April 18, 2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu ntabwo bimeze neza,kuko umwanzi ahimbye andi mayeri yuko agiye kwitwaza ikibazo cy’Inkiko zihuza gakondo ya bakiranutsi nbindi bihugu muturanye.Nibyo koko abaturanye batwaye imbago ziruta kure cyane gakondo yanyu uko ingana,ariko se noneho iki nicyo gihe Umwakagara abonye cyo kugaruza imbaga za gakondo ya bakiranutsi?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!
Yagiye muri DR Congo inshuro zingahe?Yarajyanywe niki,ko yarafite ubushobozi bwo kuba yafata agace kose mwambuwe na babiligi,akakagarura kuri gakondo yanyu,kandi ko icyo gihe amahanga yaramushyigikiye,nubwo yitwazaga ko yakurikiye abicanyi wagirango hari uwamurushije guhitana abantu benshi dore umubare wa ONU bamurega kuba amaze kwica abarenga miliyoni [5] zabaCongoman hamwe nabanyarwanda.
None uyu munsi nibwo yibutse kugaruza gakondo yanyu mwambuwe na babiligi?Uko niko Uwiteka abaza!Aho inyuma ye,ntabwo haba hihishe byinshi biriguterwa na babiligi bamaze kubona yuko ubwami bw’uRwanda bari bazi yuko bwasenyutse burundu,ahubwo bakabona ari bwo bugarutse bushinze imizi?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!
Kuba rero mwene Rutagambwa ashaka kwitwaza izo mpamvu kugirango akomeze kuriganya ingoma yambuwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,akayigarura muri bene yo,ntabwo ijambo ry’Uhoraho ryigeze rivuga ko,mwene Rutagambwa utagira umugabane muri gakondo ko ari we uzayigarura.
Kuko iyo aza kugira umugabane,aba yaragaruje gakondo ya bakiranutsi,ahubwo yaremewe kuzabera gakondo ya bakiranutsi umutwaro uremereye kugirango abantu bamenye gushaka mu maso h’Uhoraho,kuko uburyo aremwemo,ari uburyo bw’abadayimoni ntabwo aremwemo mu buryo bwa bana b’abantu basanzwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ushaka kubimenya neza ibye,wareba Igice cya (1-3) kuri egretNews.com “Ubuhanuzi umuhanuzi Majeshi Leon yahanuriye perezida Kagame,Urwanda n’ abanyarwanda”.. Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu nkwibarize,mu myaka [23] mwene Rutagambwa amaze ku ngoma,ubu nibwo yibutse kugaruza gakondo ya bakiranutsi?
Mu gihe yararimo gutegura ibyo,umwana w’UMUSITA nawe bamubwira yuko ngo Umuhanuzi AINESHA yamaze gushyira ahabona ibyuburiganya ashaka gukorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Uburyo yamaze kugambana na bagambanyi (France)kugirango bigarurire gakondo ya bakiranutsi bayihe abatarayiruhiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.