HomeInte'lInyamaswa yinyamakenga,ntiyicwa numututizi!

Inyamaswa yinyamakenga,ntiyicwa numututizi!

Nyuma ndetse na mbere yuko Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atangaje ko aziyamamariza kuyobora abanyarwanda ku nshuro ya gatatu, abanyapolitiki batandunye bakomeje kuvuga amagambo yagaragaza ko badashyigikiye icyo cyifuzo.Abahanga muri politiki mpuzamahanga bavuga ko abazungu batavuga gusa ahubwo ngo bafata ibyemezo. Gusa perezida Kagame yakomeje kugenda avuga ko abanyarwanda bakwiye kuyoborwa uko bihitiyemo cyane ko ngo aribo babimwisabiye.

Ni icyasaga n’icyari gitegerejwe cyane mu ruhando mpuzamahanga bashaka kumenya icyemezo perezida kagame azafata nkuko yari yarabisabwe n’abaturage, cyane ko babyigaragarije batora itegeko nshinga ku majwi arenga 98%, yamwemereraga kongera kwiyamamaza.

Gusa nubwo byagenze gutya ntago abanyamahanga babyakiriye neza, cyane ko bavugaga ko ngo ari ibintu byari byarateguwe n’inteko inshinga amategeko. Gusa nubwo abazungu bavuze gutya, hagaragaye abaturage barenga miliyoni 4 bajyanye amabaruwa mu nteko basaba ko itegeko nshinga ryahinduka bagakomeza kwiyoborerwa na Nyakubahwa Kagame.

Mu kwezi kwa cyenda 2014, Perezida Obama yasabye Perezida Kagame kudasinya ihindurwa ry’itegeko nshinga, avuga ko riramutse rihindutse byazateza ikibazo gikomeye mu Rwanda.

Si Obama gusa kuko mu mwaka ushize wa 2015, Ambassaderi w’a Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri ONU yasabye perezida Kagame kutaziyamamaza, aho yasabaga perezida Kagame kuzatanga urugero rwa demukarasi mu karere kose.

Perezida Kagame yakomeje kuvuga ko amahitamo ari ay’abanyarwanda. Mu minsi mike kandi umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi wavuze ko udashyigikiye icyemezo cya Nyakubahwa Kagame cyo kwiyamamaza manda ya gatatu.

Si aba gusa tuvuze bagaragaje kutishimira manda ya gatatu ya perezida Kagame, kuko hari n’imiryango itegamiye kuri leta yagiye igira icyo ivuga kuri iki cyemezo, ndetse no mu Rwanda ishya Green Party ryagaragaje kutishimira iki cyemezo ndetse rinakijyana mu nkiko.

Aha niho abantu batari bake bahera bibaza igishobora guzakurikira ibi byagiye bivugwa n’aba bazungu, kuko abasesenguzi n’abahanga muri politiki mpuzamahanga na diplomasi bavuga ko abazungu batajya bafata umwanya wo kuvuga ku kintu ngo birangirire aho.

Ibi babishingira kukuba Umuryango mpuzamahanga warakomeje kwiyama Iran ngo idakora ibisasu bya kirimbuzi, kugeza aho uyifatiye ibihano bikakaye. Abantu batari bake twaganiriye bagiye bavuga ko bafite impungenge ko abazungu bashobora kuzafatira u Rwanda ibyemezo bidasanzwe.

Jean Pierre TUYISENGE Imirasire.com

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments