23rd July,2015 njyanwa mu kibaya cyo kwekerwamo,kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi,nerekwa inkozi zibibi zihaye kuza muri icyo kibaya kugirango zigihumanye bityo amayerekwa abahanuzi berekerwamo atazongera kugaragara cyangwa gusobanuka.
Nuko nerekwa umuhanuzi mukuru yoherezwa guhangana nizo nkoziz zibibi,arwana nazo arazinesha.Nerekwa bari bigabije gakondo yabakiranutsi,n’amatongo yabo,ni byabo byose kugirango ubwo bazaza muri gakondo bazasange nta cyasigaye muri gakondo yabakiranutsi kuko bashakaga ko igihugu cyose bagihindura umusaka uko niko Uwiteka avuga.
Umuhanuzi mukuru amaze kuhagera ategeka umuriro uturuka mu ijuru,maze uraza ukongora za nkozi zibibi zose ni byazo byose!Ndetse na ya myuka mibi,bari bashyize muri cya kibaya cyo kwerekerwamo,nayo arayikongora,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,senga amasengesho yo gukiranuka maze weze iki kibaya cyamaze guhumanywa n’inkozi zibibi uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kujyanwa mur’icyo kibaya,nerekwa za nkozi zibibi zongeye kwisuganya zongera kugaruka kugirango barebe ko bakongera kurwana n’umuhanuzi mukuru warushyigikiwe namasengesho yabakiranutsi.Izo nyangabirama zongera guhangana n’umuntu w’Imana,barahangana ahagana mu masaha ya ni munsi,niho umuhanuzi mukuru yongeye kubatsinda baraneshwa burundu bava muri icyo gikombe maze umuhanuzi n’umuhanuzi mukuru banesha urwo rugamba rutari rworoshye igikombe cyo kwerekerwamo cyongera kwitwa igikombe cy’Uwiteka cyo kwekeramo amabanga yo mu ijuru uko niko Uwiteka avuga.
Akimara gutsinda iyo ntambara,nerekwa ankuweho atwarwa n’umwuka nk’uko Philipo yatwawe n’umwuka kujya kwigisha no kubatiza ya nkone yo muri Ethiopia,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuhanuzi mukuru yambutse inyanja dore umwuka w’Inzika y’Inzigo uramukurikiye!
Ndasenga maze gusenga,nerekwa mbona umuhanuzi mukuru agera mu mazi magufi agera ku mavi,arabanza araturiza mur’iyo Nyanja,arangije gutuza no gutekereza,nerekwa ko,noneho agiye kwambuka kugirango abene uko ahangana nizo nkozi zibibi.
Nongera gusubizwa mu gikombe cy’Iyerekwa,mbona abanyarwanda bagambanirana,kuko cyari igihe cy’amashiraniro,leta y’umwakagara yar’icyuye igihe.Nerekwa abashumba ba matorero bagambanira intama zabo bashinzwe kurinda no gukingira ngo zitaribwa n’amasega,ahubwo bahitamo kuzigambanira no kuzicisha.
Ibigiye kuba muri gakondo yabakiranutsi,biteye agahinda!dore abahutu barashize,nta wumvikana nundi,buri wese yikanga mugenzi we,bahindutse intasi z’umwakagara kubera gutinya kugira ubwoba bwo kwicwa,ariko bararuhira ubusa kuko bizarangira bose abakoreye umwakagara nabatamukoreye azabarimbura uko niko Uwiteka avuga!
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira,riti,mwana w’umuntu,sohoka hanze,ujye ku kibuga aho bakinira umupira,ndasohoka njya kuri icyo kibuga,nerekwa inkozi zibibi zo mu bwoko bw’abagore babarozi biyita abavuga butumwa bwiza,ngo nabashumba bayoboye amatorero nyamara bashinzwe kuroga itorero ry’Uwiteka Imana.
Nerekwa bihanisha abantu ibyaha byabo nyamara bo batari bihana,nuko mbona abantu baramanjiriwe bashyirwaho iterabwoba,ngo nibatihana bararimbuka?Nuko nerekwa ko,abantu bahagurutse bajya imbere mu kibuga ngo bagiye kwihana ngo basengerwe!Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze,rirambwira riti,mwana w’umuntu senga kugirango Uwiteka amanure imbaraga asenye kandi atwike izi nkozi zibibi.
Ndasenga mbona hazamutse amazi mu itaka ryo hasi,nerekwa ayo mazi ahitana za nkozi zibibi ziyitaga abashumba maze abantu bose batangazwa n’irimbuka ryabo.Ako kanya nerekwa mpabwa umudari wa zahabu kubera igikorwa Uwiteka akoresheje umugaragu we,uko niko Uwiteka avuga.
nccleon@gmail.com