HomeNewsIntambara ya matora mu gihugu cya Kenya ishobora kwaduka!

Intambara ya matora mu gihugu cya Kenya ishobora kwaduka!

Amakuru agera ku inyangenews yo mu gihugu cya Kenya avugako,leta iri kubutegetsi ya JUBILEE,yamaze kubona ko,igiye gutsindwa mu matora ateganijwe y’umukuru w’igihugu muri kanama taliki ya 8,2017.

Uhagarariye ihuriro rya NASA ritavuga rumwe na leta RAILA OMOLO Odinga,ejo yatangaje ko,afite amakuru afite gihamya ko,uhuru Kenyatta arimo gukoresha amahugurwa yabasirikare bazateza akaduruvayo mu gihe cya matora kugirango haburizwemo gutsinda kw’Ihuriro rya politike ritavuga rumwe na leta rya NASA.

Raila yavuze ko,amahugurwa arimo gukorerwa ahitwa EMBAKASI SOUTH,no muburengerazuba bwa bwicyo gihugu ahitwa Western.

Amakuru ikinyamakuru inyangeNews cyatohoje muri iki gitondo,aravuga ko,ifu y’ibigori ikomeje kuba ikibazo muri icyo gihugu aho za supermarket ziranguza ubwo bwa bakikuyu kugirango haboneke imisanzu batanga mu ishyaka rya Jubilee iyobowe na UHURU MUIGAI KENYATTA.

Andi makuru ikinyamakuru inyangeNews na none itohoje muri iki gitondo,ravuga yuko abacuruzi ba bafite amaduka,iyo fu,barimo bayigurisha bashingiye ku bwoko.UMUKIKUYU agurisha UMUKIKUYU,UMUKAMBA akagurisha UMUKAMBA.MASAI akagurisha MASAI.

Ubushakashatsi bwakozwe mu cyumweru gishize,bwemeza ko,NASA ifite 57%,byamajwi yabazatora iryo huriro rya politike.Naho Jubilee ya Kenyatta ikaba ifite 42% byamajwi yamatora kubayobozi bakuru bigihugu.

Kuwa gatanu taliki ya 23 kamena 2017,nibwo urukiko ruzemeza yuko abazahagararira amatora ya bayobozi bakuru bigihugu,Returning Officer,bakorera kuri kontalo ya Returning Officer permanent cyangwa nyakabyizi. Ibintu bishobora kutazoroha muri aya matora,kuko byamaze kugaragara yuko intambara irimbanije mu gihugu cya Kenya.

Ikinyamakuru inyangeNews kiraburira impunzi za banyarwanda baba kandi batuye muri icyo gihugu,kuba maso,kuko bitaramenyekana niba Umwakagara azakoresha amatora,cyangwa niba azacibwa ighanga mbere yuko haba amatora mu gihugu cya Kenya.

Biramutse bitabaye uko,impunzi zishobora kuzicwa hitwaje amatora,kuko Kanini NIKEGA,n’umwana w’umwega,bashobora kuba bagiye kongera gukora genocide mu marembera yubutegetsi bwabo.Agapfa kaburiwe ni MPONGO,ubwo uwamenya ubwenge yakwihunikirira ibizamutunga mu gihe ruzaba rugeze mu mahina.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments