Home News Inganda zikora imyenda ya bana bato bagiye kuvuka,zagiranye inama n’inkozi zibibi uburyo...

Inganda zikora imyenda ya bana bato bagiye kuvuka,zagiranye inama n’inkozi zibibi uburyo bahumanya imyenda yabo kugirango bazakorere satani!!!Hosea 4:6

0

May 22, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo za magigiri zagiye kunshakira ahantu ntatuye kandi ntigeze nahagera ngo barakurikira ikirere cy’ikiranabuhanga ngo barebe ko babona igihanga cyanjye.Mbona amayira yose yatezwe wagirango barahiga umuterroriste nuko menya yuko umulimo nkora woroheye amaso ya banaa b’Abantu bisomera ubutumwa bagezwaho ariko menya yuko abagaragu b’Uhoraho(Ahabanuzi)bafite akaga gakomeye kuko badafite aho bakorera umurimo w’Uwiteka kuzageza igihe cyategeswe cy’umwakagara gisohoye uko niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona uburyo bahimbyehimbye inyandiko zikinyoma zindega kugirango nimara gufatwa bahite banciraho iteka.Maze umwuka w’Uwiteka arambaza ati,ninde waroze abana b’Abantu?Kuki bemera yuko Satani yashobora kulinda abamwemera hanyuma Uwiteka Imana waremye ijuru n’isi ntabe yashobora kulinda abagaragu be?Uko niko Uhoraho abaza!

Nuko nkiri mur’iryo yerekwa mbona njyanywe munsi y’ikibaya kibarizwa munsi ya gakondo ya bakiranutsi,maze mbona uburyo umwaka utaha wa [2017] abanyagakondorero bazaba bibereye mu buhungiro ubwo igihugu kizaba kiri mukaga gakomeye cyane ku buryo abazaba barahunze bazaba bafite umutekano kuruta abari muri gakondo kuko amayira yamaze gufungwa kandi hakaba nta byiringiro bihari byuko azafunguka vuba uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu mwaka wa 2018,nibwo za cooperative(s) zo muri gakondo zizongera kuzahura agatwe kuko zigiye gusenywa n’intambara abazaba bavuga urulimi rw’ikicyongereza bazagira amahirwe kurusha abazaba bavuga  igifaransa kuko imfanyo nyinshi zizaturuka mu bihugu bivuga urulimi rw’icyongereza(English) niko Uhoraho agize.

Mwana w’umuntu,dore leta y’umwakagara yahimbye ikinyoma yuko ngo urumusirikare iyo turufu barimo kugenderaho kuko babuze ikindi cyaha bakurega kuko itangaza makuru ukora nta cyaha rifite ikindi rikaba ryemewe namategeko,umulimo wo guhanura Babura uko bawukurega kuko ubusanzwe babyita amaranga mutima mu mvugo ya politike idashaka kumva icyo Uwiteka avuga no kugumura abantu ushingiye kumyemerere ariko kandi barasa nabashinga umuhunda ku kirenge bibwira yuko byaborohera uko niko Uwiteka avuga.

Nk’uko ubuhanuzi bwavuze kuwa 09/09/2013 ko Uwiteka agiye gusenya amazu yubatswe kubera imbeho(ubukonje) cyangwa ubushyuhe ndetse nizubakishijwe amahembe yigiciro cyinshi,ibyo byose Uhoraho agiye kubisenya bihinduke umuyonga kugirango abishingikirije ku byisi babone yuko isi ishirana nibyayo uko niko Uhoraho avuga.

Mwana w’umuntu,umwanzi akomeje guhagarika umutima kubera uhishura imigambi ye yose ikomeye cyane ukayishyira ahagaragara igahita iburizwamo kuko iba yamaze kumenyekana,dore umugambi w’ubugizi bwa nabi bashakaga gukorera Nyir’uRwanda wamaze kujya ahagaragara none nabo ubwabo bacitse ururondogoro kuko bitakibaye kubera byamaze kumenyekana.

Umugambi wo gushimuta Gen.Nyamwasa dore Uhoraho awuburijemo awushyira ahagaragara none nawo bamaze kubona ko wamenyekanye niyompamvu umujinya warushijeho kwiyongera bakarushaho kuguhiga cyane erega mwana w’umuntu,uyu mulimo wogushyira satani ku karubanda nimigambi ye yose ntabwo woroshe abantu benshi birirwa babeshya ngo nabahanuzi ariko nyamara uwabaha umulimo ukorera Uhoraho kandi barawemera ko ukorera Uwiteka,ntabwo bawemera kuko badashobora kwihanganira ingaruka zawo uko niko Uhoraho avuga.

Birirwa bandika hirya no hino ndetse no maradio na televisiyo usanga biyita abahanuzi ariko uwabaha page imwe gusa yubuhanuzi ngo bayitangaze ntabwo bashobora ku byemera aho rero niho ubunera abahanuzi bibinyoma bakunda guhanura amahoro kandi ari ntayo ahubwo ngo baba bashaka kumenyekana bakoresheje umwuka w’ikinyoma nuburiganya bitwaje izina ry’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero ntugire ubwoba cyangwa ngo uhagarike umutima kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yawe ukorera itazemera yuko washyirwa mu maboko y’umwanzi kugirango ukomeze ukorere Uhoraho utegure inzira yo gukiranuka kugirango ubwoko bw’Uhoraho bukurwe mu bujiji ahubwo bushyirwe mu mucyo maze babone Imana kugirango bayikorere batidoga doga maze Uwiteka ahabwe icyubahiro uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wohererejwe impano ariko ije iherekejwe ningabo zabadayimoni kugirango nujya gufata iyo mpano bagute muri yombi,ariko wowe ntutinye kandi ntugire ubwabo ahubwo ukre kwakundi ujya ugenza uko niko Uhoraho abitegetse!

Njyanwa ku Nyanja iri majaruguru y’uburasira zuba bw’Africa mbona inkoko ziba mu mazi zije ku hakurya zivuye mu Nyanja zije gutoragura ndets zishobore kudondagura abaje kuroba amafi,maze ndazifata mbona nabandi bantu bafata ebyeri maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore izo nkoko (abazimu) bashinzwe guhagarika umugisha wawe none ubwo uzifashe umugisha urarekuwe niko Uhoraho ategetse.

Nerekwa idini ryitwa Ebeneza rikorera mu murwa rwagati w’Iyerusalem maze mbona iryo dini ko rifite abahasengera bagendana nabagezweho baturutse mu gihugu cy;Unurundi bo bwoko bw’Abatutsi bavanze nabahutu bavukiye murwagasabo maze ndabwirwa ngo iryo dini rigiye gusenyeka kubera ubwibona no kutagira Imana rikaba rigiye guhinduka amateka gusa gusa uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umukobwa wabaye umudamu witwa Editha wigeze kugutuka ngo urasa nutagira Imana kuko wanze kumushaka ubwo hari mu mwaka wa 2004/5 yasengeraga kwa Pastor Liliyoza Tai dore Uhoraho amanuye ibihano byo kumuhana kuko yatutse umugaragu w’Uhoraho niko Uwiteka avuze.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwakagara nigisirikare cye noneho bagiye gusarishwa nubuhanuzi,kuko ubwoba nibwose bashyize za magigiri haba hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu muri gakondo yabakiranutsi,ibintu bimeze nabi cyane kuko za rwasiri zashyizwe aho abantu bafatira amamodoka  na za train kugirango abahigwa bose bafatirwe icyarimwe maze umwakagara arusheho kugaragaza imbaraga mubatavuga rumwe nawe ariko uwo mugambi waburijwemo n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Niyompamvu mu bantu bahigwa cyane Umuhanuzi Majeshi Leon ari kurutonde mu ba mbere bahigwa bagomba gufata vuba cyane kugirango nibura za magigiri zibashe kubona umutekano mubikorwa byazo byo guca abantu ibihanga kuko ubuhanuzi bushyirwa ahagaragara bukomeje guteza intambara ikomeye yo mu mutima kurusha intambara yamasasu ariko bariyimbire kuko Uhoraho yamaze kubaciraho iteka kugirango bazabere isi yose urugero nabandi bategetsi bazakurikiraho bazamenye yuko Uwiteka ari Mana ishobora byose kandi akaba ariwe wimika akanakuraho ibikomangoma uko niko Uhoraho avuga.

Mwana w’umuntu,burira ubwoko bwose bw’Uhoraho mur’iyiminsi micye umwakagara asigaranye bareke gucaracara kugirango bazabonere kurama muri gakondo yabakiranutsi.Kuko umwakagara yashyizeho ingamba zo gushimuta abo yita abanzi bihugu kandi niwe mwanzi w’igihugu wa mbere kuko ntawamurusheje kukigirira nabi.None babwire buriwese aho aherereye areke gucaracara ndetse uziko ahigwa akureho telephone urundu kuko ubuhanuzi bw’igice cya [10],[11] ndetse [12] havuga ko umwakagara zagurira za societe zose zitumanaho akaziha intonorano kugirango bajye bamukorera akazi ko guTracinga abo ashaka kumenya amakuru yabo.

Uwo mugambi ukaba waratangiriye mu gihugu cy’IBABYLON impunzo zituye mur’icyo gihugu zikaba zitagira aho zihumekera kubera kuzibuza uburyo bushoboka yibwira yuko ibyo byazamufasha kutazava ku ngoma nyamara nta gihe gisigaye.Umuhungu we IVAN Cyomoro yabivuze neza kuri twiter ati,buri wese agira igihe cye yamaze gusoma ubutumwa buvuga ko papa we agiye kuva ku ngoma.

Ibyo nukuri buri wese agira igihe cye kuko habaho itangiriro hakabaho niherezo niyompamvu Uhoraho ahora yibutsa ko iherezo ry’umwakagara ari ribi cyane kandi ko rizahitana abatuye muri gakondo yabakiranutsi.Nuko rero mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa kuko mu gihe gito no gusenga bizaba bitagishoboka ngo urulimi ruve mukanwa kuko hasigaye aho intwarane kuko intwari zamaze kunanirwa uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo uzengurutse umugisha wawe none uwihorere ubanze uhite kuko wamaze kunanirwa ntabwo ushobora kwihanganira gukomeza kwiruka inyuma y’umuyaga kandi icyo wirukira kitaboneka ngo bagifatishe amaboko yabo uko niko Uhoraho akuburiye.

Nuko ndihangana ndategereza kugeza igihe nkozi zibibi zari zateje jam mu muhanda ziwuvuyemo nanjye mbona kwikomereza umulimo w’Uwiteka Imana nyiringabo nahaweho kuba gakondo yanjye kugirango mbashe gusohoza ibyahanuwe biburira abatuye isi yose kugirango barusheho kumenya yuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa nerekwa uburyo inkozi zikibi zinjiye muruganda rukora imyenda y’impinja zivuka maze bahumanya iyo myenda y’Abamalaika kugirango bajye bandura imyuka mibi muri iyo myenda bazajya bagura mu maduka ari mishyashya maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ababyeyi ko imyenda yimpinja bayihumanirije muruganda rukora iyo myenda bityo rero,uzajya ajya kwibaruka umwana azajya abanza gusengera imyenda y’umwana azamufatiramo cyangwa azambara nibitaba ibyo,uwo mwana azajya akurana imicyo mibi yo kutubaha Imana kuko ubugingo bwe buzaba bafatanye n’ubwasekibi kuko azatangira gukorana nimbaraga z’umwijima akiri mutoya kuzageza abaye mukuru ababyei be bakazayoberwa uko byagenze nyamara umwana yahumanijwe akivuka binyuze mu twenda twa bana babambika bakimara kuvuka uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa umukobwa w’Umuhutu-kazi wahumanijwe akiri mutoya amaze kwiga imyaka myinshi muri kaminuza atarangiza ababyeyi be ntako batagize ariko byarananiranye.Uwo mukobwa yabanje kwigira Uganda branga bamwimurira Nairobi none naho byaranze.Burira ababyeyi be uti,uwo mwana w’umukobwa yarahumanijwe mureke kwirirwa mupfusha amafaranga ubusa kuko akwiye guengerwa agakira kuko aboshwe nimyuka mibi asengewe yahita akira nuko rero wowe usoma ikinyamakuru inyangeNewss ubwo niba uzi uwo uvugwa haruguru uramugezaho ubwo butumwa bwe uraba ugize neza uko niko Uhoraho avuga.

May 23, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibikomeye bigiye kubera ku idini ry’Islam,mbona abagore [2] bari mu gihugu cy’ubutayu hafi yiriba ryegereye inyanja yo mu majyaru y’uburasira zuba bw’Africa.Mbona umugore umwe wari wambaye imyenda yitandiye nk’uko abagore b’Abayislam bitandiye,mbona ariganije umugore wa [2] wambaye bisanzwe nkabagore batarabakiristu.

Maze ijwi ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,idini ry’Islam ritsinzwe n’urubanza kuko ryakoze uburiganya bwinshi cyane mu isi yabazima.None imirimo yaryo irapimwe basanga itagezwe kubera uburiganya iryo dini ryakozwe mu isi ribeshya ngo rikorera Imana none rihawe igihano cyo kwinjizwa mu butayu bugufiya kugirango bigshwe kubaha Imana bareke gukomeza kuriganya abantu bitwikirije umutaka w’idini uko niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar