Home News Inyamaswa igiye kuva mu mazi isiribange gakondo yabakiranutsi!?

Inyamaswa igiye kuva mu mazi isiribange gakondo yabakiranutsi!?

0

10th Nov,2015 Nerekwa umuntu warufite umupanga cyangwa umuhoro,uwo muntu yararimo atema ibiti,(2);maze mu gihe atangiye gutema icya (3); mba ndahatungutse,nuko aba atagishoboye gutema igiti cya (3) nyko ndamubaza nti,urimo urakora iki?Aransubiza ati,ndimo gutema ibi biti,kuko nahawe umurimo wo kubitema (Ubutegetsi) nuko ndamubwira nti,noneho ube urekeye aho ibyo watemye wabitemye icyo kindi gisigaye ntugiteme kuko igihe cya cyo cyo gutemwa cyangwa gucibwa ku isi yabazima ntabwo cyari cyagera uko niko Uwiteka ategetse.

Maze umudamu wanyerekaga ibyo (ITORERO) Ibyahishuwe (12);arambwira ati,ntibishoboka mwana w’umuntu,ko uriya mugabo yatema ibiti (3);jyenda umubuze umubwira yuko ibyo yatemye bihagije.

eyes treesNuko nkora nk’uko ambwiye usibye yuko nubundi ari ko nari nabigenje ndongera ndamwihanangiriza ko adakwiye kongera gutema igiti na kimwe atabiherewe uruhushya nababishinzwe,maze nawe arabyumvira ansezeranya yuko atongera,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye uburyo uwo biriya biti (2);bitemewe icyari mwe bikaba bikuwe ku isi yabazima.
Ndasubiza nti nabibonye nyaguhora ku ngoma we,erega Uwiteka niwe mujenga wa byose,kandi niwe utegeka kuko isi ni biyirimo byose, ndetse n’ijuru niwe wabihanze,ibindi na byo arabirema,none se,wabwira umuremyi wawe ngo kuki wandemye gutya?Uko niko Uwiteka abaza.

Nuko wa mugabo watemaga byabiti,arambaza ati,ese ni wowe utegeka ibiti bigomba gutemwa nibitagomba gutemwa?Nuko ndamusubiza nti,ntabwo ari jye utanga amategeko kuko nanjye nd’umukozi wa shobuja uwo ukorera niwe nkorera usibye yuko wowe ushinzwe gutema ibiti,nanjye nkaba nshinzwe kugenzura ibigomba gutemwa nibitagomba gutemwa urumva yuko uramutse ubifashe gutyo waba undenganije uko niko Uwiteka akora!

Nkiri mur’iryo yerekwa,nongera kujyanwa mu gisirikare cya RDF,nerekwa ingabo z’umwakagara zirimo zitegura ubukwe(Urupfu) ariko abateguraga ubukwe cyane nabari baravuye kurugerero (Retired) nuko nerekwa ko ababyeyi babo bishimiye itegurwa ry’ubukwe bwabo kubera yuko babonaga yuko bagiye kurongora,kandi abari bagiye kurongora abenshi baheraga munsi ya (Officer) icyo gihe bategura ubwo bukwe nabonaga ko bagiye gukorera ubukwe mu nzu iteguwemo amashara y’insina kuko niyo yarashashe hasi nk’igitanda bazarongorero ho.

Ariko abagombaga gukora ubukwe murabo bose,niba Iskorts barinda ukuru w’igihugu hamwe na baministiri ba government,bamara kurangiza gukora ubwo bukwe abandi nabo bagahita bakomerezaho kuko nta mwanya waruri hagati,ahubwo umwe yarangizaga gukora ubukwe uwo munsi nundi agahita akurkiraho gutyo gutyo kugeza barangije gukora ubwo bukwe uko niko bigiye kugenda muri gakondo yabakiranutsi.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za RDF+Umwakagara zikomeje gukora imyitegura yo guhangana nibihe bikomeye kandi ibyo bihe ntabwo bazabitsinda kuko bigiye kubaremerera kandi igihe cyabo cyo gukoreshwa ibikomeye mu isi yabazima cyararangiye uko niko Uwiteka avuga.

Nkiri mur’iryo yerekwa,mbona ko,amadini yo mu Rwagasabo yose ataye ibiro agahita ananuka nyuma yuko umwakagara yirukaniye Mu gihugu ndetse anakura ijambo ry’Uwiteka Imana Ishobora Byose mu itegekonshinga nabonaga ayo madini(umugore)afite ibiro (80);maze arananuka agera kubiro (40);yarateye isoni ndetse afite nikimwaro cyo gusohoka kujya mu bantu.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini bahagaritse umutima kuko bamaze kubona intambara yahanuwe nabahanuzi dore igeze mu irango y’imbera byombi ya gakondo yabakiranutsi none bahagaritse imitima.

