HomeNewsIngamba nshya umwanzi (SATANI) yafatiye abakiranutsi!!!

Ingamba nshya umwanzi (SATANI) yafatiye abakiranutsi!!!

Aug 6,2016 Njyanwa mu mwuka maze nerekwa amaherezo ya banyarwanda bo mu bwoko bwitwa Abatutsi.Mbona batwaye ikimodoka kinini cyo mu bwoko bwa (bus) imodoka yaririmo urubyiruko rwinshi cyane kurusha abakuze.Kandi iyo bus,yaririmo urubyiruko rwabasore b’Abatutsi ba Uganda,no muri gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uwiteka riramfata rinjyana mu muhanda ahabereye iyo mpanuka,mpasanga insoresore z’Abatutsi.zirimo zikora ibishoboka byose ngo babyutse iyo modoka(bus) yaguye mu muhanda nyabagendwa.Mbona bananiwe kuyiagurutsa,ngo bategereje yuko haza abasirikare ba RDF na UPDF bakaza guhagurutsa iyo bus yaguye(ubuyobozi bw’igihugu)

Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze riransobanurira ibyo neretswe ubusobanuro bwabyo!Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ubuyobozi bw’ubwoko bw’Abatutsi bahawe bukorera mukarere kibiyaga bigari,bushyizweho ishyerezo uko niko Uwiteka avuga.Nta kabuza dore Uhoraho yamaze guciraho iteka ubutegetsi bw’abatutsi bwa FPR na NRM,kuko bamennye amaraso menshi bakora ibyo gukiranirwa maze basuzugura Uwiteka wabahaye izina akabaha kumenyekana mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Niyompamvu abambuye ubutware n’ubutegetsi akaba abushyize mu maboko ya banyantegenke batazigera birata amaboko yabo ngo bazavuge ko,aribo bishoboje kugera ku butegetsi bwari ubw’abanyambaraga kandi batari bafite aho bahera cyangwa aho batangirira uko niko Uwiteka avuga.

Amaboko yabo,nurubyiruko rwabo,nyamara dore urwo rubyiruko ruzabatererana ruziruka rubahunge,kuko bazaba babona nta byiringiro bindi byo gusubirana ubutegetsi bindi bateze kuzabona.Nuko mbona buri umwe agenda nkugiye kwihagarika gahoro gahoro maze akagendera muti wa mperezayo ntagaruke.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye ruriya rubyiruko rugenda,niko ruzabacika kandi bari barwiringiye ko ruzabarwanirira ariko bazabahunga nk’uko umuyaga uhunga imvura uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mfata urugendo nimodoka nerekeza iburasira zuba bw’umurwa mukuru w’IBABYLON,maze mbona ngeze mu nzira mbona imbere yanjye har’icyuma cyari cyitambitse imbere y’imodoka,haza imbaraga zidasanzwe zifashe icyuma giterura ibinyabiziga maze mbona giteruye urwo rwuma rwali ruhetse ibindi bintu biremereye by’umwanda.Mbona gikuweho kijugunywa hirya y’umuhanda hakurya!

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,inzitizi zikuweho zatumaga utankorera umurimo wanjye neza.None Uhoraho Uwiteka Imana ikorera ikuyeho urwitwazo rwa badayimoni rwatumaga udashobora gutunganya umurimo w’Uhoraho neza uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa nongera kubona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,yinjira mu masezerano y’Uhoraho,maze mbona ko agiye gushyingirwa umukobwa na bakomeye!Mbona abagabo [2] n’umugore umwe,bakora ibishoboka byose ngo bashyingire Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe maze ndabwirwa ngo,”burira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe nimba haba har’icyo Uwiteka yaba yavuganye nawe ku byo weretswe!

Nuko nongera kubona inyamaswa yari meze nkizonka,ariko ikajya igenda ihinduka kugeza ubwo yaje gufata umubiri w’imbeba,mbona ibaye imbeba neza neza.

Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwuka wo kwangiza ukoherejweho,kugirango wangize ibyawe byose warurimo ukora,none ube maso cyane kugirango utangirizwa n’inkozi z’ibibi zishaka kwangiza gahunda zawe zose uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abahoze mu ngabo z’umwakagara zitwaga APR-Inkotanyi mbere yuko zihinduka RDF,nerekwa izo ngabo zose zaba izavuye kurugerero,cyangwa izasigayemo,zose bazegeranya vuba na vuba kugirango bazijyane mu mahugurwa kwigishwa yuko bafite intambara ariko iyo ntambara ntibababwire aho igiye guturuka usibye ko,na babahuguraga nabo batari bazi neza ikirere intambara izaturukamo kuko byari ibanga ry’umwakagara hamwe na bambari be.

Mbona baramanutse batwara izo ntwazangabo kujya kuziha intonorano,kugirango bazibagize ubuzima bwashize mu myaka yashize,ndetse babibagize umubabaro batewe kugirango babashe kubashyiramo ikizere cy’ejo hazaza badafite bababwira yuko ingabo buri gihe ihora ar’ingabo kandi ikarwanirira igihugu cyayo.

Nuko ijmabo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira izo ntwaza ngabo,uti,uzarwanirira umwakagara no kurimbuka ntazabura kurimbuka.Kuko mugiye kurwanirira umugome kandi wanzwe n’Uwiteka Imana yanyu.Mu menye yuko muzaba mugiye kurwanya Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Mu yandi magambo,muzaba mugiye kurwanya ubushake bw’Uwiteka Imana yanyu.Bivuze ngo”guhagarara imbere y’ubushake bw’Uwiteka,bihwanye no gukiranirwa.Nuko rero mwitegure kuzahangana n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kuko yamaze gukuraho umwakagara na bambari be bagize agatsiko kabacanyi uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo mbabwire kandi mbaburire yuko mugiye kunyagirwa n’imvura ikomeye ya bahindu ivanze nurubura ruremereye cyane kuko uzava iwe,atazasubirayo gutwara umwitero wo kwifubika.Kandi yuko uzasubira murugo iwe,atabasha gusohoka ngo akize ubugingo bwe kuko ijambo ry’Uhoraho rizaba rihagaze kumuryango rikora umurimo waryo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhorao ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zihawe amabwiriza yo kohereza ubusambanyi burimo agakoko gatera HIV (SIDA) ku banyamasezerano kugirango batazaramba muri uwo mugisha ndetse bazanezererwa umugisha uturuka k’Uwiteka bazawubemo mu maganya nagahinda kuko umugisha uturuka k’Uhoraho,utabamo umuvumo cyangwa ngo uzemo agahinda n’umubabaro niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abasirikare(abadayimoni) bashinga roadblock cyangwa bariyeli mu muhanda abakiranutsi banyuramo.Maze haza umunyamasezerano,agasabwa gutanga amahoro yo kunyura muri uwo muhanda kugirango yemererwe gukomeza urugendo rwaho agana cyangwa agiye!Ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Imana yuko umwanzi abuhagurukiye kugirango buri wese abe maso cyane umugisha ugiye kuzaza  atazawubanamo umubabaro niko Uwiteka avuga”.

Nkomeza kwerekwa mbona yuko igihe cyanjye cyo kuba IBABYLON kirangiye,nerekwa nohererezwa ticket inkura IBABYLON ariko ituzuye,maze mbona mweyerekwa mbwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore ticket y’urugendo rwawe ntabwo yuzuye,none vugana na mushiki wawe muri Kristo utuye muri gakondo ya bakiranutsi,umubwire ngo,Uhoraho aravuze ngo wuzuze ticket iburaho kugirango umugaragu wanjye ku nkorera umurimo yahamagariwe niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa mbona nakatishije ticket y’urugendo,nabonaga ikimodoka kinini kijya kungana na Train,gihagaze gitegereje abagenzi.Maze nkomeza kurangarira ibiri hanze yacyo.Ariko nkaba nakatishije ticket.Maze igihe imodoka ihagurutse,ngiye kwinjira barakinga bavuga ko,imyanya yuzuye,mbibutsa yuko naguze ticket ako kanya barakingura umwanya wanjye wa (VIP)Very Important Personal.Ubwo uwo mudamu wari yicayemo bamukuramo ndagenda ndicara maze abantu babaza impamvu naguze umwanya munini kandi nkaba nicaramo jyenyine.Mbasubiza ko nshaka kwisanzura kugirango mbone uko nza kuruhuka.

Ako kanya ndahasasa ibikwembe (Imilimo Mishya) kugirango mpite nduhuka maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe cyawe cyo kuba IBABYLON kirarangiye nk’uko ijambo ry’Uhoraho ryavuze.Kandi inshingano zijyanye nimilimo mishya,ziragutegereje kugirango ujye gukora indi milimo Uhorao aguhamagarira kuko wagaragaje kumvira Uwiteka Imana yawe,niyompamvu uyu w’uyu munsi Uhoraho akuzamuye mu ntera kugirango imbabazi ze,nubuntu bye,bikugaragaraho uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero umwuka wo kwirara no kurangara uwirukanire kure yawe,kugirango ukomeze urugendo kuko Uwiteka yagambiriye kuguha ubutabera nk’uko wabusabye kenshi kugirango urenganurwe.Kandi wakoze umurimo w’Uhoraho ugaragaza kwizerwa no kumvira iyaguhamagaye ntiwigeze witotomba ahubwo buri gihe wagaragaje inyota ninzara byo gushaka kumenya imigambi y’Uhoraho kubugingo bwawe.

Niyompamvu kuko wakuze gukiranuka,kandi ugaragaza kwiringira iyaguhamagaye,Uhoraho nawe ahisemo ineza ye itazagira iherezo ku bugingo bwawe izakubah iteka ni teka ryose kuzageza igihe cyategetswe n’Uhorao Uwiteka Nyiringabo maze akugaragarize urukundo yagukunze kugirango isi yose imenye yuko Uwiteka ajya agira neza kubamwubaha kandi akabarwanirira intambara zose zaba izo gukiranirwa cyangwa izo gukiranuka byose abigiramo uruhare kugirango bimenyekane yuko Uhoraho ari we Mana kandi ari mwiza kubamwiringira badateze gukorwa nisoni uko niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments