Abantu bagize inteko y’ibwami,bakwiye kuba maso cyane,niba mutabaye maso,muzisanga murwabayanga.Ntabwo mukwiye kwubika amaso imbere y’umwami y’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Mwibuke yuko yarahiriye ubwami bugendera ku itegekonshinga.Kandi ibizakorwa byose mu buryo bunyuranije na mategeko muzabibazwa!
N’inshingano zanyu kugenzura icyintu cyose cyakorwa nabafite inyungu zabo baba bashaka kuyobya Umwami w’uRwanda,kuba yakora ibinyuranye n’ubwami bugendera ku itegekonshinga,kandi ari bwo yarahiriye,cyangwa binyuranye na mategeko agenga umuryango Kigeli Foundation.Mushobora kuzatungurwa ubwo hazakorwa igenzurwa yubahiriza tegeko ry’ubwami bugendera ku itegekonshinga ubwo ubwami buzaba bumaze kwima ngoma.Kuko hazabaho ivugurura mategeko azaba ajyanye n’igihe tuzaba tugezemo.
Ibi birareba cyane umwiru mukuru w’Umwami w’uRwanda Boniface Benzinge,kutemerera Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,nk’umujyanama we mukuru kuba yakwica itegeko rijanye n’ubwami bugendera ku itegekonshinga.Kuko ikizaba cyose azagishyira kubajanama be,kuko ubusanzwe Umwami murwego rwo kumwubaha nta bwo yica itegeko, ahubwo abajyanama be,byitwa ko bamubereye abajyanama babi. Nibo bashobora kuzabizira aho kugirango Umwami bimugireho ingaruka!!!
Bivuze ngo rero byaba byiza Chancellor Benzinge Boniface abaye maso cyane kumikorere y’ubwami bugendera ku itegekonshinga, cyane mu bijyanye no kwemeza (Signature) mu ifatwa ry’ibyemezo by’inama ye n’Umwami mbere yuko bishyirwa mu nteko.Chancellor akwiye kubyaga igihe cyose bizaba binyuranije na mategeko agenga ubwami bugendera ku itegekonshinga.Kandi ntabwo azaba asuzuguye ahubwo azaba alinze Umwami gukoreshwa amakosa nkana kandi ejo bikaba ari we bizagiraho ingaruka kuko Umwami nta cyaha agira,ahubwo abamukorera nibo banyacyaha.
Kuko uwo niwo mutego abakagara bashaka intebe cyangwa umwanya wa Chancellor Benzinge Boniface bashaka gutega kugirango bakoreshe amakosa Umwami w’uRwanda,maze bizavugwe yuko Chancellor yananiwe kugira inama Umwami bigatuma agwa mu makosa.Bityo rero akaba adakwiriye kuba igisonga cy’Umwami mu gihe gisa nk’iki!?Urumvako bazaba bamurangije!Ariko niyanga gukoreshwa amakosa hanyuma Umwami akazamukuraho kumwanya ariho kuko yanze kwica itegeko,icyo Umwami w’uRwanda azabe yiteguye gusobanurira rubanda rwe icyatumye yirukana kumwanya umwiru we mukuru kandi nta cyaha cyamugaragayeho!? «Ubwo Umwami Ndahindurwa azabaga yifashe!»
Umukino urimo gukinwa mu nteko y’ibwami werekeranye na mategeko!Byaruta yuko inka bayigaya icebe ryayo,aho kuyigaya umukamo wayo!?Kandi se bishoboka bite yuko bayigaya umukamo wayo kandi ibasha konsa iyayo,ndetse ikanatanga umukamo kwa shebuja uhagije?Nuko rero Chancellor urabe maso cyane kuko igihe tugezemo ni gihe umuseke utambitse hakaba hasigaye isaha imwe ngo hasusuruke,nutaba maso abanyaKIBUYE b’abakagara baraguhitana!!!
Aya makuru aturutse mu bakorana bya hafi cyane n’Umwakagara avuga ko bashatse uburyo bahitana Umwami w’uRwanda bikabananira kubera afite umujyanama ureba kure kandi w’umuhanga,akaba afite n’uburyo abona amakuru ku buryo budasanzwe aba ajyanye nimikorere y’abakagara bashaka guhitana Nyir’uRwanda bamaranye imyaka irenga yubile.Nibwo bahisemo gukoresha abanyaKIBUYE kuzajya batanga amaturo ngo bahakirizwe kugirango bashyirwe mu myanya myiza maze bazabone uko begera Nyir’uRwanda bazamuhitane.Ariko ibyo na byo byarananiranye none bahisemo guteza akavuyo bacamo inteko y’Umwami ibice bibili kugirango bumvikane yuko ibwami naho hatari shyashya,ariko bararuhira ubusa kuko Uhoraho atazabyemera kuzageza ubwo Umwakagara azarunduka Umwami akima ingoma!
Barangije bashakisha impamvu yatuma Chancellor Benzinge abonekwaho umugayo,maze barabura.Nibwo bahisemo kunyura k’Umwami direct kugirango bajye bamukoresha amakosa hanyuma mu nama bazakora nyuma yuko umutego bateze washibukanye Chancellor,bahite bamushinja ibyaha byo kunanirwa kugira inama Umwami kugeza ubwo aguye mu mutego wo kwica itegeko,maze bazabone impamvu ingana ururo yo gusimbuza Chancellor Umwakagara kumwanya we. Kuko bivugwa yuko ar’umugabo w’umuhanga cyane kandi ushishoza agacisha macye, kandi wubahiriza amategeko yose agendera ku bwami bugendera ku itegekonshinga nk’uko Umwami yabirahiriye ajya kwima ingoma.
Ayo makosa Umwami ashobora kwemera kuyakora kuko aba yizeye umwiru we mukuru yuko nibigera imbere ye,atari bubyemere maze yakwanga kubisinyira akaba akijije Umwami w’uRwanda akaba amukuye mu mazi abira gutyo,bikititirirwa Chancellor yuko ar’umuntu mubi,ariko Umwami ar’umuntu mwiza!!!
Uko niko abahanga bakora!Rero mu gihe gisa niki cya kazuba ka kiberinka (akazuba ka nimugoroba) imitavu ikinagira ibyina amatovu,niko bigiye kugenda.Utaba maso rero ruramwogana yisange yasigaye inyuma nk’umurizo!Natwe itangaza makuru nicyo ribereyeho tudatangaje ayo makuru aba yatugezeho,nta cyo twaba tumariye rubanda rw’Umwami, ahubwo byagaragara yuko duhengamiye kuruhande rumwe cyangwa dushyigikiye abanyuranya na mategeko tugashyigikira abarwanya amategeko kandi aricyo abereyeho kuzanira abantu umucyo kugirang batagendera mu mwijima.