Ninayo mpamvu bamwe muri bo batangiye gutegura guhunga igihugu kuko bari barananiwe kwizera ibyahanuwe none babonye yuko bishoboka,ariko harimo abo Uwiteka azanangira umutima kugirango bazagwe mur’iyo ntambara kuko banenze ijambo ry’Uwiteka Imana baryita ibihuha nubu rero azakomeza kubanangira umutima kugirango ibyahanuwe bizabasohoreho uko niko Uwiteka avuga.

Dore ibyo Uwiteka abikoreye kubera yuko bishyize hejuru bibona yuko aribikomerezwa bya cyane kandi iki ari cyo gihe cyabo,naho ntibakamenye yuko igihe cyabo cyarangiye ubwo Uwiteka yamanuraga ubutumwa kubatuye isi,kugirango bamenye yuko Uwiteka afitanye urubanza nabategetsi bo muri gakondo,ariko bo bakingiye ikibaba umwakagara kugeza nubwo asuzugura izina ry’Uwiteka Imana kumugaragaro barebera.
Ese ubundi mwana w’umuntu,bakoze iki?Kugirango izina ry’Uwiteka ridatukwa?Kuko niba ritukwa uyu munsi ndetse rigasuzugurwa uyu munsi,bikorwa kubera yuko babyemeye,iyo bataza kubyemera ntabwo izina ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi,bari kuyituka,ndetse bakanashyigikira abayituka kandi bavuga yuko ariyo bakorera.abaye wowe wabigenza ute?Uko niko Uwiteka abaza!

11/11/15 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inyamaswa yahanuwe mu Byahishuwe (13);igiye gusenya gakondo yabakiranutsi,kandi iyi nyamaswa ihora yiga ikinyarwanda yiga ikinyarwanda umwakagara avuga,kuko ifite umunyarwanda uyihora iruhande uyigisha ikinyarwanda cyangwa disikuru z’umwakagara,nuko nerekwa iyo nyamaswa ifata ibitwaro bya kirimbuzi birimo za burende ibifaru,indege intwaro zo bwoko bwose maze abimanukana muri gakondo yabakiranutsi.

Maze aho bari babigeneye yuko ariho byakirirwa haba hatoya cyane,maze nerekwa mbona iyo nyamaswa iva mu bwato bwari mu Nyanja ijya hakurya y’inyanja irambuka ifata kubutaka maze ihura nindi nyamaswa zombi zari zambaye ikabutura(Igisuzuguriro) maze birakina sinamkubwira karahava zombi nta nimwe yabashije gutsinda indi,ubwo zombi zahise zihinduka ikipe imwe maze zikina nindi kipe nyarwanda ziyitsinda ibitego (2);kubusa.

Bamaze gutsinda iyo kipe nyarwanda basiribanga gakondo yabakiranutsi isigara idafite ishusho,aho kugirango abantu batangarire ko umwakagara yakuwe ku ngoma,ahubwo bagatangarira uko gakondo yasiribanzwe kuko byari biteye ubwoba,byari biteye isoni,byari biteye agahinda.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iyo nyamaswa izasiga yimitse umutegetsi uzayobora gakondo yabakiranutsi,ndetse uwo nguwo izashyiraho,igihe cye nikirangira,hazakurikiraho undi,uwo nawe Navaho,aho niho hazima Umwami wabakiranutsi Mechesdech uwo Abraham yahaye icya cumi uko niko Uwiteka avuga.

Icyo gihe cy’uwo Mwami hazabaho amahoro atarigeze kubaho mu isi yabazima,kuko ubwiza bw’Uwiteka n’umucyo we,n’icyubahiro cye,bitazabura kwigaragariza uwo Mwami kuko yakunze gukiranukira Uwiteka Imana y’abakiranutsi uko niko Uwiteka akora,kandi niko ategeka niko avuze.Igihe cy’uwo Mwami lll hazabaho amahoro adasanzwe kuko azatywarirwa n’Uwiteka Imana yabakirnautsi ubwo nkimara guhanura ibyo,mpabwa indirimbo y’405 ivuga ngo kandi amahoro azatwar’isi:

Nerekwa amatara ya feu Rouge cyangwa Traffic Light mbona agenda ashiramo imbaraga z’urumuri gahoro gahoro kugeza ubwo abaye nk’azima bwa mbere,yongera kuzima kurya amashanyarazi azima,maze,arongera aragaruka,bwa (3);noneho ashiramo imbaraga agenda ahunyiza gahoro gahoro kugeza haje umwijima,mbona haje umwijimaweruruka,haza undi wijimye,noneho haza wa mwijima wicura burindi.Nuko Ijambo ry’Uwiteka rirambwira rirambaza riti,mwana w’umuntu,wabonye uburyo umwijima wagiye usimburana uhana umwanya kugirango wijimishe gakondo yabakiranutsi?Nanjye ndasubiza nti,Yeeeeeeeee!!!!!!!! Nabibonye.

Ijmabo rirambwira riti,uko ubibonye,niko bigiye kugenda hagiye kubaho umwijima wicuraburindi utarigeze kubaho,nyamara ahari umwijima niho hakomoka umucyo Kuko Umucyo wavuye mu mwijima,ariko nubwo ario waturutse nta bwo bijya byumvikana kuko buri kimwe gifite umurimo wacyo n’umumaro wacyo,none hanura uvuge uti,gakondo we!!! Gakondo we !!!

Ubonye ishyano kuko umwanzi akumanukiye kandi azanye uburakari bw’inkazi buteye ubwoba nk’uko bahanuzi babihanuye niko bibaye kandi niko bisoheye uko niko Uwiteka avuga.
Ariko hanyuma yibyo umwijima uzasimburwa numucyo utangaje kuko ahari abapfu niho inkongoro ziteranira kugirango zirye inyanfu zihange nyamara Uwiteka we,ntabwo ashobora kwibagira abakomoka murubyaro rw’Abraham kuko yabahaye isezerano yuko atazabura kubatabara kumunsi wa makuba uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,elekeza amaso ibumoso bwawe,nerekeza amaso yanjye ibumoso,mbona abagore (3);ndetse bagera kuri (4);(abarozi-kazi)maze mbonamo umugore umwe(1);w’ikigina gusagusa,uwo mugore wari hagati yabagore (3);umurozi-kazi yari yicaye kurubara (Verender) rw’umukiranutsi-kazi utuye kumugabane w’IBURAYI.

Izo nkozi zibibi zari zitegereje yuko,Nyampinga w’uwo mukiranutsi-kazi,nawe ufite umubiri urembekereye nk’uwa nyina,ndetse niyonkozi y’ikibi yari yicaye hagati yizo nkozi zikibi uko zari (3) nayo yasaga nuwo mu byeyi nyina wa Nyampinga w’umukiranutsi-kazi nayo yari ikigina gusa gusa wagirango baravuka cyangwa nabavandimwe byahafi.

Iyo nkozi y’ikibi yashakaga guhumanya uwo nyampinga kuko yaragiye gushyignirwa kuko igihe cyari gisohoye.Nuko izo nkozi zikibi zikoreshej imyuka yazo,zabashije kumenya yuko uwo Nyampinga agiye gushyingirwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi akazubakirwa urugo rwiza kuko icyubahiro nubwiza bw’Uwiteka bizamugaragaraho.

Kubera iyo mpamvu zahise zihuta vuba na bwangu ngo zijye gusura umubyeyi we,kandi zigenda zitwaje n’impamba y’igipfunyika cy’itabi ry’ibibabi ndetse na siggarette(amagambo) cyangwa amazimwe nuko sinakubwira bicara kurubara (Verender) kuko nabonaga iyo nzu y’uwo mukiranutsi kazi atuyemo n’inzu yo hasi ifite za Stairs zicuramye bitari cyane ariko nyine zimeze uko mvuze.iyo nkozi yikibi ikunda kwambara ikanzu itukura(Kumena amaraso)Ikunda kunywa itabi(Amagambo)Areba amaso y’ingarisi(Ishyari,urwango,ubugome,igomwa no kuroga.

Izo nkozi zikibi zari zicaye uruhande rw’IBUMOSO umuntu asohoka ava mu nzu ajya hanze,amaso y’izo nkozi zikibi,yari kuri Nyampinga,uwo Nyampinga afite style Frances akaba ikigina nkanyina,kandi akaba muremure biringaniye,akaba rero anafite uburanga buringaniye ntabwo asebye cyangwa abe akojeje isoni,ndetse akagira no mu gituza hatoya afite imyangane mitoya ijyanye n’igihe abikigihe bagezemo.

Mwana w’umuntu rero burira uwo mweneso mu Mwami wabakiranutsi kugirango amenye yuko intwari zitaka zinyinyiriwe ahasigaye arah’intwarane ariko umubwire uti,Uwiteka n’intwari kurugamba ntabwo ajya ananirwa kandi nta ntambara nimwe yigeze arwana ngo atsindwe kuko ajya aneshereza abamwiringiye niyompamvu batajya bakorwa nisoni uko niko Uwiteka avuze.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar