27th Jan,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka kandi niwowe wifuza nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko ibyo bifuza bidashoboka.Kandi dore uwo mwuka w’Inzika y’Inzigo uherekejwe na nuwahoze ari madamu wawe Muakndirima Murekatete uko niko Uwiteka agize.
Ubwo ako kanya mu gihe mvuye mur’iryo yerekwa kuko hari kumanywa yihanga ahangana nka saa 2:23 minite mbona za magigiri zirahamagaye kuri telephone yanjye dore numero za telephone bakoresheje +254703705068 bahamagara tel yanjye basanzwe bazi kuko nanze kuyifunga kugirango ndebe kandi menye imikorere yabo nuburyo bazajya bakomeza kumpiga.
Kumunota wa 2:26 bivuze ko hari haciyeho iminota (3) three minite nisubirira mu iyerekwa mbona noneho bahagaze kumuhanda babaririza aho ntuye nuko kugirango bizaborohere gusohoza imigambi mibisha nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo ukomeje ku kugenza ariko bararuhira ubusa kuko imigambi yabi kuva kera Uwiteka yagiye ayiburizamo
Ahagana saa 2:35 nisubirira mu iyerekwa mbona noneho haje ufite motor ya mbaye bya byenda bya motor,alimo kwerekwa agahanda naharuye njya nyuramo ubwo ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzigo ukomeje ku kugenza ariko nk’uko Uwiteka yakurahiriye yuko alinze ubugingo bwawe nk’uko alinze umurwa mukuru wa Yerusalem nta cyo uzaba ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka ari ko avuze.
Ubwo nkiva mur’iryo yerekwa mbona bongeye guhagara bakoresheje iyi numero +254722209414 ndabihorera maze ijambo ry’Uhoraho riramwibwira riti,mwana w’umuntu uhumure igihe cyizo nkozi zikibi kiregereje kandi kiri bugufi ngo bamenye yuko Uwiteka Imana yawe afite imbaraga kubarusha kandi uhereye icyo gihe bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.
Dore ikibazo cy’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ndagikemuye kandi ndakirangije burundu,kuko nicyo cyari kigukomereye wowe n’Umuhanuzi mukuru ndabona mwamaze gutunganya aho azakorera imirimo yo kulinda ibyasezeranijwe none ubwo mukiranutse kur’ibyo,nanjye ngiye gukiranuka mu byanjye kuko nd’Uwiteka iyo mvuze ndasohoza.Dore ngiye ukoresha ubwoko bwanjye mbategeke bakoherereze umugisha wawe kugirango urangize ibitararangira uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo narimvuye ku murwa mukuru w’IBABYLON nahuye na magigiri zigenda zivuga uburyo zigiye gukora ibikorwa byo guhungabanya impunzi z’abanyarwanda ariko urumva zakoreshaga ya mvugo ya gisirikare abantu bose badashobora gupfa gutahura maze kuko nari nambaye neza cyane nta bwo byari kuborohera ko bamenya kwa ari jye dore nari nzobe kandi ubusanzwe banzi ndigikara nanjye mbatega amatwi bakomeza kwivugira uburyo bamaze kumenya amakuru yabahoze ari ngabo za APR/RDF bakaba bagiye gukorana na RNC ubwo nanjye nkomeza kwitarira amakuru ndyumaho
Ubwo nkurwaho ahongaho njyanwa kwerekwa indi nkozi yikibi yitwa Kamanzi Vicent Narsis twiganye amashuri abanza akaba iwabo ari bo badutwaye umugisha uhereye mu 1978 kugeza mu w’2013 ubwo nakoraga amasengesho y’iminsi (4) ubwo nukuvuga amasaha (120) nta kurya nta kunywa maze nyarangije inka ziwabo bari barasize muri Tanzania zose bahise baziba basigara amara masa ubwo nanjye ntangira nibura koroherwa ntangira kwakira umugisha uturutse k’Uwiteka wari waratwawe nizo nkozi zikibi.
Nuko nrekwa ko mu mulima we hamezemo ibigori byiza bishishekandi bitangiye guheka cyane ko ibigori aho twari dutuye byeraga mu kwezi kwa (2) cyangwa Gashyantare cyangwa se Feb maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi zikibi zakubayeho akaramata zakomeje kukwihata cyane ngo zizimanganye ubugingo bwawe none dore Uwiteka abaciriyeho iteka kuko utazongera kubabona ukundi uko niko Uwiteka avuga.
