HomeNewsUhunga umugisha,ugasanga umuvumo!

Uhunga umugisha,ugasanga umuvumo!

Reka ntangire kwandika iki gitabo cyo kurangiza Master’s yo mu gihugu cy’ubutayu,nk’uko Uwiteka yabintegetse,kugirango gahunda zose z’Uwiteka zibe zitunganye nk’uko yabivuze.Inshuro nyinshi umwana w’umuntu,nta bwo ajya yita kuby’Imana ivuga.Niyo abyitayeho,abyitaho mu magambo,ariko burya Uwiteka n’umukozi w’umuhanga.

Uwiteka ajya kuntoranya,akampamagarira umurimo w’itaganza makuru,nkabifatanya n’umurimo woguhanura,ushobora kwibaza impamvu yibyo bikakuyobera.Ariko reka nkubwire ko,Uwiteka Imana ntabwo ajya akunda abantu binjiji cyangwa bigira injiji.

Urugendo rwose rwo mu butayu ubwoko bw’Israel bwanyuzemo,iyo bitaza kwandikwa,uyu munsi wa none ntabwo twari kuba dufite bibiliya ijambo ry’Imana.Abagaragu b’Uwiteka bose,Uwiteka Imana yagiye abategeka kwandika ibyi ababwira byose kugirango abo mu gihe kizaza,bazamenye ko,Uwiteka yajyendanye n’abantu be.Bityo nabo,barusheho kumwiringira no kumwizera.

Hd

Ngirango nyuma yo kuguha ibi bisobanuro,urahita ubona yuko,hari impamvu yatumye Uwiteka Imana,anyemerera gukora umwuga w’itangaza makuru,kugirango nzabashe gusohoza gahunda y’Uwiteka Imana yo kwandikwa ubuhanuzi kuko ubuhanuzi nibwo butegeka cyangwa nibwo buyobora isi.

Ibi bije nyuma yuko umwanzi yigarurira ubwoko bw’Uwiteka Imana,maze ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa kabahanuzi kera,ntibaryiteho.Niyompamvu uyu munsi niwumva ijwi ry’Uwiteka,ntiwinangire umutima.Abaheburayo 4:1..

Dore Uwiteka yashimye ko,uyu munsi yongera guhagurutsa abaragu be,muyandi magambo nshatse kuvuga abahanuzi b’Uwiteka cyangwa guhagurutsa umuntu w’Imana.Ubusanzwe umuhanuzi yitwa bamenya cyangwa umuntu w’Imana.Tujya tugira amazina menshi,ariko abandi bagaragu b’Uwiteka bitwa amazina yabo,abashumba,abavugabutumwa,abigisha,n’intumwa.

Ariko iyo bigeze kubahanuzi kubera umurimo bakora,usanga bitwa amazina menshi kubera umurimo bakorera Uwiteka Imana.Abayabita nabo bashinzwe gukorera,harababita ba karosi,bamenya,umuntu w’Imana,umuhanuzi,nayandi mazina menshi biterwa nabayabita kubera igitangaza Imana iba yarabakoreye.

Urugero ubwo nari mu butayu igice cya mbere mu gihugu cy’Ubugande,harabanyitaga Musumba w aka TV,bisobanura ngo:Umushumba ufite televisiyo mu maso kuko nabonaga byose bituma abantu bampunga bakangedera kure.

Ubwo nari muri Uganda,nakoranye na za maneko ziyita ko,ziharanira ko ubwami bw’uRwanda bwagaruka muri gakondo yabakiranutsi.Umunsi umwe mbwira maneko cyangwa intasi yitwa Mugisha James alias Munyeragwe Jackson,Munyandinda John.

Yaragiye gufata urugendo rwo kujya aho bita MBARE muri Uganda ,nihafi y’ikiyaga cyitwa Lake Albert,namubujije kujya muri urwo rugendo kuko nabonaga impanuka imbere ye,amaze aranga murabize ibya za magigiri iyo ukorana nazo utazi ko akora umurimo wo kugigira,akenshi ibyo mukorana babikora bihishe kuko baba badashaka ko umenya za gahunda zabo zimwe na zimwe.

Ubwo yafashe urugendo aragenda,ageze hafi yahoo yaragiye hari hasigaye ibirometero bigera ku 100,yahise akora impanuka ajyanwa mu bitaro,ageze mu bitaro arampamagara,ambwira ko yakoze impanuka.Ikindi gihe bagiye aho bita mu nkore mubigabiro bya Ndori wa Ndahiro,bavugaga ko,batumwe na Nyir’uRwanda.Nyamara baramubeshyeraga ahubwo bari bahawe amabwiriza n’umwakagara ngo bajyende kujya kubaza abakurambere.

Nk’uko mubizi neza ko,abakagara batunzwe no kuraguza no guterekera,byose barabivanga nta na kimwe basiga inyuma.Akenshi baba bashaka kumva ko,ibyo babwirwa nabahanuzi b’Imana bashobora kubibwirwa nabadayimoni abo bita ko,arabakurambere babo ko nabo bajya bavuga.

200px-rwabugiriBarakugendeye basangayo uruhuri rwabaje kuraguza cyangwa gushikisha imyuka yabapfuye ba kera bahoze bakora umurimo wo kuragura no guterekera.Bahamagaje abami ba cyera kuko aribo bari bafite imitsindo y’uRwanda n’ibanga ry’ubutegetsi rishingiye kubadayimoni.

Babajije abo bakira mbere niba koko Nyir’uRwanda azagaruka ku ngoma,byari hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2011.Maze abadayimoni bababwira ibyo nari narababwiye ko nta gisibya,nta nicyahindura umugambi w’Imana ko Nyir’uRwanda atazatahuka.

Abadayimoni bahise bababwira bati nguriya turamureba araje vuba cyane kandi amaraso yongeye kumeneka muri gakondo yabakiranutsi.Nanjye ubwo aho narindi kugisasiro niko nakurikiranaga bya hai ibiri gukorerwa mu bigabiro bya NDORI wa NDAHIRO mu ndorwa yo munkore.Nihariya mu gihugu cya Uganda hafi y’uRwagasabo.Uvuye mu murwa mukuru wa Kampala uhagenda amasaha agera kuri (6)

Ubwo nahise mboherereza ubutumwa bugufiya,ndababwira nti,ibyabajyanye ntabwo muri bubibone,kuko nari maze kumenya yuko ari bamagigiri bakorera umwakagara.Ariko ndabihorera dukomeza gukorana mbacungisha ijisho.Nari narababwiye ko,jyewe nta cyeneye ko bancungira umutekano,ko,uwanjye nzajya nywirindira.

Bagiye banyoherereza abadamu babakagara kazi,bashinzwe ubutasi mu gihugu cya Uganda,nkumva abantu bampamagaye ngo barashaka ko,mbasengera,nababaza uwabahaye numero zanjye nkumva bariye iminwa.Burya kuba maneko cyangwa kuba magigiri nta bwo ar’ibintu bikomeye.

Gusa usabwa kuba urumuntu uzi gutekereza,utari umunebwe mubitekerezo,kandi bisaba ko,nta muntu numwe ugirira ikizere uko niko za maneko zikora.Ntamuntu numwe zijya zizera,kandi uwitwa inshuti yazo,uwo niwe babanza guhitana.Kuko iyo magigiri ataramena amaraso yumva atakoze akazi ke,neza.

Abo ba magigiri mvuga hano,nabo mu Rwagasabo bimitse uwo mucyo wo kumena amaraso,ariko ubundi uwo murimo suko ukorwa,kuko ubusanzwe n’umurimo wabanyabwenge ninayo Mpamvu bavuga mu ndimi za mahanga ngo:You can’t be intellegency without intelligent.Ntiwaba magigiri utafite ubwenge!

Kwiheba.kagameAha ndashaka kubwira abakiranutsi,cyangwa abitwa abagaragu b’Uwiteka Imana ngo,mukwiye kubaho nk’uko za magigiri zibaho,nta muntu zizera,habe nabafasha babo nta bwo bajya babizera,kuko haraho usanga umudamu atazi umugabo we,umurimo akora.Gusa akajya mukinga ubucuruzi mu maso,ariko yareba ubutunzi bafite agasanga ntaho buhuriye nakazi bakora.

Ntibyumvikana ukuntu wowe wiyita ko ufite umwuka w’Imana,hanyuma ukaba udafite nibura na kimwe cya kabiri cy’ubwenge abisi bafite?Ubwo se uwo mwuka wawe,uturuka ku Mana?Cyangwa n’umwuka wabadayimoni!Gerageza wirebe kandi wisubireho kuko nta muntu w’Imana utagira ubwenge ibyo byaba arugutikisha izina ry’Uhoraho.

Umwana w’umuntu ni umugome,kandi ahinduka nk’igice cy’imvura,uhana gahunda n’umuntu kumugoroba,nyuma ya masaha atarenze (2) akaba yamaze guhinduka.Ese ibi biterwa niki?Imana niyo idahinduka hamwe n’Umwuka wera,n’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo abo bonyine nibo badahinduka ariko abandi bose barahinduka kuko atar’Imana ahubwo ar’ibiremwa bya remwe n’Uwiteka Imana yo mu ijuru.

Abana bab’abantu n’indryarya,n’abariganye,n’abagome,n’abarozi,bagira igomwa,bashobora ku kugomwa ubuzima bwawe ugapfa cyangwa ugapfa uhagaze,ibyo bigaragarira kubyo bagukoreye,cyangwa ibyo bari barankoreye.Mbese waba wifuza kuba umuntu ukomeye muri iyisi yabazima?

Ntushobora kuba umuntu ukomeye utabihaye n’Imana cyangwa abadayimoni,izo nizo nzira (2) zonyine zihari ushobora kunyuramo ukagera kubyo wifuza.Witakaza umwanya wawe mubitagira umumaro,mesa kamwe usange Imana,cyangwa usange abadayimoni uzi neza ko,uzabihanirwa,ariko nibura ubashe no kurya ubuzima aho kugirango uzajye mu muriro nta nikintu wigeze wimarira.

Abantu ntawukunda undi,ahubwo buri wese usanga agenda kuri mugenzi we,agirango arebe ko,har’icyo yamukuraho cyamugirira umumaro.Kandi bene uwo muntu usanga atitaye kungaruka zizamukurikira nyuma yo kugukuraho ibyo yifuza cyangwa ibyo akeneye.

We icyo aba yishakira ni uko agera kumugambi we nk’uko abyifuza.Nyamara,umunyabwenge abanza gutekereza ingaruka zizabaho nyuma yibyo agiye gukora.Interahamwe iyo ziza gutekereza mbere yo kwica abatutsi,nta bwo bari gukora genocide.Bityo uwari yabateze umutego wokugwamo kugirango afate ubutegetsi,byari kumuhindukana akabura hepfo na ruguru.

Ariko kuko umuntu ufite abadayimoni ntashobora gutekereza ndetse abazimu ntibamukundira gutekereza kugirango asohoze umugambi wabadayimoni.Uramutse utekereje ko,gusambana aricyaha ndetse ko,bishobora kugirango ingaruka z’uburwayi cyangwa ko bashobora kuguhumanya bitewe ninyungu z’uwabikoze yishakira nta bwo wajya gusambana.

Uramutse utekereje ko,umugore cyangwa umugabo mugiye gushakana ar’umuntu nkawe,kandi ko,kubana kwanyu gushobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi,ushobora kubana nawe neza,umwikenga kuko ar’umuntu uhinduka nk’uko igicu gihidnuka.

fprFPR iramutse itekereje ko,byanze bikunze ibyo ikora bifite iherezo ryabyo,nta bwo hari kongera guha umwakagara kuyobora manda ya lll batizeye ko bazayigeramo.FPR iramutse itekereje abayibanjirije aho bagiye,n’uburyo bavuye kubutegetsi,yareka kwica abanyarwanda ishinzwe kuyobora.Kabone naho baba batayemera,ahubwo yarikwiye kuba itekereza uburyo yarekura ubutegetsi,nabandi bagahabwa amahirwe yo kuyobora igihugu cyabo.

Bakagombye gushaka uburyo barekura ubutegetsi bakavaho kandi bakabaho mu mahoro,kuko imbwa yiganye inka kunnya murugo irabizira,niba Robert Mugabe byaramuhirye,ntibisobanura ko,nabo bizabahira,ariko abo bose ntawurageza aha nyakwigendera Col.Muamari Gaddaffi.Urumva rero ko hakiri urugendo rugari kandi rulerule.

Ibintu bikorerwa hano kwisi,byose bifite iherezo,niba twaraje tugasanga abatubanjirije haraho bagejeje,ni ukuvuga ko,natwe tuzabisiga uko twabisanze,none se niba ubize neza,niki gituma ukora byabindi ujy’ukora uri ahiherereye wibwira ko,amaherezo yabyo bitazagira ingaruka?

Abazize genocideAyo maraso umena,ubwo buriganya ukorera abakiristu bawe,wibwira ko,uwaguhanze atakwitegereza akaguseka?Nicyi gituma ubura ubwenge,kuki ibyabayeho bitatwigisha?Amaherezo urabona arayahe?

 

 

Adolf Hitrel

HitrelAdolf Hitrel yagerageje gutegeka isi yose,ndetse arwana intambara n’isi yose,ariko yarangije akozwe nisoni.Nizihe mbaraga zananira Imana,padiri ahora abivuga neza ngo ibihe bihora bisimburana iteka ryose,ariko nubwo abivuga gutyo,ninawe wa mbere mugukora amabi,nyamara azi neza amaherezo y’ikiremwa muntu.

Ariko akanga agashayisha agakora amabi yose adakorwa kandi yitwa ko,ariwe ufite umucyo wabajya mu ijuru.Mathayo 6:23 Niba umucyo wawe arumwijima,uwo mwijima ungana iki?Bishatse kuvuga iki,niba ibyo wita umucyo atarumucyo,ahubwo arumwijima,uwo mwijima wawe ungana iki?

Kubera ko wamaze kwizera ko uri mu mucyo,nta muntu numwe wakugira inama yagukura muri uwo mwijima ngo uzamwemerere,urugero nk’ubu harabanayarwanda bemera ko nta ntamabara izabaho mugihugu ubwo se abo bantu wakora iki kugirango ubumvishe ko hazaba intamabara ? Kuko bakubwiara ko basenga Imana kandi  ko Imana ari urukundo idashobora kwemera ko habaho intamabara nyamara iyo bibiliya ufashe mu ntoke uhereye mu itangiriro ukageza mu byahishuwe havuga intambara gusa gusa ndetse hamwe hakavuga ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaraza kuza ku umwana w’umuntu.

RepublikaTekereza ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,baririmbaga ngo:NSIGAYE ND’UMUZUNGU,NSIGAYE NITWA PATRON,IMODOKA NZIZA NI BENZ,UMUGORE MWIZA N’UMUTUTSI KAZI,umuhanda mwiza ni kaburimbo.Icyo gihe kubabwira ko,intambara izaba IKINANI akazapfa byari inzozi nk’uko uyu munsi wa none ar’inzozi kubwira abega babakagara ngo kagame azapfa akurwe kubutegetsi maze nabo bahunge bahigwe bukware nk’uko bahigaga abahutu biswe cyangwa biyise interahamwe.

Nyamara bwarakeya mu gitondo kimwe ku wa 06 Mata 1994 abahutu bisanga mukaga gakomeye cyane,aho bumvise inkuru mbi,nkiyo abatutsi bagiye kumva mu minsi iri mbere ngo IKINANI kirapfuye! Nta gutekereza bahise batangira gutemagura abavandimwe babo.

Abatutsi bifuzaga ko amazuru yabo yakwaguka,ariko ntibyabakundiye,uko niko bigiye kugendekera abahutu,aho amazuru yabo yarafite ishema n’icyubahiro uhereye muri 1959-1994,ubu wasanga nabo bashobora kuzifuza kumugaragaro ko amazuru yabo yagabanuka akaba matoya.

Birashoboka ko baba bamaze igihe babyifuza,ariko nta rupfu rwari rubahagaze hejuru,ariko noneho dore urupfu ruraje aho bagiye kwicuza icyatumye bavuka.Urabona ko wamugani wa padiri ibihe bihora bisimburana iteka,uyu munsi ni wowe,ejo ni jyewe.

Mwana w’umuntu.mbese ntiwareka inzira zawe mbi,ukubaha Uwiteka Imana akaguha amahoro ko ariyo yasezeranije abamukunda?Nyamara numwiringira nta kabuza ntazabura kugutabara mu gihe cy’intambara amakuba,akaga n’ibyago,n’amakuba.

Maze kuva mu butayu igice cya mbere bwabereye mu gihugu cy’ubugande,ninjiye mu gihugu cya Kenya,maze uwiteka Imana arambwira ati,mwana w’umuntu,ugiye mu gihugu cyigoye cyane,kandi kiruhije kuko abantu baho ntabwo bakunda abashyitsi baza mugihugu cyabo.

Natekereje uburyo nashaka izindi nzira ngo sinjye muri icyo gihugu,kuko umutima wanjye warumaze kuruha,ni uko maze Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu nta zindi nzira z’ubusamo wanyuramo ngo uhunge ubutayu.Kuko ubutayu nimwe mu nzira nziza butunganya umugaragu w’Uwiteka,ubutayu nisuka itunganya kwizera k’umwana w’umuntu.Ntayandi mahitamo narimfite ngo mpunge ubushake bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Ubwo nambaye imbaraga ngira kwizera nshingiye kubyo nari narabonye Uwiteka Imana yankoreye mu gihugu cya Uganda.Ubwo nafashe urugendo ndagenda ngeze mu murwa mukuru wa Nairobi,ncumbika muri hotel yabadivantiste irahitwa Miriman road hafi y’ingoro ya nyakubahwa Uhuru Kinyetta.

Hotel nayimazemo iminsi (14) maze Uwiteka arambwira ati,igihe cyawe cyo kwinjira mubutayu kirasohoye,ngaho rero sohoka winjire mubutayu,ndibwira ko,Uwiteka ariwe uteza umuntu abanzi be,kugirango umwana w’umuntu abashe kwinjira mu mugambi w’Imana nta gushidikanya.

Bwarakeye tujya mururiro aho abashyitsi ba hotel bahurira bafata icyai,duhura na magigiri w’umwakagara ubwo nawe urbyumva icyai twakinyoye umutima uri hejuru ariko kandi nawe ni uko umutima we,nta bwo wari worohewe kuko wabonaga yabuze amahoro twese twafashe ifunguro rya mugitondo ntawuvugisha undi ahubwo buri muntu akora imibare yuko aribusohoze gahunda ye kuri mugenzi we.

Ubwo tadutanze kurangiza maze ahita arahaguruka ajya mucyumba cye,nanjye ubwo nari maze gushushauburyo ngiye gukina iyo filime,nkurikije uko twayikinnye muri Uganda.Birumvikana ko,yaramahe,kandi nanjye sinari umusiville,urumva rero byose byaturukaga uko buri muntu yize igisirikare,hejuru yibyo hakiyongeraho kuba narimfite Imana kumurusha kuko Uwiteka yari kuruhande rwanjye.

Mbere yuko nkomeza,reka mbanze mvuge ngo.biragoy cyane kugirango abasiville bakorere Uwiteka Imana,kuko bagira utuntu n’uutundi,ndetse gutekereza kwabo kujya kuba kugufiya,niyompamvu mu buhanuzi hagaragaramo ko,Uwiteka azakoresha abahoze arabasirikare  mu gihe cy’ububyutse buri inyuma burimo guhinda umuriri sinzi nimba arijye jyenyine ndikumva iyo mirindi cyangwa niba nawe urimo kuyumva.

Burya abasirikare cyane ndavuga abinkotanyi nubwo twahuye nakaga gakomeye ko kuyoborwa n’umwicanyi ruharwa hakiyongeraho kuba arumuswa byatubereye ibyago bikomeye ndetse bamwe babitakarizamo ubugingo bwabo,ariko reka ndangize mvuga ngo,Uwiteka Imana azaha umugisha inkotanyi zose zakunze gukiranuka no kuza K’Umwami wacu Yesu Kristo.

Ndibuka mu myaka yashize nko muri za 2000 umuntu yavugaga Umwami yesu,bugacya ujya kwisobanura ngo twavugaga Umwami Kigeli V.Ndahindurwa,burya koko bavuga ibigondamye imihoro ikarakara.Nigute bavuga Umwami Yesu,wowe ukumva ko bavuze Umwami Kigeli?

Gen.IBINGIRA Imana izamwihembere nta kindi umuntu yavuga,ariko ngirango byose biterwa no kutiga,ariko se ko mbona nabize aribo babaye Kinyeji wamugani wa paul,kubona abantu bize nka Dr.Murigande ,Prof.Nshuti Manase nabandi bemera kuyoborwa ninjiji itarize ndetse hejuru yibyo bakemera ko itegekonshinga rihinduka,ubwo se kwiga byaba bimaze iki?

Ikigaragara umwana w’umuntu,arikunda,ndetse iyo yubamye ari kumeza yamafunguro,ntashobora gutekereza ayo mafunguro yabonye ko,ntabandi bayabonye ngo nibura abe yagabanyaho bicye aheho nabandi.Ariko iyo ubutunzi bwiteye amababa usanga atangira kwibuka ko burya hariho abandi bantu bameze nkawe.Ubu abahutu mu myaka (20) bamaze bahugwa bukware ubanza ayo bari barasahuye yose amaze gushira bakaba basigaye bibona nkabandi bantu.

Tekereza ko,Mobutu Ssekko wazabanga,ayo yarafite yose yabaye inyungu ya abatarayaruhiye,yarakomeye ku isi yabazima,ariko ntibyamubujije guhambwa mu gihugu cya MOROC aho bamuhambye ahagaze ngo adatwara ubutaka bunini.

Umuhungu wa MIRONKO witwa Erve,yiganye nabahungu ba MOBUTU yambwiye ko,ngo abo bahungu be,bajyaga bagura ipantaro imwe ku maeuro angana n’ibihumbi (7000) yo muri iyo myaka,tekereza,none ubu nta nigare bagira ryo kugenderaho.

Nuko nahise nsohoka mfata utwangushye nerekeza iy’ubutayu,igihugu cya Kenya ubutayu bwaho bwarankomereye cyane,nabumazemo imyaka (3) wongere ku myaka (3) y’ubutayu bwa Uganda,yose hamwe igera ku myaka (6) bigeze kumwaka wa (7) Uwiteka Imana arambwira ati mwana w’umuntu ishuri rya masters wakoreraga mu gihugu cya Kenya rirarangiye,aho hari muri mutarama 2015,ariko igitangaje ni uko gutegereza ko ubutayu burangira ahari wagirango uhereye kuva igihe Uwiteka Imana yabivugiye bwahise burangira reka da!Byantwaye andi mezi (6) kugirango ubwo butayu burangire.

Hasigaye amezi (3) ng’ubutayu burangire,byari ku wa 01 werurwe 2015,kucyumweru mu gitondo,inkozi zibibi z’umwakagara zifatanije n’inkozi zibibi zo mu bwoko bwa Illuminati,ziyobowe n’umwe mubigishwa nari narigishije ndetse ndanamubatiza mu mwaka ushize,ariko akomeza kugundira imbaraga z’umwijima.

DzebelNuko Uwiteka arambwira hari mu gushyingo 2014 ati,uwo mwigishwa wawe azakugambanira,ndetse narangiza ku gambanira,hazakurikiraho umudam wawe,none mwana w’umuntu,ugendere uwo mwigishwa gahoro kuko afite imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwa JEZEBEL.

STANELY MUTUMA KARIGI.

 Photo0002Akaba yarumucuruzi izo mbaraga zizo zamuhaye abakiliya benshi kuburyo amaze kwemera guha ubuzima bwe Umwami wacu yesu Kristo,wa mugore witwa Jezebel umwuka we wahise upfa,hanyuma Jezebel we ubwe ariyizira abaza Stano,ati byagenze gute kugirango unsige kandi naraguhaye ibyo washakaga byose? Nyuma y’iminsi (2)

hahise haza Sekibi we ubwe kugiti cye,mururimi rw’IKIMERU YITWA

THIRANO,BISOBANURA BERIZEBURI.

d2Aramubaza ati,Stano,nigute ushobora kundeka kandi twaragiranye amasezerano?Nyamara amasezerano warayishe none nanjye ngiye gutwara utwanjye.

Ubwo Stano yahise agira ubwoba,ahita asubira kuri wa MUPFUMU wamuhaye imiti yo gucuruza,ubwo yansize mu murwa mukuru w’IBABULONI agenda rwihishwa kuri wa muganga ukorana n’ikuzimu.Bahise bamubwira ko,agomba gushaka uko anyirenza,kugirango angire igitambo bityo azamurwe mu ntera.

Ubwo nanjye aho nari nibereye nari mwiyerekwa ibyo yakoraga byose narabirebaga,mbona ko mpagaze kurutare maze hepfo yanjye hari madamu,haruguru yanjye hari Stanely,ubwo Satani nawe yari imbere yanjye duhanganye kandi turebana akajya ankanga kugirango mve kuri rwarutare abone uko anyirenza ariko nanjye nikomereza kuri rwarutare maze Stano arambwira ati,dore jyewe nzi kurwana bihagije reka njye kurwanya satani.

2Ndamusbiza nti,satani ntabwo bamurwanisha amaboko,ahubwo arwanishwa amasengesho,ako kanya mbona ariroshye aragiye mbona aho kurwanya sekibi,ahubwo ahita ahoberana nawe,madam nawe wari hepfo,nerekwa nawe avuga ngo,arashaka kujya kurwana na sekibi,ndamubaza nti,umugabo yagiye ntiygaruka wowe umugore niwowe uribugaruke,hepfo hari akandi kadayimoni baganiraga ndamubaza nti,kuki uganiriza umudayimoni kandi ubona duhagaze kurutare nuko mbona nawe avuye kuri rwarutare twari duhagazeho ngo agiye kurwanya satani.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore madam wawe yasubiye muri gakondo yabakiranutsi,azagaruka ashaka kgucisha igihanga,dore Stano aziranye n’umunyarwanda wahunze cyera muri ntambara y’1994,uwo niwe bazafatanya kuguhiga kugirango bagucishe igihanga,none mwana w’umuntu,wirinde cyane kuko uwo wita ishuti yawe,niwe uzaba umwanzi wawe ukomeye.

Stano yaje kugaruka avuye muri izo gahunda ze,nta bwo yaraziko icyo nabonye,maze Uwiteka arambwira ati,dore azagutegera muri cyber face,niko byagenze nahise nigira mu murwa mukuru njya gukorerayo umurimo w’Uwiteka nimugoroba nza gusubira mu icumbi mu gikari cy’abanyabyaha maze ninyuza muri ya Cyber café duturanye,sinarebye ko uwo mugome yaba ahari kuko hari ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba 6:00hrs.

Mu gihe ndimo gutunganya ubutumwa Uwiteka yari yampaye kuri uwo munsi,mbona umugabo ahagurutse kuri Computer haruguru yanjye,araza aransuhuza nanjye nsuhuza umutima,nibuka ibyo Uwiteka Imana yambwiye.Ati se turazamukana?Nti oya,kuko ngifite ibyo gukora ndaza mukanya ndakunyuraho ninzamuka.Ati sawa,ubwo nari mfite ibihumbi 1000 kumufuka nari nahawe n’umudamu nasengeye kugirango nimuke aho nari ntuye kuko nari narahashakiwe na Stano.

Amaze nti ndayafite,ati rangiza kwandika uzamuke ujye kuryama muri “Guest house,Lodging”ntiwibeshye kuko bari burare bakurangije kuko yamaze kugambanira,mpita nibuka rya yerekwa ajya kurwanya sekibi bagahita bahoberana.Ubwo naringije umurimo wari wasigaye ntarangije ubwo nari ndi kumurwa mukuru w’IBABULONI,ndangije ndazamuka njya haruguru yanjye gato mfata amafunguro mfata icyo kunywa hanyuma nigira muri Lodge ndiryamira.Ubwo yari yazanye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bayobowe n’inkotanyi kugirango bandangize,baranshaka iwanjye barambura.

Yampize igihe cyinini cyane ariko ntiyhairwa,bigeze ku wa 01 werurwe 2015,mu gitondo nerekwa ndamiye inzoka yirabura kandi yashakaga kundya,nanjye nyifatira mu ishuka ndahambira ibura uko indya,mvuye mu iyerekwa ako kanya numva Land Road arakomanga kumuryango ati,nyishyura,ubwo nari natinze kwishyura kubera ko Uwiteka yari yafunze imiryango kugirango ntishyura bakazanyicira aho ngaho.

Ati ngiye ndashaka gufunga inzu yanjye,ubwo ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore umwanzi ari mu nzira araje guhiga ubugingo bwawe kuko Stano yamaze kugambanira,none fata bibiliya ukwete inkweto zawe usohoke nkwereke aho wekeza,nafashe inkweto zanjye na bibiliya mpita ngenda Uwiteka Imana anyereka igiti najyaga nkoreramo amasengesho kumuhanda arambwira ati,icara hariya utegereza amabwiriza ya nyuma.Hari mu masaa mbiri 8:30 am.

Ndicara bigeze saa kumi n’ebyeri 6:00 pm,mbona haje umudam wamfasha gutunganya umurimo w’Uwiteka ansanze aho munsi y’igiti,ati ngwino tujyane ahantu ujye gukora umurimo ,ndagenda ubwo mu bwira ko,ntafite aho kuba ,mubwira uko byagenze maze ahita anshakira icumbi.

Ubwo Uwiteka akaba yari yarambwiye mbere yuko madam asubira muri gakondo yabakiranutsi,ati,dore madam wawe azataha ave mu butayu abugusigemo,maze azagaruka umwaka utaha mbere y’umunsi mukuru wawe wamavuko 05Nyakanga hanyuma azaza n’indege nagera mu murwa mukuru w’ISHUSHANI azaba azanywe no gutanga ubugingo bwawe.

Niko byagenze nyuma y’umwaka n’ukwezi kumwe yahise agaruka,mu murwa mukuru w’ISHUSHANI,ubwo narimaranye amezi (3) na mwene data wiyitaga ko akijijwe witwa Richard ukomoka mu gihugu cya Tanzania ahitwa Arusha dore ko ari hafi y’umurwa mukuru w’ISHUSHANI.

Ubwo hasigaye iminsi (30 ngo mpabwe umugisha ubutayu burangire yahise ampunga ngo agiye kuzana bana abane nabo n’umugore ariko mu byukuri ni uko yarampunze kugirango adakomeza kubana nanjye.

Nyamara ikiraka yari yabonye nijye nari nagisengeye,ubwo yahise yishyura inzu yamabuye kuko twabaga mu nzu y’umuvumo yitwa amabati yubatse hasi no hejuru,akimara kwishyura iyo nzu ,haburaho iyo minsi navuze hejuru Uwiteka Imana akoresha mwene data njya nita umuhungu wanjye uba mu Bwongereza yohereza Pound 265£ ubwo nukuvuga ko,mu mashilingi yanganaga nibihumbi 38000 namagana hejuru hafi ibihumbi 40000Kshe

Akimara kubona ko,mbonye umugisha kandi yamaze gusezera,yabuze uko abyifatamo,nibwo nahise mbona igikoresho cy’ikoranabuhanga cyibagezaho izi nyandiko.Laptop yo mu bwoko bwa tablet.Ubwo yarimutse kuko nta kundi byari kugenda,gusa mbere yuko nkomeza reka nkubwire ko,harabantu bahunga umugisha bagasanga umuvumo.Nyuma y’icyumweru yatangiye kunsaba ko namufasha nyamara yiyibagiza ko yajyaga agura amata akayanywa wenyine murebera jyewe nkanywa amazi.

Yaje ansanga aho nakoreraga umurimo nkemura ikibazo cye,arishima aragenda,mwene data ntukiture inabi wagiriwe jy’ureka data wo mwijuru akurwanirire,akimara icyumweru kimwe gusa arongera aragaruka ati mfasha ndamufasha kugeza igihe ibinyoma yakoreshaga ngo mufashe we,yibwiraga ko,ntabizi ariko nabaga mbizi ariko nkarengaho nkamufasha kuko nawe yancumbikiye nubwo atari kubushake bwe,ariko inzu yariye!Ibinyoma bye bimaze kurangira noneho yabuze icyo ambeshya mubwira ahimba ayandi mayeri abone ayo mayeri ko adafite agaciro.

Icyo nshaka kuvuga ni uko,harabantu babona igihe cy’umugisha kigeze maze umudayimoni umukoreramo agahuta amukura aho yagombaga gukorera umugisha bityo akikomereza umuvumo kwibera mu muvumo.Nta muntu w’Imana ujya akorwa nisoni,cyeretse iyo witiranije ubutayu nisoni ariko iyo usenga Imana by’ukuri byose biba byiza.

Hari undi pastor ukora umurimo wivuga butumwa twamenyenya ku murwa mukuru w’ISHUSHANI.nawe yangirye neza,aramfasha ariko nanjye nabona umugisha simwibagirwe,uyu mwaka ujya gutangira mu mpera zawo,twari tuvuye gufata ifunguro rya saa sita 12:00pm,maze ampa transport insubiza mu icumbi

Kuko yarabikoranye umutima ukunze ndamubwira nti,ntibigeze saa kumi Uwiteka atarakora igitangaza,ubwo yaragiye najye ndigendera ageze imbere yahise ahura n’umwe mu bigishwa be wari yaragiye mu Bwongereza ahita amuhesha umugisha w’ibihumbi 20000 kshs ubwo yarinumiye ntiyambwira uko byagenze.

Twongeye guhura uwo mwene data yitwa Raphael Nyambu,nsanga yaguze amasuit meza kuko yari mubutayu bukomeye cyane kugeza aho n’imyenda imushirana nyamara se ntiyari umugabo ufite urugo abana n’umugore.Nshima gitare kubona yarakoze ibikomeye akamwibuka,abonye ko amashillingi amaze kurangira nibwo yaje kumbwira ati,muntu w’Imana ongera uhanure kuko warahanuye birakoreka uravuga birakomera!

Ndamubwira nti,nta bwo imvugo yawe nyisobanukiwe,nibwo yahise ambwira akari imorori,icyangaje nuburyo yahise yizamura cyane yumva ko yageze iyo ajya,sinzi uko nibeshye ndamubwira nti,JANGWA YETU IKO KARIBU KUFIKA MWISHO,APANA MIMI SIKO KWA JANGWA,SEMA JANGWA YAKO NDUGU,MIMI JANGWA YANGU ILIKWISHA.TENA UNAONA USIWE UNAKUJYA HAPA NIKIFUNDISHA UNAJUA WEWE UKO LEVEL YA JUU KAMA MIMI SO KUJYA KUSIKIRIZA MAHUBIRI YANGU NIKUJISHUSHA.

Uwiteka Imana arambwira ati,uwo ntagushaka kuko umuhugura uburyo abwirizamo bunyuranije n’ijambo ry’Uwiteka Imana.Imana irambwira iti,igedere umugisha namunyuzagaho nakoreraga weho,none ntawo azongera kubona.Ndigendera nibwo nanyuraga muri ubwo butayu bwari busigaje amezi (6) naje gusubira kumurwa mukuru w’IBABULONI-SHUSHANI umugabo mwitegereje ngira ubwoba kuko yabwirizaga afite imyenda isa naho avuye mu cukiro rya mase.

Yamasuit nasize amaze kugura uko ari (3) nta nimwe yarikiri nzima,arabwiriza ararangiza,nanjye nari nicaye inyuma yahoo arimo kubwiriza,sinza uburyo yaje ku mbona nibereye kuri mudasobwa ndimo kwikorera umurimo wa data,ubwo yahise atakaza icyerekezo atangira kubwiriza ibintu bitanyanye abantu bayoberwa ibyari byo.

Maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati haguruka wigendere kuko yumiwe nta bwo yatekerezaga ko ari wowe,bityo abone uko abwiriza ubutumwa bwiza,ikindi nta mugisha ufite aka kanya ngo umuhe uzagaruke har’icyo ufite kuko ayo ufite arayo kwishyura nyirinzu no kugura bundles za internet.

Ubwo nahise nigendera nza kuzagaruka maze kubona umugisha nk’uko Uwiteka yambwiye,muhesha umugisha,ndetse mubwira impamvu afite umuvumo ubwo yavugaga ko yavuye mu butayu,yaje gusubira mu butayu kubera yanyirukanye aho yabiwrizaga akoresheje inzira zuburiganya bw’aba pastor.

Uwiteka ambwira ibyo mu bwira, ariko uko namubwiraga aho kugirango arusheho kumva no gutega amatwi,ahubwo niko yarushagaho kugirango ishyari ryinshi muri we,bitewe niko yambonaga.

Nagerageje kuhugura ndetse nkoresha kumuha amashilingi kugirango nta jye kubwiriza bityo mbone umwanya wo kuganira nawe ariko biranga biba iby’ubusa.Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu ngaho gerageza kuko njyewe yarananiye!mpita menya yuko nta musaruro uzamuvaho nanjye ndamureka ndigendera.Bene data bakundwa kumvira biruta ibitambo ntabwo mushobora kuzabona umugisha w’Uwiteka ngo ni uko ukora umurimo we.

Uzahabwa umugisha igihe uzaba ugendera mu nzira z’Uwiteka kandi ukumvira,Uwiteka nta bwo akangwa n’intege nke,ahubwo akangwa n’umuntu,utumvira,kuko kumvira kuruta ibitambo.Icyo nshaka kubabwira bene data,ntimwirukire guhabwa umugisha,ahubwo banza utekereze impamvu umaze iyo myaka yose udahabwa umugisha?Niba aramahoro bizaba aramahire.

Ese Uwiteka yaba agufiteho umugambi?Nigute wamenya ko agufiteho umugambi?Ndasubira hahandi genzura inzozi zawe,maze ushake kumenya icyo Uwiteka agushakaho,ariko nib anta rukundo ugira,uzabanze usabe urukundo,hanyuma ubone gushaka mu maso h’Uwiteka,kuko adakorana nabanyarukundo rucye!

Reka igitabo cyo kurangiza masters yo mu butayu nkigarukirize aha,kuko kitajya kiba kire kire,ndizera ko,ibikubiyemo nubwo ari bicye bishobora ku kugirira umumaro,ntutekereze ko,Imana ijya ikuraho umuvumo cyangwa abadayimoni,yo ikwereka ko ufite umuvumo,cyangwa wazinzwe,ahasigaye ni wowe ugomba kurwana izo ntambara nayo ikagushuboza kunesha cyangwa kuneshwa byose biva kuri wowe.

Ariko nta cyakubaho cyose,Uwiteka atabanje ku ki kwereka,amahitamo nayawe,nta bwo rero wasenga umunsi umwe ngo hanyuma umuvumo uhite uvaho cyangwa ukwezi kumwe cyangwa umwaka umwe,kuko iryo riba arishuli ryawe ugomba kwiga kugirango umenye byinshi mu isi y’umwuka

Reka rero duhiniraha nibwira yuko,niba warakurikiye inyigisho zitangwa n’umwuka w’Imana,byanze bikunze ukurikiza gagunda y’Uwiteka uzabona umusaruro.Uyu munsi ku wa 18 kanama 2015 ndi mu masengesho aho ndi gushima Imana Uwiteka ibyo yakoze byose,nabo yakoresheje bose batumye ndangiza ubutayu nta buguyemo,niba uri umwe muri bo,reka mvuge mbikuye kumutima wuzuye urukundo rw’Uwiteka Imana ngo:Uwiteka aguhe umugisha w’imbere n’inyuma,wo hasi no hejuru kugirango uzamenye ko Uwiteka ariwe Mana.

Cyakora niba warampaye umugisha ugambiriye kugigira nk’uko biherutse kuba kuri umwe uri mu Bubiligi wohereje Euro 150 agambiriye kubona telephone zanjye Uwiteka aguhane,kandi ntazaguhe umugisha kuko wagenjeje ubugingo bwanjye nyamara ntarubanza mfitanye nawe.

Umurima wawe ntuzaragarike,abagukomokaho ntibazagire umugisha w’Uwiteka Imana,ibyo wariganije bizayoyoke nk’umuyaga,inshuti zawe zose zizakuveho gakondo yawe izasigarire aho,izitwe gakondo yamaraso kugirango bizabere abandi akabarore.

Ubwo imfura zizaba ziteranye,mu gitaramo cy’ubwami bw’uRwanda,uzagire ipfunwe ryo kuba mugitaramo kubera ubuhemu bwawe,bityo uzamenye ko utangenje neza,cyeretse ni wihana ukemera ko wahemutse,kandi ukabyemera imbere y’imbaraga y’inyabutatu,icyo gihe nugenza utyo Uwiteka azumve kurira kwawe kandi azagukureho umuvumo aguhe ibyishimo by’ibihe byinshi bitagira ishyerezo.

Nuramuka ubikoranye uburyarya kugirango wicare mu bitaramo by’ibikoma ngoma,Uwiteka azakube umuruho wawe n’umubabaro wawe inshuro 7*70,kandi Uwiteka azabiguhore kugirango nabandi barebereho batazongera gukomeza inzira z’ubugome bwawe bitinye Uwiteka Imana kandi bamwubahe bemere ko ariwe Mana waremye ijuru n’Isi.

 Amina.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments