bwo gutegeka no guciraho iteka ibihugu,ubwami,abatware nibikomangoma kugirango ijambo ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA risohoze rikore umurimo waryo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
June 16, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega baratega imitego,Uwiteka nawe akaza akayitegura.Ibyo bakora byose Umwami Mana agenda aburizamo imigambi yabo nkuko yagiye avunagura imitende ya magare yakurikiraga ubwoko bwayo igihe bwavaga mu misiri akagenda acika intege kugirango badafata ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.





