Home Inte'l Ingabire avuye mu maboko y’umwakagara

Ingabire avuye mu maboko y’umwakagara

0

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyangeNews aturuka mubucamanza mu biro bikuru by’Africa yunze ubumwe bikrera mu murwa w’Arusha biratangaza yuko umukuru w’umutwe wa politike ishyaka ryitwa FDU Inkingi Victoire Igabire umuhoza azaba asesekaye murukiko rw’Africa rufite icyicaro Arusha aho umwunganira mu mategeko yarwanye inkundura ikomeye cyane kugeza ageze ku kifuzo cye cyo kugeza ikirego cye murukiko rw’Africa rukorera Arusha

Birashoboka yuko umwakagara yaba agiye gukorwa nisoni kuko uRwanda yaruhinduye nk’isambu ye niwe mucamanza,niwe gitifu,niwe mayor,niwe byose yabaye impanga y’Imana yo mu ijuru iyo ashatse arara agukuyemo ubugingo,yashaka akaguhesha umugisha wabadayimoni ukawurya uzawishyura

Ingabire wabaye umugore wigihara magara akaba aharanira ubwoko bw’Abahutu ahanini bahejwe na FPR mu butegetsi ndetse ikaba inakomeje kubakandamiza ariko itasize nabatutsi bahagaze ku kuri cyangwa barwanya igitugu cy’umwakagara.Ni muri urwo rwego Umuhoza yahagurutse akarusha ubutwari abagabo b’Abahutu bameye kurya intonorano batera ibipfukamiro imbere y’umwakagara maze nawe yemera kubuzuriza ibifu byabo barayoboka

Umwuzukuru wa Josepf Gitera wagambaniye ubwami bw’Urwanda afatanije na Kega ka Rwakagara Rutagambwa  akaba akomeje kugaragariza abanyarwanda ko ashikamye ku kinyoma cya repubulika ariko uko biri kose akaba yararuse abagabo b’Abahutu bavugira munsi y’igitanda none akaba asa naho yaba agiye kuva mu ngoyi y’umwakagara

Ibyo kumwakagara bikaba nta cyo bimutwaye icyo atashakaga ni uko yari guhangana n’umugore mu matora yabaye muri 2010 kuko byari bmuteye ubwabo kumva ko ashobora gutsindwa n’umuhutukazi mu matora y’umukuru w’igihugu.Nyamara nawe n’umunyarwanda ubifitiye uburenganzira

Ikigaragara ni uko namara kugera Arusha ku wa 05th March 2016 ashobora kutazasubira murwagasabo azaba acitse ingoyi y’umwakagara kugeza magingo aya abayobozi ba FDU Inkingi bakaba batangiye kubyina intsinzi kuko batsinze igitego kimwe kubusa.Nibiramuka bibaye gutyo bizaba bigaragaye ko umwakagara bamuciye amazi kuburyo ntawuzongera gutinya umunyururu umwakagara ahora akangisha abanyarwanda

Twibutse yuko Ingabire abaye umunyepolitike wa kabiri wemeye gufungwa azira ibitekerezo bye uwabaye uwambere ni Me Ntaganda Bernald uhagarariye umutwe wa politike wemewe mu Rwanda baje kuwumwambura bakawuha MUkabunane iryo shyka ryaje gukamo kabiri ryitwa IMBERAKURI

Kugeza magingo aya uwo mutwe wa politike ukaba uzwi ko uhagarariwe na Bernald Ntaganda nubwo wahawe umugowe kugirango umwakagara awukoreshe mu iturufu ry’amatora ikigaragara ni uko abanyarwanda bamaze gutera intambwe mu guharanira uburemganzira bwabo nubwo bahuye numunyagitugu gikomeye cyane ariko ikigaragara ni uko arimo kugenda acika ntege

Nubwo bimeze gutyo,abanyarwanda bafite ubwoba bwinshi ndetse n’impungege nyinshi ndetse zikomey cyane kumatora azaba muri 2017 gusa umwakagara ashobora guhura nakaga gakomeye niba azaba yagezeyo kuko bigaragara yuko niba Ingabire azaba afunguwe azaba amuciye amazi ku buryo bashobora kuzahangana mu matora ataha kuko bizaba bigaragaye yuko yabaye umwere umwakagara nta cyo azaba agifite cy’urwitwazo kuba yakongera kumufunga amuziza amaherere reka tubitege amaso turebe aho bigana kuko burya ababipfa nababisangiye!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar