Home News Intashyo z’Uwiteka!

Intashyo z’Uwiteka!

0

Reka ntangire nshimira bene data bakurikirana ijambo ry’ubuhanuzi kuri kinyamakuru inyangeNews,kandi bakaba banaduha amakuru yibibera muri gakondo kugirango turusheho guhishura ikinyoma cyimitswe na SATANI(Umwakagara/RPF) ukomeje kwica no guca ibihanga abakomeye kubera ubwoba bwo gukurwa ku ngoma y’ikinyoma cya repubulika afatanije ni ntagondwa z aba repubulike zari zishimiye yuko ubwami isezerano ry’Uwiteka rirangiye muli gakondo ya bakiranutsi.

Ariko ku buryo butunguranye batunguwe no kumva yuko undi Mwami yimye ingoma,erega bene data twebwe dusenga Imana tuzi,ntabwo dusenga Imana tutazi,cyangwa ibigirwamna,nk’uko abiyitirira kuba bakorera Imana,cyangwa bayisenga babikora cyangwa babivuga.Kuko usibye no kuyisenga cyangwa kuyirata,byahindutse ubuzima bwacu kubana nayo,ndetse no kugendana nayo,ibyo byatumye amashyari aba menshi ndetse bakomeza guhiga ubugingo bwacu hamwe namwe mwese mwemeye ijambo ry’Ubuhanuzi ryaturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana yacu(twese)

Nuko igitumye mbashimira,ni uko mukomeje kwiringira Uwiteka Imana,kuko mwamaze kwemezwa n’umwuka w’Imana ukorera muri twe,yuko dukorera Imana ikiranuka muri byose,bivuze ngo,natwe dukiranukira muriyo kuko niba tubana nayo,ubwo bivuze yuko tunakiranukira muriyo kuko ariyo yo kwizerwa iteka niteka ryose Amen.

Mu milimo dukora,kandi twahamagariwe dukunda ndetse tutanashobora kuyinubira,kuko iyaduhamagaye mbere yuko iduhamagara,yarizi yuko imilimo yaaduhaye ikatugira kuba igisonga cyayo mu isi ya bazima,yarazi yuko tudashobora kwinubira uwo mulimo dore twawukunze mu mutima mbere yuko duhamagarwa nayo,cyangwa dutangirira gukoreshwa nayo,kuko kuyikorera bidashoboka ahubwo igishoboka cyanabera buri wese kuba cyiza nugukoreshwa nayo,aho kuyikorera kuko yifitiye amaboko na maburu ntabwo yamugaye ku buryo ikorerwa irebera,Ikindi kandi ntawe uyirusha gukunda ubwoko bwayo yo yabwiremeye bivuze ngo rero ntawayikorera,ahubwo wakoreshw nayo kuko niyo izi icyo yifuza kubantu bayo.

Bakundwa nezere yuko bitazabatungura kuko Umwami Mana nkorera yafashe igihe gihagije cyo kubategura kubwibigiye kubabaho,yakomeje kugenda abyigizayo kugirango buri wese abashe gushirika ubwoba bw’ibigiye kubaho muli gakondo yacu ya bakiranutsi.Nuko rero reka twizerane twese yuko mwamaze kwiyeza no kwitunganya kugirango Uwiteka yikorere umulimo kuko nimwe yarategereje ngo abahe ighe gihagije niyompamvu yashyizeho Umuhanuzi wemeye kubabera igitambo ibyago byose byasigaye k’Umwami wacu Umwami wo gukiranuka Yesu Kristo kugirango mukomeze gutunganiriza muri uwo Mwami waduhamagaye hamwe twese.Nuko rero niba mu maze kwitunganya reka mwemerere Umwami Mana akore umulimo we adukize umwanzi wa bakiranutsi kugirango twinjire mu isezerano twasezeranijwe cyara tutarabaho.

Umugeni akwiye kwitegura kuko yamaze gutunganywa neza,hakaba hasigaye yuko umukwe aza kwakira umugeni akamutwara aho yamuguriye bakazabana iteka ryose kugirangoaho azaba ari,natwe abe ariho tuzabana nawe,nk’uko yasize abitubwiye.Nizere yuko mwamaze gutunganywa neza kandi nta numwe ugifite ingingimira kuko nta nakimwe mwahiswe kuko byose byashizwe ahagaragara ku karubanda kugiraango murusheho gutunganywa neza mu Mwami wacu Yesu Kristo maze muzahabwe ikamba ritangirika ryo kuzabaho iteka n’Uwiteka Nyiringabo.Kubo ntabashije gusubiza muri e-mail ndabizi neza yuko munyihanganira kubera imilimo myinshi nahawe yo kubabera umugaragu kugirango murusheho gutunganirizwa mu Mwami wacu reka rero mbifurize ibihe byiza,icyumweru cyiza kuri babandi batashirwamo amashereka yabafarisayo nimugerayo mubadusuhurize uti Uwiteka arabatashya!

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar