Home Inte'l Intumwa ya Satani Gitwaza Paul akwiye kubanza kumenya ibisobanuro by’ibyo abwiriza!

Intumwa ya Satani Gitwaza Paul akwiye kubanza kumenya ibisobanuro by’ibyo abwiriza!

0

Iyo ugiye kure y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ubwabyo biragukomeretsa.Imana nta muntu ijya ikomeretsa,ahubwo iyo uvuye mukuboko kwayo kw’Iburyo,ukajya mu kuboko kw’Ibumoso,uhasanga urupfu,kuko bisobanura yuko uba uvuye mu bugingo ukajya murupfu.Nabanze amenye kubwiriza hanyuma azabone gukomeza uwo murimo naho nibitaba ibyo,Doctorate izahinduka impfabusa.

Abapasiteri bafite amavuta, bamwe bakureba uri kure ukitura hasi ntibazavura igikomere watewe n’Imana- Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Umuyobozi wa Zion Temple ku isi, Apôtre Paul Gitwaza yavuze uburyo igikomere umuntu yatewe n’Imana nta wundi muntu ushobora kukimwomora usibye Imana yonyine iba yarakimuteye.

Ibi Apôtre Paul Gitwaza yabitangaje kuri uyu wa 28 Gashyantare mu nyigisho yatangiye kuri radio Authentic aho yasobanuye ko icyo gikomere uterwa n’Imana giterwa ahanini no gutakaza ubusabane n’Imana bigatuma Imana igukomeretsa.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko amahoro y’abana b’Imana aba mu kuba ufitanye amahoro n’Imana, kuri we rero akabona ko mu gihe umuntu yagiye kure y’Imana akaba atakigirana umushyikirano na yo ishobora kumukomeretsa.

Imana ntabwo ijya ikomeretsa ubwoko bwayo,ahubwo bakomeretswa no kutayumvira,ibyo bindi uvuga nibinyoma.Ongera wihane ukizwe urebe ko Uwiteka yakubabarira naho ubundi kakubayeho.

Ati: “Iki gikomere giterwa nuko watakaje ubusabane bwawe n’Imana, byanze bikunze urakomereka kuko nta butaka bw’umutekano uba uhagazeho, murabizi  twe abana b’Imana umutekano wacu  wa mbere nukuba tuzi ko Imana dufitanye na yo  amahoro.”

Ibi nibyo bituma Apôtre Paul Gitwaza asaba abantu kuba indahemuka ku Mana bakayinambaho bagakomeza kugirana umushyikirano na yo kandi buri munsi.

Yakomeje avuga ko igikomere watewe n’Imana abo wakwiyambaza bose nta muntu n’umwe wakumva kandi ko aho wahungira hose nta mahoro wagira utariyunga n’Imana.

Mu magambo ye yagize ati: “Nubwo uzashaka abapasiteri bakomeye, barya bafite amavuta bakureba uri kure ukikubita hasi barya ntibazavura urwo ruguma! ukeneye kubohorwa n’Imana gusa!”

…..ushobora gukomeretswa n’abantu, ushobora kwikomeretsa wowe ubwawe ariko iyo uzi ko uri kumwe n’Imana  hari ukuntu igusanasana  neza ariko iyo wakomerekejwe n’Imana nubwo inshuti zagukunda, nubwo zagushyigikira ni iby’ubusa  kuko mu bwenge bwawe nta mahoro uba ufite.”

Agira inama abakirisitu ko ikintu cyabakiza ibikomere batewe n’Imana ari ukwemera ko ari abanyabyaha, bagaca bugufi bagatakambira Imana kuko ari cyo gishobora komora ibikomere bakomerekejwe n’Imana kubera kuyimura.

Ati: “niba hari ikintu cyorohera Imana iyo iri kure yawe (iyo wayihunze) ni ukwemera ko uri umunyabyaha, nta mumarayika uba muri twe, guca bugufi niko kuzamuka, guca bugufi si intege nke ahubwo ni ubutwari.”

Yasoje avuga ko umukirisitu agomba gushakira igisubizo aho kiri kuko ni we uba azi ikibazo afite. Avuga ko nta mpamvu yo kujya gushakira igisubizo aho kitari, nko mubanyamasengesho, mubapasiteri n’ahandi, ahubwo ngo umuntu agomba kwemera akagira  ubutwari bwo kwemera kuba umunyabyaha kgirango Imana imwomore kuko ari yo iba yaramukomerekeje.

Apotre Paul Gitwaza arasaba abakirisitu kujyana umutima wicisha bugufi imbere y’Imana kugirango bakire ibikomere
Umuyobozi wa Zion Temple ku isi Apôtre Dr. Paul Gitwaza abona abapasiteri badashobora kuvura igikomere umuntu yatewe n’Imana.

Niyerure avuge yuko Imana yamukibise inkoni kuko yagiye gukorera ubwami bw’umwijima kandi ataribyo yari yarahamagariwe,ariko kubera gukunda icyubahiro namafaranga byatumye ava mu bwami bw’umucyo yigira mu bwami bw’umwijima.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar