HomeNewsIngabo za RDF na Polisi,akazi bakoreraga Umwakagara kararangiye!!?

Ingabo za RDF na Polisi,akazi bakoreraga Umwakagara kararangiye!!?

July 21, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo utambagira ya kalmia gahinze ahantu hubutaka bwiza,ariko kuruhande rwako,hari ikinogo kirekire cyane maze mbona za Hene zirirukanse zigwa muri uwo mwobo(hole)zicirwaho iteka gutyo,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wikinyoma waruhagurutse none Uhoraho Uwiteka Nyiringabo awuciriyeho iteka niko Nyiringabo abivuga.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi murutoki  (umulimo wa data)maze nerekwa Nzika na Nzigo bikoreye isafuriya kumutwe barimo kuzenguruka muri rwa rutoki bashakisha icyo bahiba,ariko barakibura.

Maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’inzika uciriweho iteka nijambo ry’Ubuhanuzi.Kuko bagambiriye kwitwaza ibinyoma ngo babone uko bamena amaraso y’Umuhanuzi ariko ubanza balimo gushinga umuhunda ku kirenge niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona njya gushaka ishuli rya kaminuza ryo kwigamo,ngezeyo nsanga umwalimu akomoka mu gihugu cy’Ubuhinde(India)maze mbaza umwalimu amasomo bigisha kugirango ntazajya kwiga ayo nari narize muri kaminuza.Nsanga anyereka ayo masomo nsanga namwe nayo narangije muri gakondo ya bakiranutsi,mu gihugu cy’Ubuperesi,ndetse no mu gihugu cy’Ibabyloni.

Ubwo ako kanya nahise mfata icyemezo cyo guhagarika ayo masomo,kuko ari nta cyo bashobora kunyigisha.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwo minisitiri w’Intebe wa India,azaba ageze muri Gakondo ya bakiranutsi,umwanzi azaba aguhigira hasi no hejuru ku buryo buzaba bukomeye cyane!

Nuko rero urabe maso cyane kuko ishyamba atari ryeru dore umwanzi yagambiriye kuguca igihanga kuko umaze kumuca intege cyane mu buryo bugaragara,kandi akaba ababazwa cyane nuko ufite abantu benshi bagukurikira cyane basoma amakuru bityo bakamenya uko ibintu bimeze niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Nzika arikumwe na Nzigo,birukankanwa kugirango bafatwe babazwe imilimo mibi yo gukiranirwa bakorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Maze bahungira munsi yigikombe giherereye muri gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nubwo inkozi z’ibibi za magigiri z’abega,zilimo kuguhigira hasi no hejuru,ariko nabo ntabwo borohewe,kuko ibyo Uwiteka Imana Nyiringabo yabavuzeho bibasohoye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Umwami YUHI VI asimburwa ku ngoma.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami YUHI VI asimburwa ku ngoma,ariko bashaka gukoresha uburiganya bukomeye cyane kugirango YUHI VI asimburwe nundi utaravuzwe mu ijambo ry’ubuhanuzi.Isaha yo kwimika usimbura Umwami YUHI VI,baramushaka baramubura naho yari yagiye kwishakira ibyo yirira bituma isaha yo kumwimika irenga maze babuze uko babigenza bafata uwavuzwe n’Ubuhanuzi aba ariwe wimikwa nkuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Maze umugore w’Umwami agerageza gukoresha amayeri yose ashoboka ngo yimike mwene wabo ariko biranga birananirana.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami YUHI VI namara gutanga,umwami kazi azashaka gukoresha uburiganya kugirango bimike mwene wabo ngo abe ariwe usimbura Umwami YUHI VI ariko nta bwo bizakunda kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamaze kwiyimmikira Umwami yatoranije uko niko Uwiteka abivuga.

The Rhema word comes from in heaven unto me,and told me,son of  man,this is how the Lord,told you,just read (Hebrews 3:7) that is how the Lord our God of heaven says.

Jesus Greater Than Moses

1Therefore, holy brothers and sisters, who share in the heavenly calling, fix your thoughts on Jesus, whom we acknowledge as our apostle and high priest. 2He was faithful to the one who appointed him, just as Moses was faithful in all God’s house. 3Jesus has been found worthy of greater honor than Moses, just as the builder of a house has greater honor than the house itself.

 4For every house is built by someone, but God is the builder of everything. 5“Moses was faithful as a servant in all God’s house,”a bearing witness to what would be spoken by God in the future. 6But Christ is faithful as the Son over God’s house. And we are his house, if indeed we hold firmly to our confidence and the hope in which we glory.

Warning Against Unbelief

7So, as the Holy Spirit says:“Today, if you hear his voice,

8do not harden your hearts as you did in the rebellion,during the time of testing in the wilderness,

9where your ancestors tested and tried me, though for forty years they saw what I did.

10That is why I was angry with that generation;I said, ‘Their hearts are always going astray,and they have not known my ways.’

11So I declared on oath in my anger,‘They shall never enter my rest.’ ”b

Njyanwa mu iyerekwa mbona njya kwishyuza amanota yibizamini nari narakoze,ariko sinajya kuyafata kuko nahise njyanwa mu butayu bugufiya kujya guhugurwa inzira z’ibizigu zinyura mu butayu bugufiya,aho Uwiteka Imana Nyiringabo yigishiriza abantu kugirango abategure kuzamubera ibikoresho byiza bikwiriye nyirabyo.Maze haza umwe mu bagore(itorero)warushinzwe gitanga amanota kubanyeshuli batsinze ibizamini.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibinyabiziga [2] byo mu bwoko bwa double cabine bimanuka umusozi bimanuka ariko zita inzira zagombaga kunyuramo ziragenda zigwa hasi yuwo musozi zari ziturutseho maze zigwa mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF na Polisi by’Umwakagara bikorera ingoma yumwana w’umwega,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za RDF na Polisi akazi bari barahawe ni ngoma ya abega karagiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore habayeho gukorwa nisoni gukomeye kubagize ingoma ya abega,ndetse RDF na Polisi imilimo yabo irarangiye kandi nabambari bose bakorera ubwo butegetsi bose bakuwe kubutegetsi kandi imilimo yabo yose iciriweho iteka niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zigiye kukwandikira mu izina rya Maj.Callixte Sanakara basaba ubufatanye hagati yawe nabo kugirango babone impamvu yo kwitwaza bagukorera dossier yo gutabwa muri yombi mu gihugu cy’ibabyloni uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona amaseri [3] yimihwi(imineke)ihiye cyane,maze ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka ategetse ijuru ngo rikoherereze umugisha kugirango ubashe kurangiza imilimo myiza y’Uhoraho Nyiringabo uko niko Nyiribihe byose abivuga.

July 22,2018  njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wikinyoma werekezwa mu butayu bugufiya cyane,ujyanwayo guhabwa ibihano bikomeye kubera gutoteza Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye,rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho alimo kurwana intambara ikomeye cyane kugirango arengere ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Nyiribihe byose abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu Nyanja habayeho umuhengeri mwinshi cyane(Isi)maze mbona inyanja irutse amazi yayo y’inyanja,umuhengeri umena amafi menshi cyane aragwa mu nzira nyabagendwa,utuyira nuduhanda maze Umuhanuzi ijambo ry’Uhoraho rimuzaho riramubwira riti,mwana w’umuntu haguruka ujye kwifatira umugisha kuko Uhoraho yagambiriye kuguhesha umugisha.Ndagenda nifatira amafi yo mu bwoko bwa Trapia(umugisha)urambye uzamara igihe kinini uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments