April 8, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi Rwanda Protocol for a Rwanda Kingdom(RPRK) zahoze zitwa Rwandan Protocol to Return Kingdom nyuma yuko utandukanye nazo ubwo zendaga kuguca igihanga zahise zihindura ariko izina nubundi rikomeza kwitwa rya rindi.
Izo nkozi zikibi zifite icyicaro I Kampala muri Uganda aho zikingiwe ikibaba n’umwana w’umusita,dore rero zihawe kiraka cyo kuza kuguhiga bakarimbura ubugngo bwawe ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ari kumwe nawe kandi nta cyo zizageraho uko niko Uhoraho avuga
Dore bateguye umugambi wurupfu rwihuse nyamara ntawuhiga impingi niko muca umugani mukinyarwnda.None se niba badashobora impig bazashobora ijambo ry’Uhoraho wabaremye akaba kumenya no kubaho kandi ari we ukorera?Niko Uhoraho abaza!
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kugaruka maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’urupfu n’umwuka w’ikinyoma byose bishyizeho ishyerezo kuko iki ar’igihe cy’Uhoraho Uwiteka Imana wagambiriye kuguha ubutabera busesuye kandi abahiga ubugingo bwawe bazakorwa nisoni ndetse bazatinya guhinguka imbere ya maso yawe igihe cy’Uhoraho nigisohora uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore bakoresheje ikorana buhanga none nawe koresha ikorana buhanga kuko batarikurusha kugirango utunganye ibidatunganye kandi ugenze kwa kundi ujya ugenza ahasigaye inkozi zibibi z’abagambanyi uzindekere kuko ngiye guhana no guhemba nkurikije uko umuntu yakoze uko niko Uhoraho avuga.
Nuko rero ntuhagarikwe umutima na JEZEBEL kuko iminsi yo kubaho ku isi namaze kuyihwanya nubusa igihe asigaranye kikaba kirangiye nuko rero ntutinye kandi ntukuke umutima kuko ibyo nasezeranije abakiranutsi ntakabuza yuko ntazabura kubisohoza uko niko Uhoraho avuga.
Ndabizi benshi bararambiwe ariko bakwiye kwihanganira ijambo ryanjye kugeza igihe cyategetswe kuko bidashoboka yuko Uhoraho yakwivuguruza cyangwa ngo akore nk’umwana w’umuntu.Dore har’umudamu woherejwe kuza ku kugigigira none umwakire umumenye nurangiza uhite ugenza kwa kundi ubwo gahunda iraba irangiye.
Nakubwiye yuko ubaye FBI mugutata abagutata uzajya ubatanga kubamenya kandi ubacike kuko n jyewe Uhoraho nzajya nkumenyesha ibyabo kandi nzajya mbakuramo ubwenge maze nimuhura babure ubwenge bwo gutekereza nibamara gutandukana nawe mbasubize ubwenge maze bicuze icyatumye badakora ibyo bari bagambiriye bityo bazajya barushaho kugutinya cyane nubwo batemera yuko imbaraga z’Uhoraho zikorera muri wowe kugirango imitima yabo itabacira urubanza ahubwo bagahitamo gutuka umwuka w’Uhoraho utuma nacirwaho iteka rya burundu kuko batutse umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,aba bantu bahiga ubugingo bwawe bazemera yuko ukorera Uhoraho kuko bamaze igihe kinini biruka inyuma y’umuyaga nibamara guhebura bazakuvaho kandi bazemera yuko Uwiteka ari we Mana yawe Abraham,Issac,na Yakobo maze nyuma yibyo byose baziringira Uhoraho Imana yawe mu rwihisho ibi uzabimenya ubwo umwakagara azaba amaze kuva ku ngoma ubwo bazaza baguha ubuhamya bw’uko bahize ubugingo bwawe maze bakaguhiga bakageraho bakuvaho kuko basanze biruka inyuma y’umuyaga uko niko Uhoraho Imana yabakiranutsi avuze





