HomeNewsIngabo za bega zigiye kwica,gusahura,kwiba,gufata ku ngufu,bagiye kurya akaribwa na kataribwa!

Ingabo za bega zigiye kwica,gusahura,kwiba,gufata ku ngufu,bagiye kurya akaribwa na kataribwa!

June 2, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamasengesho basigaye muri gakondo ya bakiranutsi,baburabuzwa aho bakorera amasengesho yabo,kuko aho bajyaga bayakorera hose, umwanzi  yarabazengereje Babura epfo naruguru.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyamasengeho berekeze mu gikombe cyo mu marembo ya gakondo ya bakianutsi iruhande rw’inzira aho bazajya bareba abaje kubafata,kuko uhunga umwanzi utamuhungira kure ahubwo umujya bugufi ukajya ureba uko aza kuguhiga maze ukabona uko umuhunga niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi cyane,kuko abaturage muri gakondo bahagaritse imutima bikomeye kuko bamaze kubona iherezo ry’ubuzima.Barifuza guhunga ariko nta bwo babishobora kuko banze kumvira ijambo ry’ubuhanuzi hakiri uburyo bwo gukiza ubugingo bwabo,none babaye nk’igihe cya NOAH.Aho abantu baburiwe imyaka [120] ariko bakanga kumvira ijambo ry’Uwiteka kugeza igihe bose barimbuwe n’umwuzure wa mazi.Itangiriro 6:1

Umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akomeza kunganiriza cyane,aririra abantu b’Uhoraho,kandi nta cyo ashobora kugira icyo yabamarira,kuko banze kumwumvira hakiri uburyo bwose bushoboka bwo gukiza ubugingo bwabo.Kutumvira ijambo ry’ubuhanuzi bibwira yuko bahima Uwiteka Imana ya bakiranutsi none bisanze mukaga na kangaratete badashobora kuzapfa bakize uko niko Uwiteka avuga.

June 3, 2017 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso ibihe nibibi cyane kuko mu gihugu cy’ibabylon inkozi z’ibibi zakoze amanama yo guhitana abantu kugirango batambe ibitambo ngo bazahabwe ubutegetsi.Guhahira mu dusoko ni ukubireka ugahahira muri za supermarket na handi hashoboka kuko inkozi z’ibibi zagambiliye kugirira nabi abantu b’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero wihahire ibizagutunga bizamara igihe kirekire kuko abanyababylon bagambiliye guteza akavuyo gashingiye kumatora y’umukuru w’igihugu asigaje iminsi [63] kugirango ingoma ya UHURU MUIGAI Kenyatta irangiye kandi akaba agiye gukorwa nisoni mu marembo ya mahanga nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze taliki 24 werurwe, 2013 yuko nadaha mugenzi we WILLIAM SAMUIE RUTO kuyobora manda ya kabiri,ko azakorwa nisoni uko niko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryavuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe uraje kandi ugeze hafi yawe urimo gutunganywa n’uwo Uwiteka yahinduye igikoresho cye kizajya kigutngira mu butayu.None ntuhagarike umutima kuko Uhoraho yamaze gutegeka uwo agiye gukoresha kohereza umugisha kugirango utangire wigurire kandi wihunikire ibizagutunga mu minsi iri mbere kuko iki gihugu cyuzuye ibihiranda bigiye kujyana igihugu mu nzara ikomeye cyane ngo ni uko bambuwe ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi iruhande rw’igiti cy’imbuto (Orange)maze mbona icyo giti ari bwa bwoko bwa byabiti byakizungu.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,haguruka ugende usarure ariya macungwa yageraga ku[8]; ndagenda nsanga rimwe rirahishiye cyane ndarisoroma(guhabwa umugisha)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo yohereje umugisha kugirango utunganye ibidatunganye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona amashuli abanza (Primary) nigaga nyarangije ndetse nkora nikizamini ndabirangiza.Ndibwira nti,nzagaruka umwaka utaha kuza gufata ceritificate yanjye kugirango nzabone uko nkomeza amashuli yisumbuye.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringao rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikigeragezo cyari kikurimbere kirarangiye nta ho uzongera guhurira nacyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ikipe y’umupira wa maguru yo mu gihugu cy’IBABYLON itumirwa mu mahanga kujya gukina,ariko igihe cyo gukina kigeze bayambura ubutumire yari yahawe mbere.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukino wakinwaga na leta y’IBABYLON iyobowe na jubilee Alliance Party JAP ikinyoma barimo kubeshya amahanga cyarangiye nta kindi kinyoma basigaje kugrango babashe kwiba amajwi azava mu matora,kandi imbaraga z’umwijima zigose bene abo bantu uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umugisha uturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze ijambo ry’Uhoraho rinziho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibifungurwa mu gihugu cy’ibabylon bigiye gukomeza kubura,nuko rero ubwo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agiye gukoresha ubwoko bwe ku kubera umugisha kugirango wihunikire ibizagutunga igihe kitari gito,kuko icyo gihugu kigiye gukomeza guhura na kaga gakomeye cyane nkuko Uhoraho yabivuze ninako bigiye gusohoza umurimo wabyo niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo zilinda umwana w’umwega(Umwakagara)zimwe zanga kwica abaturage zishinzwe kulinda,izindi zishishikajwe no guca ibihanga byabanyarwanda.Maze numva ingabo zikijijwe zivuga ziti,rwose twebwe twahisemo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.

Nta bwo dushobora gukora icyaha gisa gityo,kuko umwuka w’Uwiteka ari kuri twe,kandi amaraso yaducunguje,niyo aduhesha ububasha bwo kumwizera,ntabwo dushobora kwica abaturage dushinzwe kulinda kuko Ijuru rishobora kuzabitubaza tugatsindwa nurubanza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Umuhanuzi nawe arabasubiza ati,muvuze neza kandi mugize neza kuba mufashe uwo mugambi kuko muzi neza ibyanditswe byera icyo bivuga kumusirikare ko adakwiye gukiranirwa ngo agirire nabi abo ashinzwe!Umuhanzi akomeza kubwira amagambo meza yibyiringiro kandi asubizamo imbagaraga maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,bwira izo ngabo zamaze kugambirira kutaziyandurisha ubwami bwa bega bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko,Umwami Mana avuze ati,bwoko bwanjye nzabagirira neza kandi nzarinda ubugingo bwanyu ndetse nta muntu numwe uzabasha kubakozaho urwala kubugingo bwanyu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abasezeranije.

Nerekwa umutekano w’Umwakagara wakajijwe cyane,ariko uko yarushagaho gukaza umutekano we,niko warushagaho kuba mucye cyane.Mbona ko yamaze kubona yuko agiye gucibwa igihanga,afata imitungo ye yose harimo na za ndege yahungishirije mu Bugereki,azandika kuri LT.IVAN CYOMORO.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho cyebuka urebe IKUSI ndacyebuka ndeba IKUSI,mbona haje umuyaga wa serwakira uhetse igare ry’umukara rije gutwara Umwakagara.Mbona uwo muyaga uraje ukubise za ndege ze zose nimitungo ye yose yari yamaze kwandika kumuhungu we,LT.IVAN CYOMORO,maze byose bitwarwa numuyaga bijyanwa mu butayu bugufiya.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubutunzi bwajye muburiganya,butwarwa mu buriganya,kandi ubwazanye numuyaga,butwarwa numuyaga,ubwazanywe no kumena amaraso,butwarwa namaraso uko niko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabitegetse kandi nuko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa ibigiye gukorerwa mu isi ya bazima,mbona umunyapolitike wo mu gihugu cy’IBABYLON witwa RAILA Odinga,atsinze amatora ajya ku butegetsi afata ijambo rye nka perezida w’ibabylon(Kenya)ashimira abaturage ko bamugiriye ikizere arangiza agaya umwana w’UMUSITA n’UMWAKAGARA,uburyo bategekesheje abaturage igitugu.Avugako,igihugu cye kidashobora kuzakorana nibyo bihugu niba baahinduye imyitwarire ngo bagendere ku mahame ya demokarasi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za bega zitsinzwe nurubanza kandi ziciriweho iteka kuko zagambiriye kumena amaraso ya bera batariho urubanza!Nuko rero uburire abatari abega birinde cyane kugira uwo bakoza urutoki batazasangira umuvumo n’ingabo z’Abega bavumwe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse kandi nuko abivuze!

Ijambo ry’UhorahoUwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umwakagara uti,mwana w’umwega,mbonye uza usatira ingoma yawe,kandi uko uza uyisatira niko nayo igenda yigerayo iguhunga kuko wakuwe ku ngoma nijambo ry’Uwiteka Nyiringabo kuko warwanije Umwami wabakiranutsi wibwira yuko uzamunesha none uciriweho iteka utanashoboye gukiza ubugingo bwawe.

Dore Uwiteka azakugotesha imbaraga ze,agusige hagati ya banzi bawe,iburyo bwawe,ibumoso bwawe,imbere ni nyuma hose uzakikizwa nabakurwanya kandi isi yose izakurwanya kuko wiyise umunyembaraga imbere ya mahanga.Kandi aho wambariye inkindi ninaho uzambarira incocera kugirango umenye hamwe nabambari bawe yuko Uwiteka ari we mucamanza utabera kandi umwanzi wabakiranutsi mwakoranye (Satani)wiirngiye umenye yuko ari nta mbaraga nubushobozi agira ahubwo ko,mwese mwaremye n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa mbona inzara ikomeye cyane mu ngabo za bega(KDF)mbona zirara mu baturage zijya kubasahura ibyo kurya byabo.Zigezeyo zibanza kurya ibiri kuziko bari batetse!Zimaze kurya mbona ziraye mu byumba byabaturage bararamo zisahura icyintu cyose gishoboka gutwarika mu ntoke maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe birasohoye kugirango bimenyekane yuko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo yari muri wowe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ingabo za KDF(Umwakagara) zihinduka abadayimoni cyangwa inzige,zihitana icyintu cyose kiri kubutaka bwa gakondo yabakiranutsi,ziriba,zirica,zirasahura,zifata abagore ku ngufu,zikora ibikorwa bidasobanukiye ubwenge bwa muntu.Zimaze gukora ibyo byose zirahunga maze zigeze ku nkiko za gakondo ya bakiranutsi aho ihana imipaka nibindi bihugu zibura aho zerekera zihita zinjizwa mu butayu bugufiya maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ingabo zakoranaga nizabega zirinde cyane kwivanga mu bikorwa byurugomo rwa bega baciriweho iteka n’Uhoraho Nyiringabo.

Kandi ubabwire ntabazakurikire izo ngabo kuko zavumwe utazakora icyaha nta bwo azacirwaho iteka n’Uhoraho Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Nuko rero mugire ubwenge kandi ntimube abana ahubwo mube abagabo nyabagabo bazahamya ukuri k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uiwteka ababuriye kandi nuko avuga.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments