June 4, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imirimo yawe igiye kwiyongera uhabwe imirimo mishya nk’uko Uwiteka yabivugiye mukwanwa k’Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
None tegura kandi utunganye umuntu uzajya agufasha imirimo y’Uhoraho usanzwe ukora,kugirango umirimo wanjye utazadeha kugirango ubwoko bwanjye butazabura amakuru ajyanye no muri gakondo ya bakiranutsi nk’uko basanzwe bamenyereye kandi urusheho gushaka umutekano uhagije wibyasezeranijwe abakiranutsi kugirango umwanzi atazabisenya kuko arwanya ijambo ryanjye.
Dore Umuhanuzi mukuru ngiye kumuha radio kandi iyo radio niwowe uzayikoraho,urumva rero yuko,ushobora kuzagira imirimo wowe ubwawe udashobora kurangiza wenyine uko niko Uhoraho avuga.
Ndabizi uvunitse igihe kirekire ukora wenyine,ariko nashakaga yuko ubanza gushing imizi yo gukiranuka,ukamenya umwanzi numukunzi kuko benshi bihishe mu Ijambo ryanjye!
None ubu wamaze gukura ntabwo ukiri umwana unywa umwerera gusa,ahubwo usigaye urya nibyo kurya bikomeye birimo na magufwa.Ibyo rero bigaragaza yuko umaze gukomera mu byo kwizera.
Akaba ariyompamvu nagutindije mu butayu kugirango ubanze umenye ubwenge utazajya ukinisha abana b’abantu kuko ibyera byose ataramata.Ndabizi ko,ugira urugwiro ndetse ukagira nurukundo ariko ibyo mur’iki gihe,umwanzi nibyo anyuramo akagirira nabi ubwoko bwanjye.
Kugira bene uwo mutima ntamategeko abihana,ariko inkozi zibibi nizo nzira bakoresha bakinjirira ubwoko bwanjye butagira ubwenge ngo bugire umutima wo kugenzura buri kantu kose ahubwo bakibwira yuko ngo uvuga wese Ijambo ry’Uwiteka ngo aba ar’umuntu wanjye ariko sibyo!
Ibyo umwanzi abikora kuko batagira guhishukirwa ngo bamenye imigambi y’umwanzi kuko badashobora kuyimenya badafite iyerekwa cyangwa ngo basobanukirwe inzozi namayerekwa mbereka ahubwo bagatakaza umwanya kubitagira umumaro.Nuko rero sengera mwene so kugirango mucire inzira mukize amaboko y’umwakagara amumereye nabi uko niko Uhoraho avuga.
June 5, 2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,rambura amaso yawe maze urebe mu gihugu cyo mu butayu.Nuko ndambura amaso nditegereza mbona abadayimoni bumwakagara bari bashinzwe Inzika y’Inzigo,mbona binjizwa mu gihugu cyo mu butayu bugfiya kandi bukomeye.Maze nkiri mur’iryo yerekwa mpambwa indirimbo y’igihimbano cy’umwuka yo mururimi rw’igiswahili ivuga ngo”Kisima chema cha maji safi hakikauki hata milele,ni heli yangu nipumzike na roho yangu inatulia”.
Maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,umwuka winzika y’inzigo winjijwe mu gihugu cyo mu butayu kubera kurwanya Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Dore uwahoze ari umufasha wawe hamwe na leta y’umwakagara binjijwe mu butayu bugufiya aho bagiye kurisha ibyatsi nk’uko Umwami Nebukadinezar yajyanywe mu shyamba akarisha nkinyamaswa ibihe [7] kugeza igihe yamenyeye yuko Uwiteka ari we Mana ya Israel.
None ubwoko bw’Abatutsi bingoma ya FPR,bajywe mu butayu bugufiya aho bagiye kwigishwa uburyo Uhoraho ari we Mana ya bakiranutsi.Dore azabakubira 7×70 Uhoraho azahorera amaraso yamenetse ari nta mpamvu barangiza bakayahindura igicuruzwa numuhanda wo kugenderaho.Dore amaraso y’ubwoko bwanjye yabagize ibyamamare bahinduka intwari zo gukiranirwa barangije bihindura abakiranutsi bavuga ko Uwiteka ariwe wabagiriye neza.Nibyo narabihoreye kugirango ndebe ko baganya urusaku no kurira gukomeye ubwo bari mu mahanga barahunze ariko bamaze kubona igihugu bakomeza gukiranirwa uribuka ko nagutumye ngo ujye kubabwira bashyireho umunsi umwe wo kunshima yuko nabagiriye neza ariko banga ku kumvira.
Uwo munsi wari guhidnura byinshi mu mateka ya gakondo yabakiranutsi,ariko baranze kuko batigize bumva yuko igihugu bakibonye kubwimbaraga z’Uwiteka ahubwo birataga uburyo barwanye nuburyo bamennye amaraso y’ubwoko bwanjye.Nuko rero ubwo batangiranye ikinyoma bagasozanya agasuzuguro bivuga ibigwi yuko Uwiteka adashobora nyose,nanjye nzabereka yuko bataragera aho Uhoraho atageza ukuboko uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe uti,Uhoraho aravuze ngo,umushakire umukozi wo kumukorera umurimo wo gukiranuka kuko Umuhanuzi imilimo yamaze kumubana myinshi kuko yabaye umwizerwa agendana n’Uwiteka mu nzira ze zose z’ubutayu yanyuzemo ntiyigeze yitotombera gukorwa nisoni ahubwo yahoraga afite ibyiringiro yuko umunsi umwe Uwiteka azamugirira neza.
None azamuwe muyindi ntera kandi ahawe iyindi milimo ikomeye none umubwire uti,umushakire umukozi maze mwihere umulimo wo kunkorera kandi umubwire ko nzajya muhemba igihumbi 1000 kumunsi kandi nzamwishyurira inzu ndetse nzajya muha ibimutunga kugirango abashe ku nkorera umurimo wanjye neza atazawureka ukadeha kubera guhabwa igihembo kidahagije uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umuhanuzi uba kumugabane w’IBURAYI mu gihugu cy’Ububiligi yahanuye ibitabo [3] arangije arekereho kubera kutumvira Uwiteka Imana yo mu Ijuru akorera kandi akaba ari nayo yamuhaye impano ariko kubera ubwoba no kwizera guke byatumye impano ye igenda irangira kandi yarangiye mu gihe gito cyane none dore arimo kwifuza kongera gusubizwa impano ye akongera gukora umulimo yahamagariwe gukora.
Nuko rero mubwire uti yewe mwana w’umuntu we!Uzageza gutinya abisi?Ese ntuziko yuko Uwiteka Imana yawe ari we wakuremye kandi akaugiraho umugambi mwiza wo gukiranuka?None niki cyatumye ureka kwiringira Uhoraho ahubwo ukiringira abana b’abantu?Uko niko Uwiteka abaza!
Dore nari naramuhamagaye kugirango ankorere kandi nabahuje kugirango mukore umulimo wanjye ariko yananiwe kwizera,kandi afata ubutunzi bw’Isi akabuha agaciro kurutisha umulimo wanjye ikindi ngo atinya umwakagara kurusha uko atinya Uhoraho,mbese muzagira kwizera ryari?Ese ntimuzi yuko isi nibiyirimo byose ar’ibyange arijye wabiremye?Uko niko Uwiteka abaza!
Nyamara dore ibihe biraje kandi birasohoye ubwo isi igiye kuremerera abadafite kwizera Uwiteka Imana ya Israel,Hagiye kubaho ibihe birushya kandi bikomeye ndetse biremereye cyane,abazabasha guhangana nibyo bihe,na bantu bafite kwizera mu mitima yabo kandi bibara bahaze amagara yabo kuko bamenye neza Uwiteka Imana biringiye bakemera guheba ubugingo bwabo.Nyamara ijambo rivuga ko abazakunda ubugingo bwabo bazabubura,ariko abazatanga ubugingo bwabo kuba inshungu bakazabukiza uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho maze ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yaciye imizi y’ubugambanyi none byarushejeho gukora cyane bafashe icyemezo cyo gukoresha barushimusi kugirango bakore ibisabwa byose uko bashoboye ariko babone uwo Muhanuzi maze acibwe igihanga kubera kuburizamo imigambi yubugizi bwa nabi bakomeje gukorera ubwami bw’uRwanda na rubanda rw’Umwami.
Nuko rero mwana w’umuntu,wiyubakire hejuru yurutarutaru maze wiyimbake amababa y’Ijuru n’Isi kugirango wibonere uburyo bwo kuguruka ukize ubugingo bwawe uko niko Uwiteka akuburiye.
Nuko ndagenda njya mu isoko ry’imburamumaro ngurayo amababa kuko ariho akorerwa maze nimura ibirindiro nigira kwibera hejuru y’ikiraro niyubakirayo icyari kidahenze cyane maze mbona uburyo bwo kwiyambika amababa yo kwigurukira kugirango mbise umwakagara na bakagara,hamwe na bakagara kazi kugirango babone uko bikomereza gahunda yabo ntawubavangira kuko umurimo ukomeye warumaze kurangira.Maze ndabwirwa ngo,dore ntabwo umwakagara azigera azika intege kuko nubundi azakomeza ubugambanyi bwe,azakomeza gushaka undi uzasimbura Igikomangoma Gakwaya Jean Marie maze barebe ko babona amakuru ajyanye nimikorere y’ibwami ibyo barimo bakora na gahunda zose zirimo gutegurwa kugirango nabo babone uko bitegurira urugamba rwabo rwamaze kugera mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Mbere yo guhiga Umwami babanje guhiga wowe kuko ari wowe ubabereye inzitizi,nuko rero tunganya ibisigaye bidatunganye maze Uhoraho agire aho akwitumira ujye kumuzanira umuriro wifatizo wo kwakisha igihuru gishya ntigikongoke hakiri kare igihu kitaraza kivanze numuyaga bitazazimya umuriro wanjye wifatizo ry’umulimo wanjye uko niko Uhoraho avuga.
Mwana w’umuntu,banza wandike ubutumwa nguha ariko wirinde kubushyira ahagaragara kuko urutindo mwajyaga mwambukiraho rwamaze gusenyuka kandi abasannyi burutindo bakaba bataraboneka nta mpamvu rero yo kwirushya n kwigora ujya gutangaza ibisabwa nijambo kandi inzira zamaze kubyara amahari.Ahubwo fata rwa rufunguzo urwerekeze mu gihori hori cy’Ijuru kugirango Uhoraho aburizemo imigambi ya Rumanzi umupolice ukomeye cyane ushinzwe guhiga ubugingo bwawe kugirango Uhoraho amukorereho imirimo itangaje maze azamenye yuko mu Ijuru har’Imana uko niko Uhoraho avuga.
Dore Rumanzi yigeze kugushyira mu nzu y’imbohe akuziza ubusa kubera kwanga ukuri,agufunga iminsi [3] muri 2007,none igihe cye cyo gucirwa urubanza rw’ibyo yagukoreye kiregereje kugirango amenye yuko mu Ijuru har’Imana ijya ica imanza zitabera ikarenganura abarushye nabarenganijwe nabari bashinzwe kubarenganura ibyo bigiye kubaho vuba kandi ntabwo bizatinda sicyera ahubwo nivuba kuko agiye kwikanira amagara ye akicuza icyatumye avuka akitwa ukomeye mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,dore nzasenya imfatiro zose z’abakagara kuko birase amaboko ahambaye,ayo nayo nzayaca basigarane ibinifu nibwo bazamenya yuko Umuhanuzi yarabarimo kandi ko,mu Ijuru har’Imana ikiranuka y’Abraham,Issac,Yakobo,na Majeshi Leon uko niko Uhoraho avuga.
Dore Rumanzi nzamukuramo aho bamuciye imanzi nzazimwambura zose mukureho ubumanzi bukomoka mu ngoro y’ubugambanyi,kugirango nzamuhindure icyomanzi,cyomangana kitagira icyerekezo cyaho cyerekera kimeze nkibicu bitagira amazi aho niho azavuga ngo,‹burya koko Uwiteka niwe Mwami waremye Ijuru n’Isi kandi niwe ntwarane yibibaho mu isi byose akaba akwiye guhabwa icyubahiro iteka niteka ryose niko Uwiteka avuga›
Dore amaraso ya mennye arimo ararira asaba Uhoraho kuyarenganura igihe cyose ya yoboye umujyi wa Kigali ntawundi murim yakoze usibye kunywa amaraso yabakiranutsi ariko akatari kera araza kuyaruka kuko yanyuye ubugingo bwa bantu kandi bukaba butaribwa cyangwa ngo bunyobwe ahubwo bukaba bubereyeho guhimbaza Uwiteka wenyine niko Uwiteka avuga.
Rumanzi nzamurumanza arumange ubwo abandi bazaba bizihiwe barimo kunywa amazi mukibumbiro cy’inka zabo boroye,hazaba ari kumanywa yihangu,nzamunyuza munsi y’urugo kugirango atamenya ikiruri imbere azitabaza abakomeye nta numwe uzamwitaho,azifuza abo yagiriye nabi kugirango bamugirire neza mu gihe zaba afashwe mu ngoto icyo gihe ntazibuka ukundi ibyishimo amaranye ibihe byinshi ahubwo azicuza icyatumye avuka akaba kw’isi yabazima niko Uhoraho abitegetse.
Azikanira umubabaro,aruke agahinda,umwimerere wibyaha niwo uzamutwarira,azicuza ubutababarirwa,igihe cyo kubabarirwa amaraso yabo yishe azamugota amubuze kugirirwa imbabazi kuko azaba asaba ubutabera imbere y’Uwiteka Imana nyiringabo.Mbese ninde uzamukiza amaboko y’Uwiteka Imana ko biteye ubwoba cyane gusumirwa namaboko y’Uhoraho Imana yabakiranutsi?
Azazerereza ubugingo bwe mu isoko ry’imburamumaro ashaka uwabugura nyamara nta numwe uzabugura kuko buzaba bwarataye agaciro ku isoko mpuza migabane ry’uburuzi bw’ubugingo.Namara kubura uwabugura ndetse nta ningwate bamutangaho kugirango abe incungu y’ubuigingo bwe,icyo gihe nyiri bihe byose azahita yisubiranira ubugingo bwe kuko uwabuhawe yabuburiye umumaro icyo azasezera ku isi yakoreye ihemba kurimbuka nyuma y’umunezero wigihe gito maze ahembwe kurimbuka yigire iwabo wa twese yisangire basekuru bahwanije gukiranirwa aho azategerereza kuzasomerwa urubanza dore ko yamaze gucirwaho iteka ryose na butabera bw’ibihe byose niko Uhoraho abitegetse.
Nuko nivira mu iyerekwa ryahindutse ubuzima bwanjye bwose rikaba umugabane nagabanye kwa data wo Ijuru,ubwo abandi babitangira impiya jyeweho nabiherewe Ubuntu kugirango abanyabuntu bahabwe ku buntu kandi bagirirwe Ubuntu.Mva mur’iryo ntabonye umwanzuro wa Rumanzi wakunze imanzi z’isi zimusiga murwobo rw’amazi atagira ubumanzi.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira ,mwana w’umuntu,andika dossier ⁿ°009/05/06/16 ihingutse imbere y’ubutabera bw’Uhoraho inteko yo mu Ijuru iciye urubanza rwo mur’icyo gihugu cya BERARUSI maze batsindwa nurubanza kandi umuvugizi wabakiranutsi ntiyigeze yaka ’ijambo yicecekeye kuko umushinja cyaha mukuru(Mwuka wera) yashyize ahagaragara ibyaha ushinjwa aregwa basanga birenze urugero kandi byagaragaye ko ar’ibyaha byindenga kamere bidasanzwe ku buryo byateye ipfunwe umuvugizi mukuru wa bakiranutsi kubavuganira bitewe ni uko izina ry’uwo muvugizi wabakiranutsi bataryemera ndetse bataryizera ku buryo yababera umuvugizi murubanza nshinjwabyaha akaba yabunganira bityo bakaba babasha kujurira maze mbona batsinzwe nurubanza gutyo hafatwa umwanzuro wo kohereza Malaika Michael kujya guhagararira abamalaika bashinzwe guteza ibyago mu isi mu bihugu birwanya Uwiteka Imana yaremye Ijuru nIsi Malaika Michael abategeka gufata inkota bagahagarara iburasira zuba,iburengerazuba,amajy’Epfo na majyaruguru kugirango hataza kugira ubacika adasomye kugacuma kuzuye umujinya w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse.
Nongera kubona muri gakondo ya bakiranutsi bubaka utuzu two gusengeramo ibigirwamana(Umwakagara)kuko utuzi twimandwa bari barubatse hamanutse umuriro uturutse mu Ijuru maze uradutwika twose turashya maze bahita bimura ibirindiro babijyana ahandi hantu hihishe ariko hafi y’umuhanda abo bazajya bahumanya abahise nabagenzi kugirango babone ibitambo byo gutambira baar.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirongera rirambwira riti,mwana w’umuntu,hamagara Uhoraho maze umusabe asenye izo mbaraga nshya abakabagara kazi bungutse kugirango abulizemo imigambi yabo mibisha uko niko Uhoraho avuga.
Iajmbo rirakomeza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igikmangoma cy’Umwami w’uRwanda Gakwaya Jean Marie yandikiwe na bantu bakorana umurimo wo kugambanira ubwami bw’uRwanda bamubwira ko yagize nabi ku kwandikira agusaba kuvuguruza inkuru kandi azi neza yuko bidashoboka ahubwo bikaba byaragaragaye yuko ibyo wa mwanditseho byabaye impamo none ubu ari mu mazi abira niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kuvugana nanjye cyane ku buryo bukomeye maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakagara na bakagara-kazi bazangara kuko batumye abanyagakondorero bangara bagakurwa muri gakondo yabo bashwiragira amahanga yose agize impanze enye[4] z’isi kubera yuko gakondo yigaruriwe ni nkozi zibibi none Uwiteka yanzuye umwanzuro wo gukubira izo nkozi zibibi 7×70 kugirango basarure umuruho babibye kuko byanditswe ngo umuntu azasarura icyo yabibye icyo gihe bazashaka kwihana batagishoboka kandi bazasaba abo bimye bazifuza ibyo batikozaga babonaga bitabakwiye ahubwo bo ko bagenewe ineza naho abandi bagacirwaho iteka.
Icyo nikigera doreko kigeze kumuryango kandi gisohoye,bazangara bajyanwe mugahinga guhiga agahinda bahinze ariko ntabwo bazeza cyangwa ngo basarure kuko bahinze ahadahingwa kukarubanda ahaterwa imbuto zinyunyuzwa nurutare zikananirwa kwera imbuto nzinza ahubwo zikarumba nibwo bazavuga ngo‹burya koko Umuhanuzi yaraturimo›ariko twice amatwi twanga kumva kuko twari tugifite amaboko twibwira yuko ibyahanuwe bidashoboka kuko tutabashaga kubona cyangwa kureba aho ibyago byaturuka ngo bidukure ku ngoma niko Uwiteka avuga.
June 6, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe rirasohoye kandi ndabona ritanga ikizere yuko igicu kigiye gutanga imvura kuko igcu cyamaze guhinduka ikijuju igihu kikaba gisa nikirimo gutambatamba none jyenda ugure umutaka imvura igiye kugwa utaza kunyagirwa kuko benshi mur’iki gihe badafite umutaka w’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Nuko ndahaguruka mfata urugendo nerekeza mu isoko ry’imburamumaro nigurira umutaka wo kwitwikira kuko nabonaga imvura ikubye nyuma y’igihe kirekire nk’uko Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe yabihanuye.
Maze kwigurira uwo mutaka mu isoko ry’imburamumaro mbona byiringiro aturutse iburasira zuba nyuma ya mezi [6] dutandukanye akrekeza mu ivuga butumwa aho Uwiteka yaramutumye kujya kuburira abiburasira zuba yuko Uhoraho yavuzeko igihe kimwe,mu mwaka umwe imvura izagwa.
Amaze gukwirakwiza iyo mpumuro nziza yo gukiranuka Uwiteka amutegeka ku garuka gusura Umuhanuzi Mukuru aho yamusize mu gihe yarali mu butayu bugufiya araza asanga yavuye mu butayu yagiriwe umugisha abukurwamo busigaramo Umuhanuzi nawe yasigaye arimo atunganya Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe kugirango amusige byiringiro na kwizera basigarane nawe atazasigara mu butayu wenyine.
Nuko mbona asigaye ku nkengero z’ubutayu bukomeye kandi bugufiya arangije ahabwa ubutumwa (special mission) bwihariye kujya gutabara ubwoko bw’Uhoraho bwatataniye mu isi ya bazima.Kujya kubuhumuriza no kububwira yuko igihe cy’Uhoraho yavuze kubwoko bw’Uwiteka gisohoye kigeze kumuryango w’Ijuru bagiye kurikingura kugirango buri wese yibonere Ijuru rikinguka nyuma ya yubile (Jublee) hatangajwe ko bazajyanwa bunyago mu gihugu cy’IBABYLON.
None dore yubile yararangiye ndetse hiongera nindi minsi y’ingiramumaro kumunyabwenge ubwo Uhoraho yararimo ategura gakondo kugirango ubwoko bw’Uhoraho buzabone aho buruhukira mu mahoro nyuma y’ibihe byinshi bwarabuze amahoro.Nuko ndi mu mwuka numva havugijwe ikondera Ihembe) ry’Uhoraho yuko Uwiteka atanze gakondo kandi ayitanganye nabayituye kubera gukiranirwa k’Umwami waho wagaragaje gukiranirwa bikomeye ndetse akigisha n’abanyagakondorero kudakorera Uhoraho ngo kuko adashobora byose!
Ayiiiiiii Numva ndatangaye kandi ngize umubabaro mwinshi cyane uburyo ubwoko bw’Uhoraho bwemeye kuyoba kandi Uwiteka yarabuhaye Umuhanuzi wo kubuyobora kugirango butazayoba bukazarimbuka.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,wibabara kuko banze kwiringira ijambo ry’Uhoraho ryahanuwe na bahanuzi b’Uhoraho,ahubwo biringira ijambo ry’umwana w’umuntu,ngo azabaha ubutunzi bukomeye kuko we arumunyembaraga mbona atangiye kubaha inka zitwa girinka (abadayimoni) za mashashi zitagiraho urwuli rwo kurishirizamo ntizigire ikibumbiro zinyweramo amazi igihe cyo gushoka kigeze mbona ndetse ntizigira nurwo rwuli zirishirizamo ubwatsi ahubwo ahubwo mbona ko yabahaye umuruho ngo bahugire kuri uwo muruho nawe abe yikorera ibyo agomba gukora mu gihe bzaba barangaye bazajya gukanguka yamaze gutunganya gahunda ze zose yise ‹GAHUNDA YA GIRINKA›zimaze gutungana,ariko nubwo byari bimeze gutyo,mbona na za nka nazo zoherejwe mu gihugu cy’ubwatsi bugufiya kugirango nazo zigishwe kubaha Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bahawe intonorano zabadayimoni zitwa (girinka) inka ziterekerejwe kugirango bazajye bemera imigambi ye yose umwakagara azajya ababwira,izo ntonorano zari izo kubacamo ibice kugirango batazigera bumvikana nyamara yabahumye amaso nabo bemera guhuma.Nigute umuntu yaguha inka zitagira urwuli?Ntizigire aho iriba ryo kunyweraho amazi none se izo nka ziteye zite zitagira inyota?Niko Uwiteka abaza!
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore icyegera cy’Umwami w’uRwanda Jean Marie Gakwaya arimo kwitotomba cyane avuga ko wamusize urubwa none yabwiye Nyir’uRwanda yuko ngo agiye gushaka AVOVAT akakurega nyamara ibyo avuga byose nibinyoma ahubwo arimo kurangaza nyir’uRwanda no kwihagararaho kugirango bitagaragara ko ibyo wahanuye ar’ukuri,none fata inzira wigendera wigire hahandi Uhoraho yakweretse wimarireyo iminsi kuko umwanzi arimo ku kugenza.
Ahongaho niho Uhoraho azakubwira ibizakurikiraho kuko bahamagaje isi yose ngo ihige ubugingo bwawe,kandi uhumure ntutinye ndetse ntugire ubwoba kuko bazashaka AVOCAT hanyuma nawe Uwiteka akaba yaraguheya abavocat [2] umushinja cyaha mukuru wabakiranutsi hamwe n’umuvugizi mukuru akaba n’Umwami wabakiranutsi abo bazakuburanira kuko Umuhanuzi ntabwo agira umupaka kuko arakanwa k’Uhoraho kandi akaba hejuru y’ibintu byose nubwo badashaka kubyemera ibyo nta kibazo babyizere cyangwa babireke kuko inyungu nizabo babyizera batabyizera icyangombwa ni uko warangize umurimo wawe wo kubaburira ibizakurikiraho bazamenya yuko Umuhanuzi yarabarimo uko niko Uwiteka avuga.
June 7, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo werekeje mu butayu ntaho uzongera guhurira nawo,ndetse n’umwuka w’ikinyoma warumaze igihe ukwihishe,igihe cyawo kirarangiye ntaho muzongera guhurira ukundi.
Mwana w’umuntu nk’uko nakubwiye yuko inzira zerekeza mu butayu zafunzwe uko niko biri,ntabwo uzongera gusubira mubutayu ukundi kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe,yamaze kubishyiraho iherezo kuko agaragaje kumvira no kwihangana igihe cyose washyizwe mu igeragezwa ngo Uwiteka arebe yuko ushobora kwihanganira ibikugerageza kugirango nibirangiza azagukoreshe ibikomeye kuko azaba amaze guhamya kwizera kwawe no kumvira kwawe uko niko Uhoraho avuga.
Dore Uwiteka arekuye umugisha wawe uraje kandi uwo singombwa kuwusengera kuko wamaze gushyirwaho ikimenyetso n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi. Humura ibigeragezo Uhoraho abishyize kure yawe,kandi ntibizongera ku kugira uruhare cyangwa umugabane kuko umugabane wawe nuwo wagabanye mu Ijuru bityo rero umwuka w’uburiganya nubugizi bwa nabi ntuzongera ku kugeraho ukundi kuko ugiye kwinjira mu masezerano yawe uko niko Uhoraho avuga.Nuko mfata inzira nigira mubuvumo aho nsanzwe nigira kwiherera n’uhoraho Uwiteka Imana yanjye maze marayo iminsi mpabwa ubutumwa bwabatuye isi ariko cyane ubwoko bw’Uwiteka uko Uhoraho agiye kubabera igisubizo akabatabara kuko ibintu bitoroshye umwanzi akaba yarahagurukiye ubwoko bw’Uhoraho ndetse akaba arakajwe cyane nubuhanuzi bukomeje kwisukiranya umusubirizo Uwiteka aburira ubwoko bwe kuko benshi bamaze kwizera ijambo ry’uwiteka nubwo batabigarariza isi kubera gutinya kwitwa abagishwa b’Umuhanuzi ariko bufasha benshi ndetse bwabakuye mu icuraburindi aho bari bigunze batazi igihugu kirwana nikindi none ubu barahumutse kandi bakomeje gusobanukirwa ijambo ry’uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Mwana w’ubwoko bw’Uhoraho bwahangayitse cyane bwibwira yuko har’ikibi cyakubayeho,humuriza ubwoko bw’Uwiteka ububwire yuko uramahoro kandi Uhoraho akomeje kurinda ubugingo bwawe kuko bidashoboka yuko isi yarusha imbaraga Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
June 8, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze njyanwa mu iyerekwa cyangwa mu mwuka uko benshi bakunze kubyita maze mpabwa indirimbo yo mu gitabo cyo gushimisha ya [16] Aba Yesi bishimira izina rye ryiza ribamara imibabaro rikabatinyura.
Nuko nzamuka ndrimba icyo gihimbano cy’umwuka maze ngera kumurambararo w’inkozi zibi zirimo zimanuka zerekeza mu nzira yo gukiranirwa zabuze uwo zahigaga umwe mu bakora umurimo w’ubuhanuzi maze ndabwirwa ngo,dore ngizo za magigiri umwe mbona afite ipeti rya CPT.Naho mugenzi we wari yambaye civilian ndabwirwa ngo,uwo niwe warurimo guhiga Umuhanuzi niyompamvu yambaye civilian kugirango ajijishe abantu ntibamenye uwari we.Akaba yarafite ipeti rya LT.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore bohereje ba Ofisiye kuko bizera ko bashobora kugira icyo bakora kigaragara ariko rero barashinga umuhunda ku kirenge kuko uwo bashaka badashobora kumubona ngo ni uko bohereje Officer ahubwo bazarushaho cyane gutakara kuko nta muntu wahangana n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Umuhanuzi s’itungo rigufi bapfa guhiga gutyo,kuko bashobora no ku kurebesha amaso nyamara ntibagire icyo bagukoraho Uwiteka akabambura ubwenge n’ubumenyi ukabanyura mu maso bakureba cyangwa Uhoraho akaba yabaguterereza ubaca igihanga ubugingo bwabo bukarangira ntiwibwire yuko witwaza inkota y’ubusa cyangwa iryo koranabuhanga rindi ukoresha mu gihe cy’umwijima.
Amaze kunyuraho nikomereza imirimo yanjye yubukori kori nari ndimo kwikorera.Ndangije gukora utwo dukoridukori ndatambika nkomeza kwiririmbira iyo ndirimbo inezeza abakiranutsi ndagenda ngeze imbere gato nsanga mbona intabwa y’umutambyi yasigaye Iyerusalem irimo gukinisha umutavu wa umaze igihe uvutse ubwo ababaye mu nka barumva iyi mvugo.
Nuko ndamwegera ngo nitegereze mbona numutavu umaze ukwezi uvutse,ako kanya nigizayo iyo ntabwa y’Umulewi kugirango nitegereze uwo mutavu neza ngo mare kwitegereza ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,no no no no utaza gukorera umulimo aho wagambiriye gukorera kuko uribuhe umwanzi urwaho rumufasha kohereza utudayimoni twutwana tuzakuzengereza.
None komeza gahunda wari wateguye kugirango ikwerekeze mu nzira zo gukiranuka zirinda ubugingo bwawe, kuko umwanzi amaze igihe yaraburaniwe kubera wakoresheje ikoranabuhanga nkiryo akoresha nuko rero uramenye banza ukemure utwo tubazo abakiranutsi igihe icyari cyo cyose barahabwa ibyabateguriwe ariko babihabwa ufite umutekano uhagije ese byamara iki?Gutaga ibyo kurya by’umunsi umwe?Niko Uhoraho akubaza!
Umwuka w’Imana amaze kumburira mpita mpindura gahunda nari nafashe nkomeza urugendo kuko rwali rugali ndikomereza nemera kuvunika aho kunyura inzira ngufi zamaze abana b’Abatwa.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hagiye kwaduka abahanuzi bibinyoma bashaka kwigana guhanura nk’uko uhanura,kandi abo bagiye gukomoka mu gihugu cya Nigeria nabo bazakora imbuga zo kuzajya berekana ubuhanuzi bwabo bavuga yuko batumwe n’Uwiteka Imana ikiranuka ariko ntabwo ar’Uwiteka azaba abatumye kuko ntagahunda afianye nabo ahubwo umwanzi yabonye umulimo w’Uhoraho ukora mwiza kandi yitegereza uko uwo murimo ufitiye umumaro ubwoko bw’Uhoraho none arashaka kubavangira.
Burira bene so bazajya basoma ubuhanuzi ku mbuga cyangwa nkoranyambuga bazajye bitonda kuko umwanzi agiye kubavangira kugirango batakaze icyerekezo cy’ubugingo maze bavangirwe na mahanuzi menshi babure epfo na ruguru maze umwanzi abone uko abafata mpiri ndetse no muri gakondo ya bakiranutsi barimo kwigana uburyo uhanura ngo bajye bakwigana ariko icyabananiye nukwandika ubuhanuzi babuze ururimi rw’ubuhanuzi bakoresha nyamara dore bafite ibyanditswe mu ntoki zabo ariko bananirwa kumenya imvugo y’ubuhanuzi kuko bidaturutse k’Uwiteka.
Ikindi bafite ubwoba bwo kwandika ngo nyandiko zabo bazishyire ahagaragara kuko batinya ko zizasesengurwa na bantu bamaze igihe kinini basoma ubuhanuzi bityo bikazabagora cyane kugirango ibyo bahanuye byemerwe yuko byaturutse k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka ababuriye.
abanyaNigiria basoma ubuhanuzi Uwiteka yaguhaye cyane buri mururimi rw’icyongereza kandi bo ntabwoba bagira cyangwa ngo babanze gutekereza mbere yuko bagira icyo bakora «SECOND THOUGHT»ahubwo bo bumva amakuru ajyanye n’isi yose maze bakabona icyerekezo cyo gushakisha cyangwa gusesengura ibizabaho bishingiye kubiriho maze bakabihimbamo ubuhanuzi batitaye ko bizabaho cyangwa bitazabaho kuko ubuzima bw’isi buhinduka buri munsi,kumunota ndetse no kwisegonda.





