Amakuru ikinyamakuru inyangeNews cyatohoje kwisenyuka ry’itorero ry’Imana ADEPR ryafatwaga nkitorero ryabanyamwuka cyane nubwo mu mategeko yaryo (STATUS) igenga amashyirahamwe mu Rwanda mu mategeko yitwa ayumwihariko(Internal Agreement) ayo mategeko akaba ari nayo akenshi akurikizwa mu murimo ngenga mikorere.
Status ya ADEPR mbere y’intambara nayo yakoraga nka leta ya MRND,mu mategeko y’umwihariko ngenga mikorere yavugaga yuko aba REVEREND(Pastors) n’ukuvuga abahagarariye ururembo cyangwa Regional bitewe nuko itorero ryagendaga ryiyongera.Ayo ategeko yavuga ko umututsi wo kurwego rwa REV.Agomba kuba umwe(1)
Nyuma y’intambara birumvikana yuko,abenshi bahunze igihugu,abandi barasigara,nibwo abapastor bo mu bwoko bw’Abatustsi bari baturutse hanze y’igihugu batahukanye na FPR,babimye imyanya babanza kubasaba inyandiko zigaragaza ko rwose bari basanzwe bakora uwo murimo w’Imana mu bihugu baturutsemo.
Nibwo LT.Munonoka wahoze mugisirikare cya XFARE yaje nawe guhunguka akaba yari yarize kaminuza nyuma yahoo yinjira mu gisirikare akaba yari yarakoze amahugurwa yo guteza akaduruvayo no kugahosha ubwo yarakiri mu gisirikare.Nibwo yaje kwifashisha abantutsi baturutse hanze dore ko we nta cyo yishinjaga bitewe nuko intambara yabaye yari yaravuye mugisirikare kandi akaba atari yarigeze yijandika mu bwicanyi bw’1994
Yaje kumena ibanga riri mu itegekonshinga rya ADEPR,ubwo abatutsi baba babonye icyuho bafatiramo abahutu nibwo batezaga akaduruvayo intambara irangira bagabanye imyanya yose mbese byari bimeze nko muri FPR,aho umwakagara yari visi perezida Twagiramungu akaba minisitiri w’Intebe naho Bizimungu akaba umukuru w’igihugu
Naho niko byagenze,Sibomana yasimbuye Representative Nsanzurwimo wari yarahungiye muri Kenya aho yaje kuva yerekeza mu gihugu cy’Ububiligi.Ubwo nsanzurwimo yabaye umuyobozi mukuru wa ADEPR umukurikiye akaba yari umututsi bagabanye imyanya kugeza mu nzego zo hasi mu ba shumba bahagarariye indembo zose zo mu Rwanda maze basangira ibyiza by’igihugu na wa mugati UMwami Yesu yatubuye maze abafasha babo bamera inyama zo mu ntugu zitwa turashima Yesu!
Nyuma ya Sibomana hakurikiyeho Rev.Kubwimana Samuel wabaye umuyobozi mwiza ariko akaza kunanizwa na FPR yaje kuva kubutegetsi ADEPR ayisize mu maboko ya Satani(RPF)nibwo bahise bahimba imitwe yo gushaka uburyo bakwinjiza Pastor Rwagasana ubu ni Deputy Represantative akaba ari nawe ufite ubushobozi akaba anaherutse kwirukana abakozi biryo dini(Itorero) bitwa abashumba(Pastor’s) kubera kugabanya umushara wabo bagasubizwa kwisuka
Twibutse yuko uyu Rwagasana ari murumuna wa Gen.IBINGIRA Fred bakaba bavukana kwa se wabo,akaba ari nawe wamushyize muri uriya mwanya.Umutwe wa politike witwa MDR ukimara gusenyuka za magigiri zatanze amakuru avuga yuko aba MDR bimukiye muri ADEPR byari bishatse kuvuga ko ariho honyine hasigaye abahutu badakontrorwa na leta kandi iryo dini rikaba ryaravugwagaho umutungo ukabakaba muri za miliyari byumvikana neza ko FPR itashobora kwihanganira ko ADEPR yakomeza kubaho batayikontorora.Nibwo bashatse abatutsi bibisumizi byabavukiye mu gihugu abari kurwego rwa ba Mwalimu maze bahabwa ububasha bwo kuzajya batanga amakuru muri DMI najyaga mpurirayo nabo ngiye gukora maintenance ya za computer kuko aba IT babo bari baturutse muri Israel bari barananiwe gukora za mudasobwa zaho usibye ko nanjye nagezeho ndabireka nyuma yukoreye Gen.Musemakweri akanyambura akanga kunyushyura nabishyuzaga ibihumbi 26000frw
Biragoye kuzabona abayobozi bamadini cyangwa kwemeza yuko bazajya mu ijuru,kuko iyo haje ubutegetsi bw’Abahutu,bahita bagendana nabwo aho kugirango bagaragaze ishusho y’umurimo w’Imana bakora bityo ubutegetsi bubahire umurimo bakora.Ariko igihe cyose bivanga muri leta nk’uko Bishop Rwandamura na Col.Pastor.Nyamurangwa bafunguye microfinance Gwiza kandi batafitiye ubushobozi bakemera gukoreshwa na FPR byarangiye abaturage bambuwe amafaranga yabo na bugingo nubu bafunzwe iminsi (3) nyuma yahoo bararekurwa nanubu byarangiye gutyo ntarukiko bigeze bajyanwamo
Ubu rero ADEPR barayifite iri mu maboko yabo,Abahutu bo muri ADEPR bakimara kubona yuko bambuwe umugati wabo witwa par France,nabo sabana bahise bahunga igihugu bigira Uganda bajya gutangizayo ubwo bucuruzi budasaba igishoro kinini ni Bibiliya gusa ni cyumba cya masengesho ubundi ukaba ufite umwe cyangwa babiri bahanura kabone naho baba babeshya usibye ko hari ababa barabanje kubyiga neza ubundi ubuzima bugakomeza…….
Aha umuntu yaakwibaza nimba abo bose tuvuze baba bakora umurimo w’Uwiteka cyangwa barikorera Uwiteka azi byinshi kandi bitinde bishyire cyera byose bizajya ahagaragara kuko igihe cyegereje ari kigufi.





