#GitwazaChallenge: Ubutumwa Aline Gahongayire na Israel Mbonyi batangaje bwavugishije imbaga
Mu gihe abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko bari bahugiye mu gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga banenga Apôtre Gitwaza ku magambo yavuze benshi bafashe nko kwishyira hejuru no kwishongora, Aline Gahongayire na Israel Mbonyi ntibariye indimi cyangwa ngo binumire be kugaragaza uko bafata Gitwaza wavuze ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Ubutumwa Gitwaza yavuze bugateza ururondogoro bwagiraga buti: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”
Ubu butumwa bwakuruye impaka ndende mu bitangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu n’abandi, no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp, Facebook, Instagram na Twitter.
Abaramyi bo mu Rwanda na bo bagiye bagira byinshi batangaza aho benshi batangaje ubutumwa buvuguruza ubw’abavugaga nabi Gitwaza. Gusa ubutumwa bwa Aline Gahongayire na Israel Mbonyi nibwo bwavuzweho byinshi kurusha ubw’abandi baramyi bo mu Rwanda.
Aline Gahongayire yabaye nk’urwana intambara y’amagambo ku rukuta rwe rwa Facebook rukurikirwa n’abasaga ibihumbi 30 aho benshi bamubwiraga ko yayobye kubera ko agishyigikiye Gitwaza agakomeza kumwita umuhanuzi w’ukuri, hari n’abamubwiye ko na we ari umwe na Gitwaza mu myifatire.
Abenshi mu bavuze ku byo gahongayire yatangaje bavugaga ibinenga Gitwaza ariko na we agakomeza gusubiramo ubutumwa bwe akanahamya ko Gitwaza ari se.
Ati: “Izi comments zose ziranyereka uburyo papa ari umunyembaraga, papa nzagukunda iteka,….Abantu kuvuga ibibi biba kubandi biratworohera. Ese twe turi ba shyashya??? Nta muntu w’umutagatifu ubaho, ariko ntibyambuza kumukunda ndamukunda kandi nzahora mukunda, nzanamwubaha iteka….Mubyeyi wanjye nzagukunda, nkubahe iteka, Warakoze kumvira IMANA.”
Ubu butumwa na bwo bwavuzweho byinshi aho benshi bagaragazaga ko Gitwaza ari umuhanuzi w’ibinyoma kandi ko yishyira hejuru. Gusa Mbonyi ntibyamubujije gukomeza guhamya ko Gitwaza ari umugisha ku itorero ry’Imana.
Muri rusange nubwo bamwe bavuga ko Gitwaza ari umunyabinyoma wigereranya, akanishyira hejuru, akishongora, abamuzi neza bahamya badashidikinya ko ari umukozi w’Imana watoranyirijwe kwamamaza inkuru nziza ya Yesu mu gihe nk’iki.