Home News Ingabo z’Uhoraho zambariye urugamba!

Ingabo z’Uhoraho zambariye urugamba!

0

Mar 3, 2017 ubwo narimaze gutangaza ubutumwa bwihutirwa bw’Umwami Ndahindurwa uburyo yamaze gukinga imyigariro,ndongera nsubizwa mu iyerekwa rya vuba ryihutirwa cyane.Ijambo ry’ubuhanuzi rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu byakomeye cyane kuko Ingabo z’Intwarane zigiye gutabara gakondo ya bakiranutsi kuko Uhoraho yamaze guciraho iteka Ingabo z’Umwakagara kugirango nizijya kurugamba guhangana n’Ingabo z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zikubitswe nigihunga ndetse Uhoraho azihagarika umutima.

Cyane yuko azaziteza gutinya mu  mutima kuko bahagurutse kurwana badafite impamvu kandi akaba atari Uwiteka ubahagurukije, ahubwo bakaba bamuhagurukiye kumurwanya ngo kuko ari benshi kandi bakaba banafite ibitwari bya kirimbuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nerekwa ISHOKA cyangwa INDRYANKWI yarifashwe n’Umuhanuzi yarahagaze k’Umuhima hamanuka werekeza mu KIYOVU cya bakene.Maze mbona ya shoka icitse Umuhanuzi (Ijambo ry’ubuhanuzi) maze irmanuka imanuka byihuse ihura ni modoka ikubita kibatsi nay a modoka hamwe nishoka nabyo biramanukana bigera kumuhanda unyura munsi yaho wo kukinamba maze zigonga imodoka zose zanyuraga aho ngaho ku KINAMBA.

Mbona habaye impanuka ikomeye cyane itarigera ibaho,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbonye intungo imanutse iragenda igera ahamanuka maze isanga Umwakagara ageze kumwinjiro w’umuryango imucamo kabiri,none dore ibyo baciranga inkeri bibaye impamo.Nyamara ntabwo bikiri ibyuya ahubwo byamaze kuba amaraso kandi ntarutangira igihari ahubwo iryavuzwe riratashye niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura uvuge uti,mwana w’umwega uhuye nibikomeye kuko warwanije ijambo ry’Uwiteka none rigukozeho kuko wibwiye yuko uri umunyabwenge ukaba numuhanga none uciriweho iteka uko niko Uhoraho avuze!

Yemwe ngabo z’Uhoraho muhagurukijwe no gukiza gakondo ya bakiranutsi,muramenye ntimuzigere mufata ku byashinganywe n’Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,kuko nimuraka mubikozeho muzahumana kuko ikibajyanye ar’ugukiza gakondo ya bakiranutsi hamwe nubwoko bwe.Nuko rero muramenye muzirinde gukora kubyashinganywe kugirango muzabe abanyamugisha b’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yanyu abategetse uyu munsi kandi niko abivuze!

Nongera gusubizwa mu iyerekwa mbona abaturanyi ba gakondo ya bakiranutsi bagiye batwambura ho imbago zishamikiye kuri gakondo bakazihindura izabo.Ubwo ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye kwitegereza imbago za gakondo uko zimeze ubanza abanzi ba gakondo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bamaze kwigarurira zimwe mu mbago zayo kandi atari izabo none haguruka uhamgaze ingabo z’Uhoraho kugirango zitabare gakondo y’Uhoraho hamwe ni mbago z’Uwiteka Imana ikiranuka muri byose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ubwo njya kureba no kwitegereza koko nsanga ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryambwiye ari ukuri koko, nsanga izo nkozi z’ikibi zamaze kwigarurira zimwe mu mbago za gakondo ubwo mbabwira yuko ngiye guhamagaza ingabo z’Uwiteka,barambwira bati genda uzihamagaze natwe twamaze kwitegura intambara ntabwo mushobora kudukanga twabiteguye.

Ubwo ndazamuka ngeze hagati ya gakondo ya bakiranutsi,ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,banza uburire abanyagakondorero bafungure impamba yo munda ihagije kuko kuzagendana impamba mu ntoki ntabwo bizabakundira kandi ntabwo bizanashoboka.

Uburire abanyabwenge bicukurire imyobo nkiyinyaga banyuze munsi yubutaka maze barebe ko yuko bashobora gukiza bimwe mu byo bari biringiye usibye bitazaborohera.Ariko ubwo umunyabwenge umenyereye amarenga arahita amenya icyo iyo mvugo isobanuye naho umupfapfa bizaba bimurangiranye uko niko Uwiteka ababuriye kandi nuko avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umaze kuburira abandi,nawe warukwiye gukiza INZABIBU z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ukareba aho waba usihishe kugirango zizabere umugisha abandi bazataha gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar