Home News Intambara y’urusamagwe ,n’umuhanuzi.

Intambara y’urusamagwe ,n’umuhanuzi.

0

June 10th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore urugendo wari gukorera ku murwa mukuru w’Ishushani rureke ahubwo umanuke wigire mu butayu kuko ISHUSHANI umwanzi yahagutegeye kugirango nuhinguka agute muri yombi uko niko Uwiteka avuga!

Ni uko ijambo ryongera bwa kabiri kunzaho, maze rirambwira riti,mwana w’umuntu reba imbere yawe maze umbwire icyo urimo kureba, ndareba mbona inyamaswa yurusamagwe “Cheeter”ndasubiza ngo mbonye inyamaswa yurusamagwe “Cheeter”arambwira ati,nguwo umwanzi wawe wagutegeye mu murwa mukuru w’ISHUSHANI, uwo niwe wagutegeye mu mayira abiri agana kumurwa mukuru w’ISHUSHANI mu gihugu cy’IBABULONI uko niko Uwiteka avuga.

Ni uko njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bajya gukambika munsi ya gakondo yabakiranutsi, maze bategera munsi yurugo kugirango nihagira umwe wo bwoko bw’Abakiranutsi usohoka abo badayimoni bahite bamucakira,nerekwa umuhanuzi mukuru aza arwana nabo maze barahunga bajya hepfo gato aho batagaragara kugirango babone uko basohoza imirimo yabo mibisha

Ni uko igihe ngitekereza ikigomba gukorwa ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwanzi yakoresheje ikorana buhanga kugirango agute mukigozi cy’Umwanzi ,ni uko rero ukwiye kugira ubwenge kugirango umenye uko ugenza uko niko Uwiteka avuga

RMwana w’umuntu dore umwanzi ahagurukiye umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe none haguruka werekeze mu butayu kugirango abe ariho usengera Uwiteka Imana kugirango acire inzira umulinzi mukuru kugirango aterekeza mu majyepfo yamajyaruguru y’umurwa mukuru w’ISHUSHANI ho mu gihugu cy’IBABULONI.

Ni uko ndahaguruka ndagenda ngeze mu butayu ndasenga,nyuma yamasengesho mbona hamanutse intumwa y’inkonkobotsi itumwe n’Uwiteka iraza maze irambaza iti,none muhanuzi w’iby’Uwiteka ndamusubiza nti yeeee!Arambwira ati dore aka kanya Uwiteka akuntumyeho ngo nkuzanire uyu mugisha kugirango ukore imirimo y’Uwiteka warutegereje gukora.

N’uko nshima Uwiteka Imana ko atajya atererana abamwiringira,uwo mwene data musabira umugisha k’Uwiteka Imana kuko yamukoresheje ibikomeye kandi biteye ubwoba,mva aho mu butayu ngenda nezerewe kuko bwari bwije ubwo nahagurutse mu cyakare nerekeza aho umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe aherereye nuko nkora ibikwiriye maze imigambi yabadayimoni iburiramo gutyo

Umunsi ukurikiyeho ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu erekeza mu gikari cyabanyabyaha maze ushake umuhinza mukuru umubwire iby’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe maze akugirire neza,ndagenda mbonana n’umuhinza mukuru mutekerereza amavu namavuko y’umulinzi w’ibyasezeranijwe nuburyo umwanzi yari yagambiriye kumugirira nabi.Ako kanya yahise ategeka ko umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ko agirirwa neza nk’uko bikwiriye maze nezererwa Uwiteka Imana yabakiranutsi.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar