Feb 11, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi balimo gutegura amatora,ariko banategura undi Mwami wigishushanyo utemewe namategeko.Nerekwa abakimaze bazanira Umwakagara inkunga yo gushyigikira amatora ngo azabashe gukorwa,kuko babuze barabuze uburyo bwogutegura amatora kuko Umwakagara yavuze ko nta cyo yibitseho.
Mu gihe abaherwe balimo kuzana amaturo ngo bashyigikire amatora,ako kanya mbona MUKABAYONJO awe azanye umuhungu we kugrango bamwimike asimbure Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze aciwe igihanga na bene wabo b’Abahindiro kugirango bagurishe ingoma y’ubwami bw’uRwanda!
Noneho biba uruvange rukomeye abanyarwanda bayoberwa nimba Umwami wimye ingoma,yaba ar’ukuli cyangwa ar’uwikinyoma kuko yimye ingoma mu bwami bw’Umwakagara,kandi mu muco no mu mategeko bikaba bitemewe hagato.Noneho abanyarwanda bayoberwa nimba amatora agiye kubaho baba bagiye gutora Umwami cyangwa nimba bagiye gutora repubulika maze mbona ibintu bibaye imvange(Agatogo)
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba witegereje amahano agiye gukorerwa muli gakondo ya bakiranutsi?Ndasubiza nti nayitegereje rwose!Ndabwirwa ngo,buriya ngo bagiye kwimika undi Mwami ngo kugirango bahangane n’ijambo ry’ubuhanuzi kandi ahubwo ari bwo bagiye kurishoza kugirango ibyahanuriwe abanyagakondorero bamenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ko avuga!
Ikindi agambiriye ni uko ashaka kwimika Umwami wa nyirarureshwa kugirango amenye nez abashyigikiye ubwami maze abone uko abarimbura burundu akabamaraho.Ariko rubanda ntabwo bazi ayo mayeri yose alimo gukoresha ndetse nta nundi munyarwanda uzi icyo gitekerezo usibye we numutima we,kugiango bazamareho burundu imiryango yose ifitanye isano nubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka abivuga.
Nuko numva abaturage bavugira mu mata tama ko uwo Mwami batamwemera ngo kuko uwamwimitse atabifitiye uburenganzira,kuko Umwami yimikwa n’umwiru mukuru ubyemerewe n’umuco nyarwanda!
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ese byashoboka gute,ko Umwami yabaho atagira abamukeza?Byashoboka gute ko,umuntu yagira ubwami butagira ingabo?Byashoboka gute ko,umuntu agirwa Umwami adategeka abo abereye Umwami?Byashoboka gute ko,umuntu agirwa Umwami atagira inka zimukamirwa?Yewe aya na mahano mu mahano aturutse kwa semuhanuka azarimbura abasangira ngendo bumwuka w’ikinyoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore Nº 0021/001/0017,warugezeho ubwo abacamanza bo mu Ijuru bafatanga umwanzuro wa nyuma yurubanza baherutse guca.Nuko nditegereza byose byakorewe Umwami Kigeli V Ndahindurwa,nuburyo bamukubaganiye kandi ntawe yagiriye nabi,nitegereza uburiganya bwakoreshejwe bukomeye bushingiye kunda nini nubusambo bukomeye bw’Abahindiro,maze byose maze kubigenzura mfata umwanzuro ukurikira kandi ukomeye.
Mbwira Uwiteka Imana yanjye,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nti Uhoraho we,ndagushima yuko wangiriye ikizere ukangira umucamanza wabari mu isi yose!Akaba atari mu bwoko bwawe gusa,ahubwo ukaba warampaye uburenganzira bwo kwimika abami nibikomangoma mu gihe gisa nk’iki!Nkimara kwitegereza no kugenzura ibyamategeko y’umwuka ateganya,nsanze harabayeho kuriganya ubwami bw’uRwanda gakondo y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Muri iki gitondo taliki ya 11 gashyantare 2017,jyewe Umuhanuzi Majeshi Leon,mfashe umwanzuro wo gusenya ubwami bw’Umwami wigishushanyo ugiye kwimikwa ni nkozi z’ibibi zishingiye ku itegeko rirwanya umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nkurikije iteko ry’ijambo ry’Uwiteka ndetse nitegeko ry’ushinze kwimika Umwami,ubutabera bw’Uwiteka bukorera mu isi ya bazima bukaba buhagarariwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,nsanze Abahindiro baragambaniye Umwami wa gakondo ya bakiranutsi(Umwami Kigeli V ndahindurwa) kugirango bagurishe ubwami bw’ubwoko bwawe.
Ahubwo uzabwiture ibyo bakoreye Umwami Kigeli V ndahindurwa kugirango uzagaragaze ubutabera bwawe mu isi ya bazima.Ntuzigere wumvira gusenga cyangwa gusaba kwabo kuko kuzuye uburiganya no kutumvira ijambo ryawe,kuko banejejwe no kumena amaraso atariho urubanza kandi ntabwo bigeze bashaka kumenya ibyo ijambo ryawe ryavuze!
Ahubwo aho kuryamva no kuryumvira,bagize umwete wo kurirwanya bashaka kwikorera ibinyuranije nubutabera bwawe Uwiteka Nyiringabo.Nanjye rero umugaragu wawe,akaba n’umucamanza wabari mu isi,nemeje yuko ubwo bwami butazabaho mu izina ryawe kuko wampamagariye kubaha izna ryawe no kurihesha icyubahiro mu isi ya bazima kandi ngacira ubwoko bwawe imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Save
